IMYAKA 20 FPR-INKOTANYI IHEKESHEJE U RWANDA UMUSARABA USOBETSE UBUBABARE !
Kuva FPR-INKOTANYI yatera u Rwanda mu mwaka w’1990, no muri iyi myaka 20 ishize iryo shyaka ryigaruriye Ubutegetsi bwose, igihugu cyagushije ishyano ndengakamere. Uretse ubwicanyi bwahitanye Abanyarwanda batabarika, ari abakinduwe n’Interahamwe, ari n’abishwe n’Inkotanyi, ari abaguye mu gihugu imbere, ari n’abaguye ishyanga, u Rwanda rwaranzwe n’ubwishishanye bushingiye ku moko, ahanini buhemberewe n’Ubutegetsi bwa FPR kubw’inyungu buvana mu gushyamiranya Abanyagihugu.
Mu by’ukuri, Abanyarwanda barakubititse bikabije, ku buryo babaye nk’abikorejwe umusaraba usobetse ububabare. Kugira ngo bazashobore gutura uwo musaraba, birasaba buri wese inema zidasanzwe, zishingiye ahanini ku bumuntu bugomba kongera guhemberwa mu Banyarwanda, dore ko FPR yabuciye mu gihugu cyacu nk’uko nigeze kubyandikaho mu minsi yashize. Rwose birakwiye ko Abanyarwanda bima amatwi ibitangazwa n'inzego z’Ubutegetsi bwa FPR-Kagame bugambiriye kubasopanya, maze buri wese akarushaho kwifuza kuba umuntu nk'uwo KIZITO MIHIGO yavuze muri ya ndirimbo “igisobanuro cy'urupfu” igihe yadukanguriraga guha umubabaro wose agaciro.
Ubumuntu nibwo bushobora gutuma umutu wese yirekura akavuga ibyamubayeho bityo, ibyo kurwara imitima bikaba byagabanuka; nibwo buzatuma abayobozi bashobora kubana neza n'abo bayobora, bakaganira na bo; Ubumuntu nibwo bushobora guca uburyarya butuma umuntu yica undi urubozo; nibwo buzatuma abantu bareka gushyira ku ruhande ubumenyi bahawe mu ishuri mu gihe bahohotera abandi. Mu nyandiko nasohoye ku ya 25/1/2013 nagize nti ubumuntu bw'abanyarwanda FPR ibugeze ku buce.
Kizito Mihigo yagize ubumuntu abigaragariza mu ndirimbo, kandi n'amagambo yavuze mu iburana rye ntabwo yahakanye indirimbo ye: ni bwa bumuntu bwabaga bumukoresha. Ubutegetsi bubi aho buva bukagera, cyane cyane nk'ubwa FPR-INKOTANYI, buzirana n'ubumuntu. Ntibikiri ibanga rero, ubwo butegetsi bugomba kuvaho bugaha abafite ubumuntu umwanya. Inzira y'ububabare Kizito arimo mpamya ko izatanga imbuto, niyo kandi itegereje umuntu wese wibwira ko abanye na FPR-INKOTANYI kuko iyo ubumuntu bwavumbutse mu muntu, kirazira ntibujya busubira inyuma: mu bumuntu ijwi ry'Imana ririgaragaza.
FPR-INKOTANYI yitwara nk'ishyaka rya SEKIBI
Iyo usesenguye iriya ndirimbo “igisobanuro cy'urupfu” ijambo ku rindi, ukanitegereza uburyo FPR-INKOTANYI yahise iyisamira hejuru, ikihutira kurigisa abantu no kuyiburizamo, wahita wibaza impamvu FPR-INKOTANYI yiyumvamo ko ari bo iyo ndirimbo yahimbiwe bonyine ! Iyi ndirimbo yahimbiwe jyewe na we, umuturage n'umuyobozi, idukangurira ikiza mu gihe tukiri hano ku isi, cyane ko yasohotse twegereje igisibo ku bemera Krisitu. Niba FPR-INKOTANYI irwanya inyigisho nziza zirimo, hari ikindi kimenyetso dushigaje cyo kutwemeza ko FPR ari ishyaka rya Sekibi koko?
Mu ndirimbo igisobanuro cy'urupfu twibutswako urukunndo ari bwo buryohe bw'ubuzima bwacu, aho dusangamo interuro igira iti 'URWO RUKUNDO NICYO CYANGA CY'UBUZIMA BWANGE”. Iratwibutsa ko tugomba kugira ubumuntu (l'humanisme), Iratwibutsa kuvugurura ubukristu, tukanyura mu nzira za KRISTU waducunguje amaraso ye. Kuziza umuntu ibitekerezo nk'ibi ni ukwemeza abakuzi ko uri umukozi wa Sekibi ariyo Shitani mu yandi magambo. FPR irashaka ko KIZITO yarangwa n'URWANGO (mu mwanya w'URUKUNDO) bityo akaba umuyoboke wayo (FPR) nyawe. Banyarwanda banyarwandakazi, ibi bije inyuma ya Kizito Mihigo byose, bikwiye kutubera isomo rikomeye, kandi bikwiye kudufasha kuva inyuma ya Sekibi tukagana umukiro.
Ese ubundi FPR-INKOTANYI igizwe na nde?
Igizwe n'itsinda ry'abantu bazi amabanga yashingiweho ijya gufata intwaro, amabanga y'ubugome, amabanga yuzuye ubugambanyi, aho badatinya gusimbuza icyiza ikibi. Muri iri tsinda tuzasangamo:
-Abiyemeje ku ikubitiro mu kwicisha abantu inzara ubwo bagurishaga ibishanga byose by'u Rwanda imyaka 100 ngo babone intwaro zo kurutera (burya ibishanga byacu abahindi babiguze kera);
-Abaritaguye abaturage mu majyaruguru y'igihugu bitwaje ko hari abacengezi, kandi bagakomeza gusobanura ko babitewe n'itegeko bahawe na Kagame nk'aho itegeko rivanaho umutima –nama cyangwa ubumuntu.
-Abagize gouvernement ya gisirikare ihora ibangikanye na gouvernement ya gisivili kugira ngo FPR-INKOTANYI ibone uko ibeshya hose ngo abanyarwanda bayobowe n'abasivili. Iyo gouvernement ministri w'intebe wayo ni Paul Kagame, akaba perezida wa Sena n'Abadepite, akaba minisitiri w'ubucamanza, akaba byose.
-Abagiye kwitambika muri LONI kuyibuza kuza gutabara abicwaga muri 1994 bitwajeko ngo abatutsi barangiye, bityo ngo ubutabazi bukaba ntacyo bwari kuba bukimaze.
-Abagabye bakanayobora ibitero muri Kongo bagamije ubusahuzi, ndetse n'Abakomeza gukingira FPR ikibaba batanga ubuhamya butagira icyo bwungura ku byavuzwe mbere (“Une audition vide de révélations”).
-Abantu bagiye batungwa no guhakirizwa cyane kugeza n'ubwo bahimbye ubwoko bw'icyaha cyamaze imbaga, icyaha cyitwa INGENGABITEKEREZO YA GENOCIDE.
Mu magambo avunaguye, FPR-INKOTANYI igizwe n'abo ubutumwa bukubiye mu ndirimbo “igisobanuro cy'urupfu” bugenewe ku ikubitiro rya mbere. Aba bantu bagize FPR-INKOTANYI baramutse bemeye ibivugwamo, kandi bakareka n'abandi biyumvamo ko babwirwa bagashyira ahagaragara ubumuntu basabwa, u Rwanda rwagira amahoro. Aba bagize kandi FPR-INKOTANYI tubasanga imbere mu gihugu cyane mu nzego zose z'ubuyobozi, ariko hari n'abandi dusanga bari hanze y'igihugu, bamwe bahisemo kwihisha mu mpunzi ndetse no mu mashyaka yitwa ko arwanya FPR nyir'izina. Umusaraba FPR-INKOTANYI yahekesheje u Rwanda usobetse ibibi byose kandi bikorerwa abanyarwanda bose. Abitwaza amoko rero barajijisha, urugero rwa Kizito Mihigo na bagenzi be ruratwereka ko FPR ihutaza uwo ariwe wese, kabonen’iyo yaba ari umututsi warokotse jenoside !
Ikibazo cy'u Rwanda si amoko ahubwo ni ubutegetsi buzira ubumuntu
Umwami Rudahigwa, ubwo bamwe mu batutsi bashaka kwivumbura bavugako badashaka kugabana ubutegetsi n'abahutu yarabasubije ati aho “kwica Gitera ujye wica ikibimutera”. Abo batutsi se bakoreraga nabi umwami Rudahigwa ari uko ari umuhutu ? Ko Habyarimana yakoreye kudeta Kayibanda, igaherekezwa n’iyicwa ry’abanyapolitiki b’Abanyenduga batabarika, abo bose se ntibari abahutu ? Kagame uhiga Nyamwasa nk'agaca gahiga inkware, abo bombi se si abatutsi b’umwimerere ? Byose byicwa n'uko abagiye ku butegetsi bagenda bakitandukanya n'ubumuntu ntibibuke ko Rurema yabahaye akazi ngo bakorere abaturage. Imana yakohereza umuhanuzi nka Kizito ngo ababurire, bakamuta ku munigo. Nyamara gushyira ku munigo umuntu uri kwerekana ukuri birushaho guha agaciro ibikorwa bye.
UMWANZURO
Umuhanzi Kizito Mihigo yatotezwa atatotezwa, FPR-INKOTANYI yamucunda yagira, ikibazo cy'u Rwanda kizakemuka ari uko ariya magambo ari mu ndirimbo ye “igisobanuro cy'urupfu” ashyizwe mu bikorwa na buri munyarwanda wese uhereye kuri Kagame ubwe. Emwe na Perezida wa Uganda Kaguta Yoweli Museveni wibeshye ubwo ku ya 7/4/2014 yavugaga mu ijambo rye ko abahutu ari “les êtres inferieurs” ko nta mwanya cyangwa ijambo bagomba guhabwa mu karere k'ibiyaga bigari, nawe yari akwiye kwicengezamo amagambo ari mu ndirimbo “IGISOBANURO CY'URUPFU”.
Iterambere rya tekinoloji ngo FPR-INKOTANYI yagegeje ku banyarwanda bimaze kugaragara ko ryabaye igikoresho cya DMI mu kumviriza no kuneka abiganirira, aho bumviriza ukomoje kuri gahunda ya FPR na Kagame gusa, ikiraka kikaba kirabonetse, umwanzi w'u Rwanda akaba arabonetse, ibikwasi no gukandwa ubugabo bikaba bihawe umwanya. Abanyarwanda baritondere DMI na internet, cyane cyane iyo WI-FI yageze muri Kigali ku buntu.
Uwo ari we wese wumva ashaka ko ikibazo cy'u Rwanda cyakemuka niyamaganire kure imigambi mibisha ya FPR-INKOTANYI, yunge mury’amashyaka n’andi mashyirahamwe akomeje guharanira impinduka mu Rwanda. By’umwihariko, Impuzamashyaka CPC ikwiye gushyigikirwa n’Abanyarwanda bose bategereje ko mu Rwanda hajyaho Ubutegetsi bwimirije imbere iyubahirizwa ry’Ubumuntu n’Uburenganzira bwa buri wese, ari nabwo buzafasha Abanyarwanda kwiyondora ibikomere n’ihahamuka batewe n’Ubutegetsi ruvumwa bwa FPR-INKOTANYI. Imana y’i Rwanda izadufashe, iyo mpinduka itegerejwe na benshi izaboneke binyuze mu nzira z’imishyikirano, nta yandi maraso y’Abana b’u Rwanda yongeye kumeneka.
Mukamwiza Marie
Commissaire Affaires Sociales et Développement
RDI-RWANDA-RWIZA