Ingabo za Uganda na Sudani y'Epfo zambuwe umujyi wa Malakal n'ingabo za Riek Machar!

Publié le par veritas

http://www.lamontagne.fr/photoSRC/W1ZTJ1FdUTgIBhVOGwYSHgYNQDUVGFdfVV9FWkM-/des-soldats-de-l-armee-sud-soudanaise-patrouillent-dans-les-_1413021.jpegIntambara muri Sudani yepfo ikomeje guca ibintu hagati y’ingabo zishyikiye perezida Salva Kiir n’ingabo zishyigikiye uwari vice prezida we Riek Machar.Mu gitondo cyo kuri uyu wa kane taliki ya 16/01/2014 ingabo zishyigikiye Riek Machar ziremeza ko zigaruriye umujyi wa Malakal wo mu ntara ya Haut Nil kandi ayo makuru y’uko uwo mujyi wafashwe akaba yemezwa n’inzego zinyuranye z’imiryango yigenga.

 

Ejo hashize kuwa gatatu nibwo amasasu make make yumvikanaga mu nkengero z’ikibuga k’indege kiri mu majyaruguru y’uwo mujyi, ubu bikaba byemezwa neza ko abarwanya leta ya Sudani yepfo bamaze kwigarurira umujyi wose wa Malakal.Telefone zigendanwa muri uwo mujyi ntizikora bitewe ni uko kuwa kabiri habaye imirwano ikaze cyane ikaba yarangije ibyuma bya telefoni. Ingabo za leta zirimo zigerageza kugaruza umujyi wa Bor ukungahaye kuri peteroli ariko kugeza ubu byarananiranye, uwo mujyi ukaba ukomeje kugenzurwa n’ingabo za Riek Machar zirwanya ubutegetsi.

 

Ejo kuwa gatatu nibwo perezida wa Uganda Yoweri Kaguta Museveni yemeye kumugaragaro ko ingabo za Uganda ziri ku rwana kuruhande rw’ingabo za perezida  wa Sudani yepfo, amakuru menshi akaba yaremezaga ko Uganda ifatanyije n’u Rwanda mu buryo bwa rwihishwa bohereje ingabo zo gushyigikira perezida Salva Kiir ushinjwa gutegekesha igitugu akaba ahohotera  kuburyo bukabije abanyepolitiki bo mu gihugu cye batavuga rumwe n’ubutegetsi bwe ; ibyo akaba ari nabyo byaburijemo icyemezo cyo guhagarika intambara kuko Riek Machar umurwanya yasabye ko yafungura abanyepolitiki 11 yafungiye ubusa, perezida wa Sudani yepfo akaba yarananiwe kubafungu ! Museveni na Kagame akaba ari abanyagitugu bahagurikiye gutabara umunyagitugu mugunzi wabo Salva Kiir uyobora Sudani yepfo ariko urugamba rukaba rutaboroheye !

 

http://i2.wp.com/www.direct.cd/wp-content/uploads/2013/07/RWANDA-Genocide.jpg?resize=657%2C360Museveni yavuze ko ingabo za Uganda  zarwanye intambara ikaze kubirometero 90 (soma iyi nkuru : Sudani y'epfo: Imishyikirano yananiranye, intambara ikomeje guca ibintu, ese abanyarwanda bayishowemo bazarokoka?)uvuye mu murwa mukuru wa Juba, izo ngabo zikaba zarishe abarwanyi benshi ba Riek  Machar ariko Uganda nayo ikaba yaragize inkomere nyinshi ndetse ipfusha n’abasilikare Museveni atashatse kuvuga umubare ; bikaba bigaragara ko mu cyumweru gishize ingabo za Sudani yepfo zerekanye imbaraga kubera iyo nkunga ya Uganda bituma zifata umujyi wa Malakal, abantu benshi bakaba baribwiye ko perezida Salva Kiir agiye gutsinda intambara ariko abazi amateka ya Sudani bakaba bemeza ko iriya ntambara ikomeye cyane ko n’ubwo Salva Kiir yakwirukana Riek Machar mu mijyi yose , perezida wa Sudani yepfo adashobora gutegeka ibyaro ! Igitangaje rero ni uko ubu ingabo za Sudani yepfo zambuwe umujyi wa Malakal hejuru y’inkunga ikomeye cyane zatewe na Uganda n’u Rwanda ndetse na Sudani ya ruguru.

 

Intambara ya Sudani yepfo ikaba ari iyo gukurikiranirwa hafi cyane n’akarere k’ibiyaga bigari kuko Riek Machar urwanya Salva Kiir yavuze ko nafata ubutegetsi muri Sudani yepfo azahita ashoza intambara n’igihugu cya Uganda akajya kwishakira perezida Yoweri Museveni ! Ibyo biramutse bigenze gutyo ingaruka z’intambara ya Sudani yepfo zagera no kubanyarwanda.

 

Ni ukubikurikiranira hafi.

 

 

Ubwanditsi.

Pour être informé des derniers articles, inscrivez vous :
Commenter cet article