Impuruza: Umunyamakuru Jean Bosco Gasasira amaze iminsi yaraburiwe irengero
Iyi message ni impuruza. Ku italiki ya 10 mutarama 2012, saa moya z’umugoroba, navuganye na Jean-Bosco Gasasira kuri telephone ye igendanwa. Namubazaga impamvu adaherutse kumpamagara nk’uko byari bisanzwe. Nta na rimwe yararaga atamvugishije kubera ko inkuru zahitaga ku rubuga rw’ikinyamakuru abereye umuyobozi (Umuvugizi), ari jyewe wazikosoraga mbere y’uko zigera ku basomyi. Gasasira yanshubije ko amaze iminsi atameze neza. Namubajije niba hari ikibazo gikomeye yagize cy’uburwayi, ansubiza ko ari byo yari amaze iminsi arwaye grippe ikomeye. Ijwi rye ryumvikanaga neza ko yarimo kuyikiruka.
Taliki ya 13 mutarama uyu mwaka, Gasasira yongeye kumpamagara, ambwira ko abasomyi bacu barimo kumubaza impamvu yabibagiwe. Ati shaka inkuru wakwandika igezweho turebe ko twakira abasomyi, kuko batumereye nabi. Barimo kuvuga ko twaguzwe na Kigali. Aya ni amagambo ya Gasasira.
Inkuru yari d’actualité kiriya gihe, yari raporo yakozwe n’abacamanza b’abafaransa mu Rwanda, raporo nshya yerekeranye n’ihanurwa ry’indege yari itwaye Perezida Habyarimana. Iyi nkuru, ndi bubagezeho copie yayo (ndlr : tubiseguyeho ko tutashoboye kubagezaho iyo nkuru ya Nkuriza), nahise nyikora ndayimwoherereza, ariko ntiyayihitisha kubera impamvu atigeze amenyesha. Kuva icyo gihe Gasasira ntiyongeye kumpamagara, ndetse na telephone ye twari dusanzwe tuvuganiraho, yahise izima burundu.
Ndamenyesha abasomyi b’iyi message ko mfite impungenge z’ibura rya Jean-Bosco Gasasira wayoboraga ikinyamakuru Umuvugizi. Niba akiriho, ndamusaba ko yahumuriza abantu, barimo na njye, ko nta kibazo afite. Ndongera kumenyesha ko kuva Gasasira yagera hano muri Suwede, atigeze amenyesha uwo ari we wese aho atuye. Icyo nzi ni uko aho yari atuye, atigeze ambwira na rimwe, yahimutse inshuro zirenga imwe. Yambwiraga ko afite umutekano muke, ko hari abantu bamugendagaho bashaka kumugirira nabi. Umunyamurenge atigeze ambwira izina rye, ngo yaba yarigeze gushaka uko yamutumira kurya iwe, hanyuma ngo amukeka amababa yo gushaka kumuha uburozi, ya ntwaro nshya y’ubutegetsi bwa Kigali. Aya ni amagambo ya Gasasira ubwe.
N’ubwo icyizere gikunda kuraza amasinde, ndakizera ko mugenzi wange Gasasira Jean-Bosco akiriho, ko atahuye n’abagizi ba nabi b’i Kigali, ba bicanyi batajya baruha mu guhigisha uruhindu abanyamakuru bacitse ku icumu.
Amiel Nkuliza
Sweden