Ikinamicyo ry'ubugome bw'inkotanyi bukomeje kwigaragaza mu kitwa Urubanza rwa Madame Victoire Ingabire!

Publié le par veritas

Inga.pngUyu munsi taliki 8/9/2011, urukiko rukuru rwa Kigali rwakomeje urubanza (ikinamico) ubushinjacyaha bwa Kagame buhagarariwe muri urwo rukiko na Ruberwa Bonaventure. Mu rukiko uwo mushinjacyaha yakomeje asomera imbere ya impapuro zanditswe na polisi yiyita abagenzacyaha no mu bushinjacyaha ibi bikaba byaberaga imbere ya Kayifa (yatumwe na Pilato mukuru Kagame) izo mpapuro zikaba ari izo bacuze bari kumwe n'uwiyise Vital Uwumuremyi dore ko afite amazina nk'aya satani.
Ibyo bicurano nibyo umushinjacyaha Ruberwa yiriwemo umunsi wose ngo ashinja uwo mukozi wa FPR. Mu irega ariko Ruberwa n'uwo bari bafatanyije ntibaretse no kuvuga ko Ingabire yakoranaga n'ubutegetsi bwa Kinshasa aribyo kuvuga Kabila ndetse n'ubwa Brazzaville aribyo kuvuga Sassou Ngueso. Aha akaba yashimangiraga ko Intwari Victoire Ingabire yahuye n'abo bayobozi ngo bakumvikana ibyo kuvanaho ubutegetsi bwa Kagame. Ibi bicurano bikaba bizakomeza gushyirwa ahagaragara ejo. Umuntu akaba yakwibaza umwanya utakazwa igihe basoma ibyo bicurano ari nako basaba ikiruhuko cya hato na hato nyamara ibyo basoma barabizi neza kuko aribo babicuze. Abakurikina uru rubanza (nako ikinamico bari hanze) ntibareka gukomeza kuvuga kuri ibyo bicurano babinenga cyane bamwe bimyoza abandi bavugira ahabona abandi bicanira amaso bashaka kwerekana imikorere ya Leta ya Pilato.
Majyambere Juvénal
Pour être informé des derniers articles, inscrivez vous :
Commenter cet article
U

ubundi victoire yagwagahe? y'ibwiraga ko urwanda ar'igihigu yavogera uko y'ishakiye? ubwose abazungu bamwoheje barihe? ibi bibere isomo umuntu wese uziha gutesha agaciro abanyarwanda.

ubwose yar'aziko ibyo yakoraga byose bitazamenyekana? none ko abo baribafatnije ko bamuvuyeho azaba uwande? njye ndiwe nakwemera ibyaha, narangiza ngabisabira imbazi kuko dossier imuriho
itazamugwa amahoro.

ndamwifuriza guhitamo neza.

umunsi mwiza!

Répondre