AMABANGA 77 YA POLITIKI : Ikibazo gitera Abanyarwanda umwiryane w'urudaca si amoko, si ubujiji, si ubukene. Dore uko njye mbibona. Zelote Mahoro.(www.leprophete.fr)

Publié le par veritas

Victoire Ingabire. Utavuga rumwe n'umunyagitugu Paul Kagame ahimbirwa ibyaha agafungwa cyangwa akicwa.

Umunyagitugu Paul Kagame ntacyo akora kugira ngo umwiryane ushire mu banyarwanda ahubwo ibikorwa bye byose biba bigamije kwenyegeza umuriro,cyane cyane kuva hatangira intambara yiswe iyo kubohoza igihugu taliki ya 1 ukwakira 1990! Ikibazo gikomeye rero ni uko tudashobora kubona umuti w'uwo mwiryane umaze kuba ikigugu tutabanje gusuzuma neza impamvu nyakuri ziwutera. Indwara y'umwiryane Abanyarwanda turwaye iterwa n'akahe gakoko ?

IBANGA RYA 16

Benshi bemeza ko igitera umwiryane mu banyarwanda ari AMOKO. Ngo kuba hari Abahutu , Abatutsi n'Abatwa ni ikibazo. Abatekereza batya mu byukuri baba bashaka kuvuga ko ikibangamiye abantu atari uko badahuje amoko, icyo baba batunga agatoki ni IRONDAKOKO. Iri ryo rwose ni ribi cyane, rirasenya ntiryubaka! Ariko irondakoko si indwara, ni ikimenyetso cy'indwara! Kuvuga ngo abanyarwanda barwaye irondakoko ni nko kujya kwa muganga bwa mbere, maze muganga yakubaza icyo urwaye ukamusubiza ko urwaye umuriro mwinshi ! Ikibazo si umuriro, icyo muganga aba akeneye kumenya no kuvura ni igitera uwo muriro urenze urugero.

Abandi babona ko Abanyarwanda bapfa UBUJIJI. Simpakana ko kwiga abantu bakajijuka atari ibintu byiza, gusa icyo nzi ni uko Abanyarwanda atari ibicucu ibi byo guta umutsima, ku buryo baba ari impumyi burundu izi ziyobewe ko zikeneye kubaho mu mahoro no mu mutekano. Si ngombwa ko abenegihugu bose biga kaminuza kugira ngo bamenye ko umwiryane usenya.

Niba Abanyarwanda babirengaho bagakomeza kwicana, ni uko bafite ikindi kibazo, bazi neza cyangwa se bataramenya.

Hari n'ababona ko Abanyarwanda dupfa UBUKENE. N'ubwo koko "abasangira ubusa bitana ibisambo", ariko Abakurambere bari bararenze iyo mvugo bageza n'aho bigisha urubyaro rwabo aribo twebwe ngo "ahatari umwaga uruhu rw'urukwavu rwisasira batanu".

Ni byo koko Urwanda ntirubarirwa mu bihugu bikize byo ku isi ariko Urwanda ni igihugu cyigenga. Burya rero ngo nta Leta igwa mu gihombo burundu(insolvable): Leta iyo ari yo yose igira inzira nyinshi yanyuramo ikabona amafararanga ahagije yo gutuma ikomeza inshingano zayo zo kurengera abanyagihugu. Ishobora kwaka imfashanyo ibihugu bikize n'imiryango mpuzamahanga, ishobora gusaba inguzanyo mu mabanki mpuzamahanga n'ibindi bigega byabugenewe....Iyo kuri ubwo bushobozi bwa Leta y'Urwanda hiyongereyeho ko abenegihugu bafite amaboko yo gukora, ubwenge buhagije bwo kubona ikibantunga bo n'abana babo, n'ubushake bwo kurya duke ariko bakoza akarenge, ikiba kibuze ni iki ? Ikibazo ni uko utwo duke batunze, Abanyarwanda bagira batya bakaturwaniramo,INTARE igashaka kwiharira imbehe yose, ushoboye kubona utuvungukira akarya abitamo amarira, abakene batagira kirengera bagafumbira umunaba. Indwara ni aha ikwiye gushakirwa.

Amoko, ubukene n'ubujiji si umwihariko w'Urwanda kuko hari ibindi bihugu bitari kure yacu bifete amoko menshi, bikaba bitanakize kuturusha, yewe abenegihugu babyo bakaba batanajijutse kuturusha, nyamara ntibihora mu mwiryane n'intambara z'urudaca nk'Abanyarwanda. Abagenda za Tanzaniya na Malawi bazaduhe ubuhamya.

IBANGA RYA 17

Nk'uko tumaze kubibona agakoko k'umwiryane uhora mu Banyrwanda kitwa "UKWIKUBIRA". Ibi kandi ntibyazanywe na Paul Kagame n'ubwo we arusha abandi bayoboye Urwanda kugira irari ryo kwirundaho byose, nta soni, nta kimwaro! Umwihariko w'umunyagitugu Paul Kagame ni uko we yihesha agaciro mu byakagombye kumutera isoni! Abamubanjirije bibaga bihishahisha bityo ntibigarurire umutungo w'igihugu wose. Paul Kagame we, yiba izuba riva, agasahura byose, nk'aho Urwanda ari akarima ke bwite cyangwa umurage yagabiwe ne se na nyina, akagerekaho no kubyigamba.

Uko KWIKUBIRA ntikugaragarira mu kwigwizaho umutungo w'ibintu gusa, kugaragarira no mu zindi mpande z'ubuzima bw'igihugu: muri Politiki (I), mu rwego rw'Imibereho myiza y'abaturage (II) mu bukungu (III), mu burezi n'umuco (IV).

I.Mu rwego rwa politiki

Umunyagitugu Paul Kagame yahisemo KWIKUBIRA ubutegetsi bwose. Yimitse ingoma y'igitugu iteye ukwayo, ikaba ishingiye ku ishyaka rimwe rukumbi ryahoze ryitwa FPR-Inkotanyi , ariko nyuma yo kuryirukanamo ab'inkwakuzi mu barishinze Kagame akaba yararihaye akandi kazina ka FPR-INTORE. Ndagira ngo dusesengure ubutegetsi bwe turebe uko buhumeka n'inzira bunyuramo kugira ngo bufate Abanyarwanda ho ingwate.

IBANGA RYA 18

Ubutegetsi bwa Paul Kagame bwubakiye ku gatsiko gato cyane(abantu 6-8),kagizwe n'Abatutsi b'Indobanure, baturutse Uganda, b'abasirikari, bahisemo gutegekesha IGITUGU, ITERABWOBA, n'IKINYOMA . Abashaka kumva neza amahame-shingiro(principes) y'ubwo butegetsi ntibakirirwe bashakira ahandi.

IBANGA RYA 19

Agatsiko k'indobanure kifashisha ABAMOTSI batoranijwe mu moko yose(Abahutu , Abatutsi, Abatwa, Abanyamahanga) .

Abo Bamotsi ni abantu batari inyangamugayo kandi badakunzwe n'abaturage. Kenshi baba ari abantu bakoze ibyaha bikomeye nk'ubwicanyi, gusahura ibya rubanda no kurenganya inzirakarengane.

Abo Bamotsi bakingirwa ikibaba n'Agatsiko kari ku butegetsi, bagahabwa agaciro gasumbye cyane ako rubanda ibaha.Iyo umunyagitugu Paul Kagame atakibakeneye abahindura IBIGARASHA, bagafungwa cyangwa bakicwa, iyo badashoboye kumucika hakiri kare.

Abo Bamotsi nibo maboko ya kariya gatsiko : nibo bahoza abaturage ku nkenke, bakabagambanira mu buryo bunyuranye, bakabicisha...Nibo NKINGI nyakuri z'ingoma y'IGITUGU.

IBANGA RYA 20

Agatsiko k'indobanure gafite umwihariko wo gukoresha ikinyoma kugira ngo kigaragaze neza imbere y'amahanga.Muri urwo rwego:

Agatsiko ntikemera amashyaka ya politiki yanga gukorera mu kwaha kwako. Bene ayo karayasenya, kagafunga cyangwa kakica abayobozi bayo , ahubwo kagahimba amashyaka-muzunga(partis satellites) akaba ariyo gakinga mu maso y'abazungu.

Gafite uburambe mu gukoresha amatora afifite, kagahatira abaturage gutora abantu(abamotsi) badashishikajwe no gukorera rubanda.Ngo iyo niyo demokarasi bereka amahanga! Nyamara no mu Misiri na Tuniziya baratoraga !

Kugira ngo ako gatsiko gashobore gukandamiza rubanda no kubacecekesha burundu gakoresha ingabo z'igihugu n'inzego zishinzwe umutekano(polisi na Maneko) mu guhohotera abaturage. Niyo mpamvu abaturage birirwa baragijwe imbunda nk'inyamaswa z'inkazi. Iterabwoba nk'iryo rigamije gukanga abaturage, bagahora ari ba nyamwigendaho(1+1+1+1+1....) , ntibigere babona akanya ko kwishyira hamwe ngo batekereze uko bafatanya kurwanira uburenganzira bwabo badasiba kuvutswa n'agatsiko.

Agatsiko k'indobanure gashyiraho AMATEGEKO arengera inyungu z'abakagize gusa, agakumira ibyifuzo bya rubanda rugufi.Utinyutse kwerekana ko ayo mategeko abangamiye inyungu rusange z'Abanyarwanda(Intérêt général), bucya bamushinja Ingengabitekerezo ya jenoside, Guhungabanya umudendezo w'igihugu, gupfobya jenoside, kubangamira gahunda za Leta....ngibyo ibyaha Agatsiko kahimbye bikaba bidahwema gucisha umutwe inzirakarengane zitagira umubare.

Agatsiko ntikazuyaza kwica cyangwa gufungira akamama abantu bose gakeka ko bashobora kubangamira inyungu zako. Abahabonera ishyano kurusha abandi ni Abanyarwanda bajijutse b'inyangamugayo (les meilleurs) katashoboye kwigarurira.

Uko kwikubira ubutegetsi bwose, bukarundwa mu maboko y'Agatsiko k'indobanure konyine bigira ingaruka zikomeye ku mibereho myiza y'abaturage....

BIRACYAZA...

Zelote Mahoro.

Publicité
Pour être informé des derniers articles, inscrivez vous :
Commenter cet article
P

Ndagushimira Mahoro Zelote ku bw'inyandiko nziza yuzuye ukuri gusa. Nizere ko uzanatanga inama y'uko twakwipakurura ingoma mpotozi ya Kagame. Ntihakagire uwita ku bitekerzo bya zimwe mu
mburuburu za Kagame zisebanya nka ziriya nturumyi za maneko ziyise Umutuzo  na Succes.

Nimugire amahoro!

Répondre
U

Nkimara gusoma iyi nkuru, nasanze uyu mugabo afite ikibazo cyo kw’itiranya ibintu. Ntabgo wafata ibibazo byo mubihugu byabarabu, uze ubigereke kurwanda. Abanyarwanda tuyobowe neza,
ibibazo  twasigiwe n’amateka mabi, tugenda tubikemura buhorobuhoro, kandi aho twerekeza niheza cyane.

Igitangaje n’uburyo har’abantu b’igize ibihangange mu kutumenyera ibibazo. Ariko njye simbarenganya, abobantu bafitanye ikibazo n’ikibirukankamo, kuko bigaragara ko aricyo bashaka guhunga.
Nubundi ntacyiza tubatezeho, nkuko abanyamerika batiteze icyiza cyabavugwaho giturutse kuri
Al-Qaeda.

Ubuyobozi buri murwanda bushirwaho n’abaturage. Nitwe tubitorera, twaba tutabashaka bitewe n’impamvu ifatika,
tukabakuraho. Iby’utwo dutsiko uvuga tuyoboye urwanda, ntatwo tubona, tuyobowe nabanyarwanda bafite uburenganzira nk’ubwundi wese mukuyobora Igihugu.

Iby’uko twirirwa turagijwe imbunda, twe siko tubibona. Turindiwe umutekano n’ingabo z’igihugu zacu dukunda,
kandi tunubaha. Wowe kuba utabibona nkuko tubibona, n’uko zakwimye aho umenera ngo ukomeze udutere za Grenade.

Nakugira inama iyo guhindura Uburyo urebamo urwanda nabanyarwanda, urebe icyerekezo tuganamo, uraza gusanga
ibikombe Perezida ahabwa ko aba abikwiriye. kandi n’udahinduka, uzasanga wararuhiye ubusa. Twe tuzakomeza duter’imbere.

Umunsi mwiza!

Répondre
S

Amashuri muyakoreshe guteza urwanda imbere mudaharabika

Kwiga ni byiza ariko kwirengagiza ukuri ukureba ni Zwahama. iibintu byinshi byiza bigaragarira buri wese mwebwe abahezanguni mubyirengagiza kubushake ibyo birazwi, ariko reka turebere hamwe
noneho uko twabisobanura

MINISANTE,MINEDUC,MINAGRI,MINAFET,MIDIMAR,MINEAC,MINICOM,MINFIN n'izindi ministeres ziri murwanda zakoze ibikorwa byiza by'indashyikirwa kuburyo iyo mwandika ibintu bitabaho jye mbona ahubwo
kwanga urwanda ariho bigaragarira.

Ufashe ibihugu bifite ubukungu kurusaha urwanda, bityari byakora ibikorwa byiza nk'ibyurwanda, mwe muhera hehe munegura ko nta Buyobozi bwiza buba murwanda. Nimushungure murebe amabi yabaye
muriki gihugu, genoside ibyo yangije, ukuntu yatumye abanyarwanda barushaho kumera nabi, ariko kubera ubuyobozi bwiza bugaha icyizere abanyarwanda  cyo kubaho kandi neza.

Abateguye ubwicanyi barahunze, bamwe barafashwe abandi baracyashakishwa n'ubutabera, abandi bujiji bagiye babeshwa ko bagiye kubaho neza hanze muburayi bageze baba inzererezi zisabiriza
ziharabika urwanda.

Urwanda n'igihugu cy'abanyarwanda bose, uwakoze genoside nta na rimwe azabaho afite amahoro, kuko nawe arabizi neza ko ubutabera butajya burambirwa na rimwe. ashobora kwihinduranya nkuko bamwe
muburayi babikora ariko umuzi w'icyaha ukanga ukamugaragaza agafatwa bakurikirana neza bakamenya byose.

Abihaye Imana n'ingirwa ntiti zakabaye zifite icyo zimariye abanyarwanda, ahubwo zirirwa zibeshya zangisha abaturage igihugu cyabo. Erega ubu keretse impumyi niyo wabesha ibintu ariko biramutse
arbyo gukoraho nayo ntugirengo haribyinshi wayibeshya.

Nuvuga umuhanda mwiza ugaragarira buri wese, nuvuga amashuri yubatswe agaragarira buri wese, nuvuga ibitaro ukavuga imbangukiragutabara zitwara abantu kumavuriro  abantu bose babireba,
nuvuga ikoranabuhanga nzi neza ko ariryo mukoresha kugirango dusome ibinyoma n'ubugome bwanyu, umutekano, uzaubwirwa numuntu uturuka mubihugu utasangamo umudendezo nkuyu wacu, uvuze
ubukerarugendo ho RDB bagusobanurira byose kuntu bwateye imbere.

Ibyo byose navuze n'ibindi ntaronddoye nibyo bituma abaturage babho neza, ibyo uzabirebera kukuntu abantu bayobotse za Banki kubaha inguzanyo zo gukora ubucuruzi ndetse n'ubworozi.

Amakoperativu yateje imbere abanyarwanda mukubakangurira gushyira hamwe amafaranga yabo bakigorera imishinga hanyuma leta ikayitera inkunga ihereye kukwishyirahamwe kwabo, ibyo byarakozwe kandi
bifitiye abaturarwanda akamaro

Umuntu yakwibaza impamvu rero muhitamo guharabika urwanda kandi ukuri mukureba bigashobera benshi cyane, gusa amahirwe abanyarwanda bafiote nuko bamaze kumenya ibinyoma byanyu ndetse no kuntu
mushukana nka rusuferi

Uwabatega amatwi akabayoboka yaba agiye guhura n'ibibazo bikomeye cyane, abanyarwanda bifuza guhora bahagaritse imitima nibo babatega amatwi naho abanyarwanda bazi icyo bakora ntibazigera na
rimwe babatega amatwi kuko murababeshya murya posho z'abazungu kubera guharabika igihugu bo bagakora bakiteza imbere bakazamura igihugu.

Amagambo yanyu iyo ajya kuba afite akamaro murwanda ubu twajyaga kuba tumeze nka America mubukire, ariko kubera ko ntacyo amaze natwe abanyarwanda nta na rimwe tuzayaha agaciro kuko tuzi kwiha
agachiro gatuma twiteza imbere tukagera kucyo twifuza tudategereje inkunga z'ibinyoma nkizo abahezanguni bahora babundabunda bategereza kugirango babashe kubaho mumigambi yabo mibisha.

Répondre