Bernard MAKUZA:"Ntawe ugomba kubazwa ibyaha bya se nk´uko ntawabazwa ibya Sebukwe"
«Ntawe ugomba kubazwa ibyaha bya se nk´uko ntawabazwa ibya Sebukwe » Ibi ni ibyigeze gutangazwa n'uwahoze ari Ministri w'intebe w'u Rwanda ubu akaba ari Senateri Bernard MAKUZA. Uyu munsi ntawamenya niba agitsimbaraye kuri iki gitecyerezo cye dore ko hashize imyaka irenga 15 akivuze!
Ubwo MDR yashinjwaga ingengabitekerezo ya jenoside, kuri raporo yari yakozwe na komisiyo Abbas Mukama, komisiyo yihariye y´abadepite yari yacukumbuye ikibazo cy´ingengabitekerezo cyari muri MDR, bamwe mu bayoboke bayo bashinjwe kuba bari mu bakomeje kuyihembera.
Icyo gihe na Makuza Bernard (wari Ministri w'Intebe) yari mu "nyamaswa zivugwa mu mwandiko". Akaba yaravuzwe cyane muri iyo raporo ndetse akaba yararegwaga n'iyo raporo kuba yarashoraga n'amafaranga mu mashyirahamwe yahemberaga ingengabitekerezo ya jenoside(Itara).
Senateri Iyamuremye Agusitini, uyu akaba ari umukwe wa Sindikubwabo wabaye Perezida wa Guverinoma y´Abatabazi yashyize mu bikorwa jenoside, icyo gihe yibasiye Makuza mu buryo budasubirwaho amushinja ko ingengabitekerezo ya jenoside ari aka kera ko mu umuryango we! Akaba yarashakaga kuvuga Makuza Anastase se wa Makuza Bernard wari mu barwanashyaka b´imena bashinze MDR Parmehutu ngo itarahwemye kubiba inzangano hagati y'abanyarwanda .
Makuza asumbirijwe rero, byabaye ngombwa ko yibutsa Iyamuremye ko "ntawabazwa ibyaha bya se ( ibyaha bya se Makuza ) nk´uko ntawabazwa ibya sebukwe ( sebukwe wa Iyamuremye)".
UWAVUGA KO Bernard Makuza ATARI AZI KO HAZAZA INDI GAHUNDA Y'UKO ABAHUTU BOSE BAGOMBA GUSABA IMBABAZI KU BATUTSI BAKOREWE GENOCIDE NTIYABA YIBESHYE!
Hagati aho ariko, itegeko nshinga ry'u Rwanda ryo rifite ukundi ribibona:
Ingingo ya 16
Abantu bose barangana imbere y'amategeko. Itegeko ribarengera ku buryo bumwe nta vangura iryo ari ryo ryose.
Ingingo ya 17
Uburyozwacyaha ni gatozi ku wakoze icyaha. Kuryozwa indishyi bigengwa n'itegeko. Nta wushobora gufungirwa kutubahiriza inshingano zishingiye ku mategeko mbonezamubano cyangwa ay'ubucuruzi.
Ingingo ya 18
Ubwisanzure bwa muntu bwubahirizwa na Leta. Nta wushobora gukurikiranwa, gufatwa, gufungwa cyangwa guhanirwa icyaha keretse mu gihe biteganywa n'amategeko akurikizwa mu gihe icyaha akurikiranyweho cyakorewe. Kumenyeshwa imiterere n'impamvu z'icyaha ukurikiranyweho, kwiregura no kunganirwa ni uburenganzira budahungabanywa mu bihe byose, ahantu hose, mu nzego zose z'ubutegetsi, iz'ubucamanza n'izindi zose zifata ibyemezo.
Ingingo ya 19
Umuntu wese afatwa nk'umwere ku cyaha aregwa igihe cyose kitaramuhama burundu mu buryo bukurikije amategeko, mu rubanza rwabereye mu ruhame kandi ruboneye, yahawe uburyo bwose bwa ngombwa bwo kwiregura. Nta wushobora kuvutswa kuburanira imbere y'umucamanza itegeko rimugenera.
Ingingo ya 20
Nta wushobora guhanirwa ibyo yakoze cyangwa atakoze, iyo amategeko y'igihugu cyangwa amategeko mpuzamahanga atabifataga nk'icyaha igihe byakorwaga. Na none nta wushobora gucibwa igihano kiruta icyari giteganyijwe n'amategeko mu gihe yakoraga icyaha.
Ingingo ya 21
Nta wushobora gukorerwa ubugenzurwe keretse mu bihe no mu buryo buteganyijwe n'itegeko, kubera impamvu zishingiye ku ituze rusange ry'abaturage cyangwa ku mutekano w'Igihugu.
Nzeyimana (DHR)