Ingabo za Congo zirimo zihohotera abaturage mu izina rya FDLR ibyo bikaba byatumye zirasana hagati yazo!
Abasilikare bo mu mutwe w’109 w’ingabo za Congo barasanye hagati yabo ahitwa Kamituga mu karere ka Mwenga muri Kivu y’amajyepfo, nyuma aho habaye igikorwa cyo guhagarika abasilikare bane bo mu ngabo za Congo, iryo hagarikwa rikaba ryarakozwe n’abasilikare bagenzi babo kubera ko abo bahagaritswe bagiye kwiba zahabu n’amafaranga ku musozi wa Bigombe.Abasilikare bakuru bo muri uwo mutwe batari bishimiye ko abo basilikare 4 bajyanwa mu mujyi wa Bukavu aho bagombaga kuburanishwa kuri icyo cyaha, bateze igico imodoka ya bagenzi babo bari baje gufata abo basilikare bakoze ibyaha.
Icyemezo cyo kujyana abo basilikare mu mujyi wa Bukavu cyafashwe kuwa kane w’icyumweru w’iki cyumweru byemejwe n’ubuyobozi bukuru bushinzwe ibikorwa bya gisilikare mu karere kose biherereye ahitwa Kakulu ku birometero bigera kuri 15 uvuye mu mujyi hagati wa Mwenga. Ubwo buyobozi bukuru bwa gisilikare bukaba bushinja bariya basilikare 4 ko bakoze icyaha cyo kwiyita aba FDLR mu gikorwa cyo kwiba abaturage. Abo basilikare bashinjwa kuba baribye udufuka 25 twa zahabu (ibiro 36,66), amadolari y’abanyamerika ahwanye nibihumbi bine magana atanu (4500 dollars) n’amafaranga menshi y’amakongomani ku musozi witwa Bigombe.
Abo basilikare 4 bamazwe gufatwa na bagenzi babo, bashyizwe mu modoka ya gisilikare yagombaga kubajyana i Bukavu aho bagombaga kuburanishwa ; bageze mu nzira ahitwa Kasasira, hagati ya Mwenga na Kamituga bagwa mu gico cy’abasilikare ba Congo ( bagenzi babo) maze bararasana.
Byabaye ngombwa ko abo basilikare bateze igico abo bari baje gufata abo bene wabo batabarwa na Kompanyi ebyiri zo mu mutwe w’107 w’ingabo za Congo uri ahitwa Burinyi, maze bashobora kubohoza bariya basilikare 4 bari bajyanywe i Bukavu. Komanda mukuru uyobora igikorwa cya gisilikare cyitwa Amani Léo (cyo guhiga FDLR) Koloneli Delphin Kahimbi yavuze ko abo basirikare bane bagomba kuburanishwa ko bageze i Bukavu kuwa gatanu taliki ya 11/02/2012, bazanywe nabariya basilikare bateze igico bakafatira mu nzira ngo Koloneli amaze kubibasa, gusa nta muntu numwe uzi niba koko abo basilikare baragejejwe i Bukavu.
Koloneli Delphin Kahimbi arahamagarira abaturage gutuza kuko umutekano ucunzwe neza.
Source : Radio Okapi