Inama yo gucyura impunzi ya Mukantabana na Mushikiwabo muri Congo Brazza yakubise igihwereye!
Ejo hashize nibwo ba Ministri Mushikiwabo na Mukantabana biriwe bicaye mu cyumba mberabyombi cy'inzu ikorerwamo n'abadepite i Brazzaville aho bari bategereje ko impunzi zibasanga ngo bakazikangurira gutaha bitarenze mu mpera za kamena z'uyu mwaka 2013.Bahageze mu masayine bavamo saa cyenda ariko bashoboye gusa kubonana n'impunzi 14 nazo zigizwe n'abana b'ingimbi gusa zari zishorewe n'uhagarariye impunzi i Brazzaville.
Mu butumwa bahaye abo bana ngo ni ukubatumira mu bukwe bukomeye bazakora mu Rwanda kuwa 30 kamena 2013 ubwo ngo bazakira impunzi zose z'abanyarwanda zizaba zitahutse zivuye aho zabaga hose ku isi.By'umwihariko Mukantabana yatumye abo bana ku babyeyi babo ngo babanye nawe igihe kirekire ko ababishoboye bamusanga ku ihoteri acumbitsemo ngo bagasangira akarahuri .
Ubu sindamenya niba haba hari abitwikiriye ijoro bakajya kumusanganira ariko ku manywa ntanumwe babonye yemwe ngo n'abari baherutse i Kigali bagahabwa za passeport ntibahageze.Abategetsi ba Kongo babakuriye inzira ku murima bababwira ko gutaha ku impunzi bizaterwa n'ubushake bwazo ko kandi bo nta kibazo bafite kuko ngo naho kubatuza ku babishaka hahari.
Ngo Kongo izubahiriza amategeko mpuzamahanga ntawe izahatira gutaha ku ngufu.Abegereye Kigali kapitali ntimuzabure mu bukwe bwa Munkatabana Serafina murahishiwe.
Rwaka Théobald (D.H.R)