Indoto ya Mukantabana igezweho! Tanzaniya iri gucyura abanyarwanda ku bwinshi !
[Ndlr:Madame Mukantabana agiye kujya ashimira Kagame Paul kabiri, kuba yaramugize ministre wo gucyura impunzi ni ikintu gikomeye,kuba kandi paul Kagame yaratutse akanasuzugura perezida wa Tanzaniya bitumye indoto ya Mukantabana igerwaho, ubu ministeri ibonye akazi !Gukuraho ubuhunzi kubanyarwanda bigezweho Tanzaniya yohereje abanyarwanda bose iwabo ! Ejo Kagame azatuke na Museveni ndetse avuge ko azamwica nawe agire ubute yirukane abanyarwanda bahari ! Ndibwira ko abaturage bacyuwe mu Rwanda muri ubu buryo nta rukundo bafitiye igihugu kibateje amakuba nk’aya, umenya no kubona aho bazabatuza bakayoborwa nk’abaturage bishimye atari ibya hafi !]
Zimwe mu mpunzi z’Abanyarwanda 30 ziherutse kwirukanwa muri Tanzaniya, zitangaza ko abo bakomokaho bageze muri icyo igihugu mbere ya 1959, bityo bakumva ko batarebwaga n’irangira ry’ubuhunzi ku Banyarwanda ry’itariki 31 Nyakanga 2013 ; bavuga ko bashyizweho amananiza yo guhabwa icyangobwa cyo gutura burundu muri Tanzaniya, nyamara n’abari babifite batangiye kwirukanwa.
Nubwo byatangiriye ku badafite ibyangombwa bya Tanzaniya, abandi Banyarwanda 80 bambutse umupaka kuri uyu wa mbere nyuma y’aho n’abafite ibyangombwa batangiye kubyamburwa, bigakurwaho amafoto yabo ubundi bakirukanwa.
N’akababaro kenshi Mukamurigo Joys umwe mu Banyarwanda birukanwe muri Tanzaniya, yabwiye IGIHE ko nyuma yo kwirukana abatagiraga ibyangobwa cy’ubwenegihugu, ubu ngo n’abari babifite batangiye kubyamburwa n’ubuyobozi bwa Tanzaniya.
Yagize ati "Mu gace dutuyemo ka Buhaya, guhera ejo bari guhamagara umuntu bakamwaka icyangombwa cye, wamara kugitanga, bakagikuraho ifoto hanyuma bakakigusubiza bakongeraho ko batagushaka muri Tanzaniya."
Yakomeje agira ati "Baraducyurira ngo n’ubundi iwanyu mwaricanye ubwanyu, ni mutahe, mutazadutera ibibazo natwe."
Akomeza ngo Ubuyobozi muri Tanzaniya bwabahaye itariki ntarengwa ya 10 Kamena 2013, ngo babe barangije kuva muri icyo gihugu.
Abanyarwanda batagiraga ibyangombwa bya Tanzaniya bo birukanwe mbere.
ndlr: Aba banyarwanda bazize ubuhubutsi bw'abayobora u Rwanda
Gapini umwe mu Banyarwanda 19 birukanwe muri Tanzaniya ku itariki 15 Nyakanga 2013, bacumbikiwe mu murenge wa Nyamugari, akarere ka Kirehe, avuga ko icyangombwa kitwa "Ubureya" cyatanzwe igihe cya Perezida Mwalimu Julius Kambarage Nyerere mu myaka ya 1981 - 1982, ababihawe ngo nibo bagizwe abenegihugu, nyuma yaho ngo ntawongeye guhabwa icyangobwa cya burundu.
Abandi bagiye bahabwa ikimara umwaka umwe nacyo kigurwa amashiringi ya Tanzaniya angana n’amafaranga ibihumbi 100 by’amanyarwanda nk’uko bitangazwa n’abo birukanwe na Tanzaniya.
Gapini agira ati "Kugira ngo tubone icyangobwa byadusabaga kugurisha inka, kandi turi abenegihugu ba Tanzaniya ndetse dusanzwe dutora nk’abenegihugu !"
Akomeza agira ati "Kuva navukira muri Tanzaniya, nibwo bwa mbere natswe icyangobwa cy’igihugu mvukamo ku gitugu, bakagerekaho no kunyirukana mu igihugu !"
Kamatenesi Jane afite imyaka 40, yavukiye i Karagwe muri Tanzaniya. Avuga ko kuva yavuka atigeze ahabwa icyangobwa cya burundu cy’ubwenegihugu, yakomeje guhabwa icyagateganyo.
Agira ati "Ubuyobozi bwakomeje kutubwira ko buzaduha icyangobwa cya burundu, imyaka irahita indi irata."
Musime Nasani ni umusore w’imyaka 23, yavukiye Biharamuro muri Tanzaniya ari naho yakuriye. Ubuzima bwe bwa buri munsi ngo kwari ukuragira inka. Afatwa ku itariki 14 Nyakanga yoherejwe mu Rwanda ; bamusanze aragiye inka, yabajijwe icyangobwa, akibuze yurizwa imodoka uko yakabaye nta kintu akuye iwabo mu rugo kimwe na bagenzi be.
Agira ati "Mu bihe byashize twajyaga twumva inkuru mu baturage, bavuga ko hari ikibazo kizavuka nyuma hagati y’u Rwanda na Tanzaniya, ngo kuko u Rwanda rubasuzugura."
Aba Banyarwanda baje basanga abandi bigeze kwirukanwa mu mwaka 2008, bagatuzwa mu murenge wa Nyamugari, Akarere ka Kirehe.
Nk’uko Minisitiri Mukantabana Seraphine w’Imicungire y’ibiza n’Impunzi yabibwiye IGIHE, ngo Abanyarwanda bari muri Tanzaniya ntibakwiye gutegereza ko itariki bahawe igera, ahubwo ngo bakwiye kuza mbere y’igihe.
Asubiza ikibazo cy’impunzi ziri kunyagwa ibyazo ndetse zikakwa n’ibyangobwa byazo, yasubije ko uwagira ikibazo wese ashobora kwiyambaza Ambasade y’u Rwanda muri Tanzaniya, kandi ko icyo kibazo bari kugikurikirana ku buryo bwa hafi kugira ngo hekugira abahohoterwa.
Source :igihe