Sudani y'epfo: Imishyikirano yananiranye, intambara ikomeje guca ibintu, ese abanyarwanda bayishowemo bazarokoka?

Publié le par veritas

http://img.src.ca/2014/01/04/635x357/AFP_140104_hf7rq_soudan-sud-soldats-armee_sn635.jpgIbiganiro byari biteganyijwe hagati y’impande zihanganye kurugamba muri Sudani y’epfo byari biteganyijwe ko bitangira kuri uyu wa gatandatu taliki ya 4/04/2014 mu gihugu cya Etiyopiya bimaze guhagarara , indi taliki bizasubukurirwaho ntabwo yatangajwe , imirwano ikaba ikomeje ! Abanyarwanda bari muri Uganda bategereje koherezwa muri iyo mirwano ku ngufu na Kagame Paul hazarokokamo mbarwa !Imishyikirano yonyine niyo yaba ikizere cyo gukiza ubuzima bw’abantu naho ubundi ntibyoroshye!

 

Impande zombi zihanganye zirashinjanya kwegeza imbere intangiriro y’ibiganiro bigomba kubahuza  rukabishyira ku italiki itazwi, buri ruhande rukaba ruvuga ko rudashobora kuganira n’urundi niba urutondo rw’ibigomba kuganirwaho rudashyizwe ahagaragara kandi bakarwumvikanaho. Ibihugu by’Afurika y’iburasirazuba bigomba kuyobora imishyikirano byarimo bigerageza gusaba impande zombi guhagarika imirwano kuva ejo kuwa gatanu ariko ntacyo barageraho kugeza ubu.

 

Mu gihe hakomeje gushakwa uburyo impande zombi zihanganye zishobora gushyiraho gahunda y’ibiganiro, intambara yo ikomeje guca ibintu hafi y’umujyi ukomeye wa Bor, ingabo za leta zikaba zirimo kugerageza gukura uwo mujyi mu maboko y’inyeshyamba ziyirwanya. Impande zombi ziri gukorashe imbunda nini cyane n’intwaro za rutura zitwa chari.Intambara y’ingabo zishyigikiye perezida wa Sudani y’epfo Salva Kiir n’inyeshyamba zishyigikiye visi prezida we yirukanye Riek Machar imaze guhitana abantu benshi batazwi umubare naho abavuye mu byabo bakaba barenga ibihumbi 200.

 

http://www.armyrecognition.com/images/stories/middle_east/israel/main_battle_tank/merkava_2/pictures/Merkava_2_II_main_battle_tank_israeli_army_israel_010.jpgKubera intambara iri kurushaho gukara muri icyo gihugu, leta zunze ubumwe z’Amerika zasabye abaturage bayo bari muri icyo gihugu guhita bakivamo vuba na bwangu ; ibindi bihugu birimo :Ubwongereza, Etiyopiya, Kenya, Uganda na Somaliya birimo bitegura uburyo bitahukana abene gihugu babo  bari muri Sudani y’epfo.

 

Intambara yo muri Sudani y’epfo ivanzemo ikibazo cy’amoko na politiki, perezida Salva Kiir ukomoka mu bwoko bw’aba dinka yirukanye visi perezida we Riek Machar ukomoka mu bwoko bw’aba nuer ndetse ahita ashinjwa icyaha cyo gushaka guhirika ubutegetsi , kuva ubwo imirwano iba iratangiye hagati y’amoko yombi akomeye muri icyo gihugu kuburyo kuyihagarika byananiranye , abarwanyi ba Riek Machar bafashe umujyi wa Bor ukungahaye cyane kuri peterori, ingabo za let aya Sudani y’epfo zifashijwe n’iz’igihugu cya Uganda zananiwe kugaruza uwo mujyi.

 

Ubwanditsi

 

Pour être informé des derniers articles, inscrivez vous :
Commenter cet article