Ingabo z’ibihugu bikomeye n’Isura nshya y’ubukoloni muri AFRIKA !

Publié le par veritas

Hirya no hino muri Afurika ibihugu bikomeye biri koherezayo ingabo zabyo zo guhosha imvururu no guhagarika intambara, ubu ahavugwa cyane ni muri Nijeriya, umusomyi wa veritasinfo akaba asanga iki gikorwa cyo gutabara kw’ibihugu bikomeye atari impuhwe bafitiye Afurika ahubwo ari ubukoloni bw’Afurika bukozwe muyindi sura nshya ! Ese aho ibyo bihugu sibyo byaba bishoza intambara n’imvururu muri Afurika kugira ngo bibone uko byinjizamo ingabo zabyo ?

http://www.45enord.ca/wp-content/uploads/2012/12/121201-marines-okinawa.jpg

                                     Ingabo z'Amerika


Hashize iminsi dukurikirana amakuru y'abakobwa bagera kuri 250 baherutse gushimutwa n’umutwe wo muri Nijeriya witwa Boko Haramu, ndetse umuyobozi w’uwo mutwe akaba yaratangaje ko agiye kujya asambanya abo bana b’abakobwa yashimuse ndetse akanabagurisha nk’abacakara, n’igiciro azajya agurishaho buri mwana w’umukobwa yaragitangaje !

 

Amakuru aturuka muri Nijeriya yemeza ko umutwe wa  Boko Haram ufite abarwanyi bagaragara ko bafite imbunda zigezweho, bakaba banafite ubuhanga mugutega imitego ya gisilikare bakoresheje ibisasu biturika bigahitana abantu benshi bikangiza n’ibintu byinshi. Kubera ubwo buhanga bwose n’izo ntwaro birashoboka ko hari ibihugu bikomeye biri inyuma y’uyu mutwe wa Boko Haram.


Icyo naheraho nemeza ko uyu mutwe wa Boko Haram ufite abawutera inkunga bakomeye ni uko nta ruganda rw'imbunda n'amasasu ufite ; ibyo bikaba bisobanuye ko hari ibihugu bibagurisha ibyo bikoresho by’intambara. Kuba uwo mutwe warigabije Intara ya Borno na Maiduguri, abarwanyi bawo bakaba bafite ububasha bwo gushorera abana 200 ku manywa y'ihangu mu gihugu gifite ubutasi, polisi n'ingabo, ubwabyo bigaragaza ko hagati mu gihugu cya Nijeriya harimo inzego zikomeye zifasha uwo mutwe.

 
Tugarutse ku mutwe w'iyi nyandiko, Leta zunze ubumwe z'Amerika, Ubwongereza, Ubufaransa n’Ubushinwa byiyemeje kuzana ingabo kabuhariwe muri Nijeriya gufasha ingabo z'icyo gihugu mu gikorwa cyo kugarura abo bana b’akobwa bashimuswe na Boko Haram.

 
Niba ari uko bimeze, muri Afrika ni hehe hasigaye ingabo z'ibihugu by'uburayi n’Amerika (USA) zitaragera? Muri Centrafika (RCA) ingabo z'abafaransa zihamaze iminsi zaje kugarura amahoro ariko nanubu ntaraboneka ndetse ntibateganya gutaha vuba; muri Mali ingabo z'abafaransa naho zihamaze iminsi ntiziteganya gutaha, muri Niger hariyo naza ndege zitagira abaderevu zahazanywe n’abafaransa, muri Cote d’ivoire (Ivory coast) ingabo z’abafaransa zihafite ibirindiro bihoraho, Djibuti abafaransa bahafite ibirindiro bya gisilikare bihamaze imyaka myinshi, Kameruni na Tchad ingabo z’abafaransa zirahari !

http://www.metronews.fr/_internal/gxml!0/r0dc21o2f3vste5s7ezej9x3a10rp3w$aivn553z2d12efoom4bd537dqyhbsu4/boko-haram.jpeg                                      Boko Haram


Amerika (USA) nayo ntiyatanzwe, muri Uganda hari ingabo z’Amerika zaje kurwanya Joseph Kony, muri Sudani y'Amajyepfo ingabo z'abanyamerika zihamaze iminsi; Muri Libiya Amerika yahohereje ingabo kimwe no mu Misiri ; none no muri Nijeriya ngabo abanyamerika barahaje ! Ababiligi nabo ntibatanzwe, ingabo zabo ziherutse koherezwa muri Kongo (RDC) kandi ntiziteganya gutaha; Muri Repubulika iharanira demokarasi ya Kongo ho hari uruvunganzoka rw'ingabo z'amahanga zirenga ibihumbi 20 zihamaze imyaka irenga 10 kandi nazo ntiziteganya gutaha ! Kuri izo ngabo zose mwongereho intasi zirirwa zijagajaga Afrika yacu zivuye Iburayi n'Amerika !


Ese izi ngabo zose n'ibi birindiro byazo byamaze iki muri Afrika? None se ibibazo byarakemutse ? Aho izi ngabo z’amahanga nidukomeza kuziyambaza ntizizageraho zikajya ziteza ibibazo muri Afrika kugira ngo zize gushinga ibirindiro nahandi zitaragera?


Isesengura ryanjye rinyereka ko Uburayi n'Amerika bishoboye gukemura ibibazo biri muri Afurika bitiriwe byohereza yo ingabo. Biroroshye kureba imbunda n’amasasu bya Boko Haram bakamenya aho byaguriwe n’aho bikorerwa bakabihagarika (niba atari nabo ubwabo bazibihera).


Indi mpamvu intera kubibona gutyo n'uko ibibazo byinshi tubiterwa n'uburyo ibyo bihugu bidutegeka kuyoborwa bititaye ku muco wacu wa kinyafrika. Urugero ni uko abazungu baza bwa mbere muri Afrika basanze hose dutegekwa cyami. Dufite abami twubaha cyane, badutegetse gukuraho abami tugashyiraho abaperezida ; nyuma nabo babasaba kudutegekesha igitugu (dictature), ntaho bitabaye muri Afrika kandi byateje ibibazo byinshi muri Afrika. Afurika yayobowe n’abaperezida b’abanyagitugu gikaze kandi bagashyigikirwa n’abo bazungu badutoza demokarasi !

http://img.clubic.com/06682842-photo-arch-armee-francaise.jpg

                                         Ingabo z'abafaransa

 

Ubu abo bazungu baradusaba ko twava kubutegetsi bw'igitugu tukinjira mu miyoborere ya Demokarasi batitaye ku muco wacu bataduhaye igihe cyo kubanza kuva gahoro gahoro mu myumvire ya dictature; ibi ntawutabibona ko bitangiye kutuzanira ibibazo byinshi bitera akavuyo n’imvururu abo bazungu barebera ntibagire icyo babikoraho, nyuma bakazohereza ingabo zabo ngo baje kugarura umutekano kandi abaperezida bawubuza aribo babashyizeho bakanabashyigikira !

 

Abaperezida benshi bariho ubu muri Afurika  basimbuye  abaperezida bitwaga abanyagitugu, none muri iki gihe abo babasimbuye nabo barashaka kwigumira kubutegetsi ngo bigane abo basimbuye batagiraga mandat, abo bazungu bavuga ko badutoza demokarasi bakaba bashyigikiye abo bashaka kwigundiriza kubutegetsi, ejo nibiturika hakaza imvururu muri ibyo bihugu, abazungu bazihutira kongera umubare w’ingabo zabo ngo zigiye guhagarika ubwicanyi kandi byaratangiye babireba ndetse babishyigikiye !


Bavandimwe iyi gahunda yo gutabara kw’ibihugu bikomeye bohereza ingabo hirya no hino muri Afurika ngo baje guhagarika imvururu kandi barashyigikiye abazishoje ni isura nshya y'ubukoloni! Ubibona ukundi azabitubwire ; ni ngombwa ko dufatanya kuyirwanya hato amazi atararenga inkombe, sinifuza kuzumva ngo ingabo izi nizi z'Uburayi na USA zaje gushinga ibirindiro mu Rwanda kuko icyo gihe nsanga tuzaba tugushije ishyano.


 

Umusomyi wa veritasinfo

Pour être informé des derniers articles, inscrivez vous :
Commenter cet article
K
<br /> Urumva mugabo cyangwa mugore, ibyo bihugu ntibyaza igihe twebwe abanyafulika tutabihaye icyuho. Ikibazo nyamukuru: KUKI TURWANA TUKICANA<br /> BUNYAMASWA HAGATI YACU?<br />
Répondre