Impunzi z’abanyarwanda zihangayikishijwe n’icyemezo cya HCR cyo gukuraho ubuhunzi kubanyarwanda.

Publié le par veritas

 

Refugie-rwandais.png

Zarababaye kandi nanubu ziracyababara...izi ni impunzi z'abanyarwanda muri gareyamoshi zigeze ahitwa Biaro (RDC), abenshi murizo barishwe !

 

ITANGAZO RIGENEWE ABANYAMAKURU

 

Ikigo Seth Sendashonga giharanira demokarasi (ISCID ASBL) kuri uyu wa gatandatu taliki ya 04/02/2012 i Buruseli cyateguye ikiganiro –mpaka kunsanganyamatsiko igira iti : « Impunzi z’abanyarwanda zihangayikishijwe n’icyemezo cyo gukuraho ubuhunzi kubanyarwanda ».

 

Icyo kiganiro cyatangijwe n’abantu babiri bavuze ku cyemezo cyo gukuraho ubuhunzi kubanyarwanda ; uwa mbere watangije icyo kiganiro ni Bwana Michele Cavinato unshinzwe ibibazo bijyanye n’amategeko mu biro bijyanye n’umuryango w’abibumbye ushinzwe impunzi (HCR) mu ishami ryawo rishinzwe Uburayi akaba anahagarariye uwo muryango (HCR) mu Burayi bw’i Burengerazuba ; muri icyo kiganiro akaba yari ahagarariye umunyamabanga mukuru wa HCR. Cavinato yasobanuye ko icyemezo cyo gukuraho ubuhunzi kubanyarwanda kitareba impunzi zose z’abanyarwanda, kireba gusa abanyarwanda bahunze hagati y’umwaka w’1959 ni 1998.

 

Muri iki gihe umubare w’impunzi z’abanyarwanda ugera ku bihumbi 100, zikaba ziri mu bihugu birenga 40, umubare mu nini wazo uri mu bihugu by’Afurika, igihugu cya Congo (Zaïre) kikaba cyonyine kibarirwamo impunzi z’abanyarwanda zigera ku bihumbi 56. Ingamba zo gushyira mu bikorwa icyemezo cyo gukuraho ubuhunzi kubanyarwanda zigizwe no gushishikariza izo mpunzi gutaha mu gihugu cyabo kubushake bwazo no kuzifasha kwinjira mubuzima busanzwe zigeze mu Rwanda, hari ingamba zo gufasha impunzi zidashaka gutaha kubona ubwenegihugu bw’ibihugu zahungiyemo cyangwa se zikagumana uburenganzira bwo kwitwa impunzi mu bihugu byazakiriye hakurikijwe amategeko y’umwihariko. Umuntu kandi ashobora kugaragaza impamvu ze bwite zituma ashaka kugumana icyemezo cyo kwitwa impunzi mu gihugu cyamuhaye ubwo buhungiro.

 

Icyemezo cyo gukuraho ubuhunzi kubanyarwanda bahunze kera (1959-1998) cyagombaga gutangira gushyirwa mu bikorwa kuva ku italiki ya 31/12/2011, ariko hamaze kugaragara  ingorane zo gushyira mu bikorwa icyo cyemezo kandi n’ibihugu byakiriye izo mpunzi bikaba byarasabye ko icyo cyemezo kigomba koroshywa, iriya taliki yafashwe hejuru yo gukuraho ubuhunzi kubanyarwanda (1959-1998) yegejwe inyuma ishyirwa ku italiki ya 30/06/2013.

 

Uwa kabiri watanze ikiganiro ni Bwana Charles Ntampaka, umwarimu akaba n’umwunganizi mu manza (avocat), yavuze nawe kubyerekeranye n’icyo cyemezo cyo gukuraho ubuhunzi kubanyarwanda n’ingorane zo gushyira icyo cyemezo mu bikorwa  hakurikijwe amasezerano ya Genève agenga impunzi. Amasezerano ya Genève ateganya uburyo bubiri: Icya mbere ni uko umuntu wahunze ku giti cye yafata icyemezo cyo gutaha kugiti cye , akemera kurindwa n’ubutegetsi bw’igihugu cye cy’amavuko muri byose; icya kabiri ni uko impamvu zatumye umuntu aba impunzi ziba zaravuyeho burundu ; muri urwo rwego bisaba kumenya mubyukuri niba impamvu zatumye ubwo buhunzi bubaho koko zaravuyeho.

 

Amasezerano mpuzamahanga avugako icyemezo cy’ubuhunzi kigumaho kubantu bahunze itotezwa rikabije ariko icyo cyemezo kikaba gifatwa kuri buri muntu ku giti cye, icyo cyemezo cy’ubuhunzi kandi kigumaho kubantu bahungabanye. Mbere yo gukuraho ubuhunzi kubanyarwanda hagomba kuba ho igenzura ryimbitse kugirango hagaragazwe ko ibyangombwa byose byuzuye kugirango abantu basubire mu gihugu cyabo kandi nabo bagihunze bakabigiramo uruhare n’ubushake bwo gutaha koko.

 

Habaho ingaruka nyinshi iyo hafashwe icyemezo cyo gukuraho ubuhunzi : Igihugu impunzi zahunze gifatwa n’ibindi bihugu nk’igihugu gifite umutekano n’umudendezo bisesuye (un pays sûr) bityo impunzi zihunze icyo gihugu zikabura uburenganzira mpuzamahanga bwo kurengerwa n’amategeko arengera impunzi ndetse no gukurikirana imibereho y’impunzi zitahutse bigahagarara ; muri icyo  gihe abantu baba bafite impamvu koko zo guhunga babigwamo kuko badahabwa ubuhungiro. Nyuma y’ikiganiro cy’uhagarariye umukuru wa HCR na Charles Ntampaka ; hari abandi bantu 5 bahagarariye imiryango idaharanira inyungu n’amashyaka ya politike bafashe ijambo maze berekana icyo batekereza n’impungenge bafite kuri icyo cyemezo cyo gukuraho ubuhunzi kubanyarwanda. Abo bafashe ijambo ni aba bakurikira :

 

  1. Abahagarariye imiryango idaharanira inyungu (sociétés civiles) :

 

Bwana Joseph Matata, umuhuzabikorwa w’ikigo gishinzwe kudahana no kurwanya akarengane mu Rwanda na Bwana Eustache Habumuremyi, umunyamabanga mukuru w’ishyirahamwe Jambo asbl (akaba ari ishyirahamwe ry’urubyiruko rifite ikicaro i Buruseli).

 

  1. Kubahagarariye amashyaka ya politike ni :

 Gahima.png

Bwana Gérard Gahima, wahoze ari umushinja cyaha mukuru mu Rwanda, ubu akaba ari impunzi muri Leta zunze ubumwe z’Amerika akaba n’umwe mu bayobozi bakuru  ba RNC (Rwanda National Congress).

Bwana Boniface Twagirimana, akaba umuyobozi wungirije w’agateganyo w’ishyaka rya FDU, akaba ari i Kigali mu Rwanda.

Bwana Faustin Twagiramungu , wabaye Ministre w’intebe akaba n’Umuyobozi w’ishyaka rishya rya RDI Rwanda Rwiza ( Rwanda Dream Initiative).

 

Bose uko ari 5 bagaragaje impungenge batewe n’icyo cyemezo cyo gukuraho ubuhunzi kubanyarwanda n’ingaruka mbi icyo cyemezo kizagira kubanyarwanda igihe kizaba gishyizwe mubikorwa. Bagaragaje ko icyemezo HCR yafashe gitandukanye cyane n’ibibera mu Rwanda aho uburenganzira bwa muntu buhonyorwa buri munsi cyane cyane kubyerekeranye n’umutekano w’abantu n’ibintu byabo ; akaba nta kwishyira ukuzina abaturage bafite. Bagaragaje ko abanyepolitike mu Rwanda bafungwa bitewe ni uko bashatse gushinga amashyaka ya politike cyangwa se babaye abayoboke b’amashyaka atavuga rumwe na leta iriho.

 

Bavuze ubwicanyi n’izimira ry’abantu batavuga rumwe n’ubutegetsi buriho mu Rwanda muri iyi minsi bagaragaza ko ntaburenganzira bwo kuvuga icyo umuntu atekereza buri mu Rwanda aho bigaragazwa n’ihohoterwa ry’abanyamakuru bagerageje kunenga imikorere mibi y’ubutegetsi buriho. Urwanda rukeneye impinduka zikomeye muri politike nkuko babivuze kugirango hashyirweho ubugetsi bugendera kumategeko kandi bushyize imbere ubwiyunge nyakuri. Bakomeza bavuga ko ingamba nziza yo kurwanya ubuhunzi yaba iyo gufasha abanyarwanda kurwanya  ikintu cyose gikurura imvururu n’ihohoterwa mu gihugu .

 

Abantu bamwe bari muri icyo kiganiro babwiye uhagarariye ishami ry’umuryango w’abibumbye rishinzwe impunzi HCR  ukuntu uwo muryango ukomeje kwibasira impunzi z’abanyarwanda , kandi uwo muryango ukaba waratereranye izo mpunzi mu mwaka w’1996 zigahigwa nk’inyamaswa kandi zikicirwa mu mashyamba ya Congo n’ingabo z’ubutegetsi bw’u Rwanda ; ni gute rero uwo muryango wajya kwambura ubuhunzi kubarokotse ubwo bwicanyi mu gihe n’abakoze ubwo bwicanyi bataragezwa imbere y’inkiko ngo babihanirwe ?

mort-refugie.png 

Bwana Cavinato yasobanuye ko HCR itivanga mubutugetsi bw’ibihugu ariko yizeza abaje muri icyo kiganiro ko impungenge zabo azazigeza kubuyobozi bukuru bwa HCR. Yabwiye abari aho ko kuba HCR yarafashe icyemezo cyo gukuraho ubuhunzi kubanyarwanda (1959 – 1998) bitavuze ko HCR yemeje  ko u Rwanda ari igihugu gifite umudendezo (un pays sûr). Yavuze ko HCR  yafashe ingamba zisumbuyeho kurusha mu gihe cyashize mu gufasha abanyarwanda baziyemeza gusubira mu rwanda.

 

 

 

Bikorewe i Buruseli taliki ya 08/02/2012

Nkezabera Jean Marie

Prezida wa ISCID asbl

 

Pour être informé des derniers articles, inscrivez vous :
Commenter cet article