"INDATSIMBURWA" ZIRABURIRA URUBYIRUKO RW'U RWANDA MU KWIRINDA IBIKORWA BY'INGOMA YA KAGAME PAUL IGIYE KURIMBUKA!
Banyarwanda,banyarwandakazi; Mu minsi ishize nibwo abacancuro ba Kagame Pahulo bari bibumbiye mucyo bise M23 batsinzwe urugamba bari bashoye mu gihugu cya Kongo,ariko nta munyarwanda bitagizeho ingaruka usibye abibumbiye mu gatsiko gakomeje kuroha abanyarwanda,ingaruka zagaragariye cyane cyane ku nkunga amahanga yahagaritse maze ibiciro ku masoko si ukuzamuka karahava,ari nako agatsiko gasahura abaturage kabinyujije mu misoro ya hato nahato,imisanzu itagira ingano,utibagiwe n’ikigega cy’agaciro ubu minisiteri w’imari atajya ahagaragara ngo asobanurire abanyarwanda aho amafaranga yo mu gaciro yagiye cyangwa icyo yaba yakoze.
Ingaruka isumba izindi ni abana b’abanyarwanda baguye muri iyi ntambara kuko ubu abaturage bararuciye bararumira nyuma yo kubura abana babo batagira ingano.Igitangaje ni uburyo agatsiko katahwemye kwamagana ibirego amahanga yagashinjaga kandi natwe abanyarwanda,by’umwihariko Indatsimburwa ibyo aka gatsiko kadukoreye twarabyiboneraga yewe nubu bikaba bigikorwa.
Impamvu dushimangira ko agatsiko gafite umugambi wo kurangiza abanyarwanda ni nyinshi,kuko ubu mu turere twose abana barangije secondaire bose bashyizwe ku iterabwoba rikabije,barimo bakoreshwa amanama y’urudaca bashishikarizwa kujya mu gisirikare ndetse n’igipolisi. Abanyarwanda dusanzwe tuzi ko mu Rwanda ariho hari abasirikare benshi,leta ibeshya abaturage ko umutekano ari wose,none niba ibyo ivuga ari ukuri aba bana barajyanwa he? Impungenge uru rubyiruko rufite n’amakuru rugenda ruhabwa ko nibatitabira igisirikare ndetse n’igipolisi bazafatwa ku ngufu mu gihe bazaba batangiye gahunda ya Rucagu Boniface yise itorero ry’igihugu,aha tukaba tunaboneyeho kubwira ababyeyi bazohereza abana muri iyi gahunda ko nibaramuka babonye batagarutse mu rugo bazamenye aho bagiye.
Izi mpungenge abanyeshuri bafite bazikura cyane cyane kuri bagenzi babo barangije computer na ICT igisirikare cya Kagame Paul cyakusanyirije hamwe mu mugi wa Kigali muri Nyarugenge maze kikabategeka kuzuza impapuro umunani(8) zifite umusozo wanditseho aya magambo : « njyewe runaka ndemera ko nyuma yo kurangiza amahugurwa ndetse no kuzuza iyi form mbaye umusirikare w’igihugu » ; ibyo byose babitegetswe bamaze gusobanurirwa ko ubu igihugu cyugarijwe kandi urugamba rusigaye rurwanwa n’ikoranabuhanga ko bagomba gutabara igihugu cyabo.
Banyarwanda,banyarwandakazi;Ibyo agatsiko gakorera abanyarwanda bibi uwabivuga bwakwira bugacya,kuko usibye ibyo tuvuze haruguru buri wese ntayobewe amazu asenywa buri munsi maze abayabagamo bakangara,imyaka y’abaturage irandagurwa ndetse bagahatirwa guhinga igihingwa kimwe ; hari igihe izo nkozi z’ibibi ngo ni abayobozi baha abaturage imbuto imwe gusa , bamara kuyitera , imaze kumera, bakabategeka kuyirandura ngo ni uburozi ! Bakabaha imbuto y’intobo ngo ni intoryi !
Uburezi bwarapfuye ku buryo kwiga no kutiga bisigaye ari kimwe,ubusumbane mu nzego zose bwahawe intebe,ubwisanzure bwaba muri politiki ndetse n’itangazamakuru ntibikivugwa,gahunda ya « Ndumunyarwanda » imaze kugira ibigoryi abayobozi bose biha gusaba imbabazi z’ibyaha batakoze bagamije kurengera imigati yabo,aha naho bakagombye kurinda iyo migati yabo ariko bakirinda kubihatira abanyarwanda, turavuga abahutu bose.Ese ubu aka gatsiko kazongera kubwira abanyarwanda ko nta moko abaho ikinyoma kabeshye abanyamahanga ndetse n’abanyarwanda bari bagihumye imyaka 20 yose?
Banyarwanda,banyarwandakazi;Igihe kirageze ngo twibohoze,abana banyu b’ «INDATSIMBURWA » dusabye dushikamye urubyiruko rwose kutiyahura mu bikorwa by’agatsiko kayobowe na KAGAME Pahulo,yaba kwinjizwa mu gisirikare n’igipolisi ku nyungu za KAGAME,ahubwo bagahaguruka tugafatanya mu kugasezerera burundu.Urubyiruko rukirinda kwiyahura,rugakanguka maze rugashiruka ubwoba. Indatsimburwa ntituzatererana abanyarwanda kuko twahagurutse twiyemeje,bityo turasaba abanyarwanda bose,abanyamashyaka barwanya ubutegetsi bwa Kagame kutugirira icyizere tugafatanya gusezerera agatsiko kagiye kumara abanyarwanda,tuributsa abanyarwanda kandi ko ibikorwa by’Indatsimburwa bikomeje gutesha umutwe agatsiko. Igihe kirageze ngo ibikorwa bibe byinshi kurenza imvugo.Ese tuzatabara abarangije gushira?
Bikorewe i Musanze kuwa 14/11/2013
Umuyobozi wi”Indatsimburwa twese hamwe”.