IKIMENYETSO GIKOMEYE CYAGARAGARIYE i PARIS : Ubumwe bw’Abanyarwanda badashyigikiye umwicanyi Kagame ntibukiri inkuru mbarirano !
/http%3A%2F%2Fu.jimdo.com%2Fwww27%2Fo%2Fsab82ff30b53993fb%2Fimg%2Fiaba61c3a17ca8380%2F1315871523%2Fstd%2Fabahagarariye-amashyaka-ya-opozisiyo-bifatanyije-n-abandi-banyarwanda-kwigaragambya-bamagana-umwicanyi-paul-kagame.jpg)
"KAGAME, assassin.
KAGAME, génocidaire,
Il a tué, arrêtez-le..."
Ngizo impundu Abanyarwanda, Abanyekongo, Abafaransa n'Abesipanyoro batagira ingano bavugirizaga Perezida Paul Kagame mu murwa mukuru w'Ubufaransa kuri uyu mwa mbere , taliki 12/09/2011!Indangururamajwi zomonganaga umujyi wa Paris wose urahagarara wota Paul Kagame! Burya koko ikimwaro nticyica, ndi nka Paul Kagame sinazongera gusubira mu bantu Abanyarwanda batabanje kuntera icyuhagiro ! Nyamara se umwicanyi nka Kagame aba akigira isoni ?!
Byatubereye twese nk’igitangaza ! Bibaye ubwa mbere Abanyarwanda, Abanyekongo, Abafaransa n'Abesipanyoro basaga igihumbi na magana atanu (1500) bahagurukira rimwe bazinduwe no kwamagana umwicanyi Perezida Kagame no kwerekana ko bafite ubushake bwo gutahiriza umugozi umwe kugira ngo bahindure ibintu mu Rwanda no mu karere k’Ibiyaga bigari ! Mu by’ukuri Revolisiyo ya rubanda irasa n’iyatangiye ubudasubira inyuma !
1.Muti byagenze bite ?
Nk’uko byari biteganijwe, Imyigaragambyo yahagurukiye Sevres saa munani zuzuye yerekeza Assemblée Nationale ! Wabonaga ko abantu barenga 1500 bari bitabiriye iyo myigaragambo bari bafite umutima umwe, bagaragaza ubushake bwo gufatanya kugira ngo Umwicanyi Paul Kagame adakomeza kubeshya amahanga ngo yagejeje u Rwanda ku iterambere , ngo yahagaritse jenoside kandi mu by’ukuri ari we wabujije akarere kose k’Ibiyaga bigari amahwemo mu ntambara z’urudaca ahora ateza, akica inzirakarengane zirenga miliyoni mu Rwanda yarangiza akambuka no muri Kongo naho akahica Abahutu n’Abanyekongo barenga miliyoni enye ! Nyamara uyu mwicanyi kabombo akaba akomeje kwiyoberanya yiyerekana neza mu maso y’amahanga, byaba ngombwa agatanga amamiliyoni y’amadolari aha abazungu b’inda nini ngo bajye bamuvuga ibigwi, babeshya !
Abandi Kagame aha amafaranga atagira ingano ni abanyamakuru mpuzamahanga bamwe na bamwe kugira ngo bajye bagira ibanga ibibazo byinshi Kagame yateje mu Rwanda no muri Kongo ahubwo bakomeze bavuge ko ari umuntu mwiza cyane, ukunzwe n’abaturage, utorwa mu buryo bwa demokarasi, urwanya ruswa, byahe byo kajya !
Kuba Perezida Sarkozy yemeye kwakira Umwicanyi ruharwa Abanyamerika n’Abongereza batagishaka ku butaka bwabo kandi akaba ashakishwa n’ubutabera mpuzamahanga n’ubwo byatunguranye kandi bikaba byababaje cyane Abanyarwanda n’abandi bantu benshi baharanira ko uburenganzira bwa muntu bwubahirizwa no mu Rwanda, byabaye mahire kuko byatumye Abanyarwanda n’Abanyekongo bumva ko badakwiye gutegera byose ku Bazungu ko ahubwo bagomba kwigora , bagahaguruka , bagaharanira uburenganzira bwabo !
2.Abanyapolitiki ba Opozisiyo bose bitabiriye iyo myigaragambyo!
Ikimenyetso kiruta ibindi cyagaragaye i Paris ni uko Abayobozi b’Amashyaka ya Opozisiyo bitabiriye iyi myigaragambyo bari bagaragaje urugwiro ruteye ubwuzu : bafatanyije n’abandi urugendo rwo kwamagana ruharwa Kagame, bakagenda bahobera abandi Banyarwanda, bakabaganiriza , bakabwirana amagambo meza yo gushyigikirana ! Bose baje no kwemera kujya hamwe baraganira hagati yabo, kandi bemera no kugirana ibiganiro n’Abanyamakuru bakorera Ibitangazamakuru, Radiyo na Televiziyo byo mu bihugu binyuranye by’Ubulayi n’Amerika!
Faustin TWAGIRAMUNGU, umuyobozi wa RDI Rwanda Rwiza ntiyahatanzwe. Nk’uko yari yarabisezeranyije Abanyarwanda mu kwezi kwa Mutarama 2011 i Buruseli, ubwo yatangizaga ishyaka rye, yitabiriye imyigaragambyo kuva ku ntangiriro kugera ku mwisho. Dore bimwe mu bitekerezo yakomeje kugeza ku banyamakuru :
(1) Yagaragaje ko yishimiye ko iyi myigaragambyo yitabiriwe cyane kandi ashima abagize uruhare rukomeye mu kuyitegura. Yayibonyemo ikimenyetso gikomeye ko noneho Kagame agiye kotswa igitutu n’Abanyarwanda barambiwe ingoma ye y’igitugu.
(2) Aremeza ko Perezida Paul Kagame ari umwicanyi ruharwa, ko akwiye gushyikirizwa inkiko akareka kwiridwa abeshya rubanda ngo ni umukuru w’igihugu kuko atabikwiye, dore ko yanibye amajwi mu matora yo mu 2003, naho mu matora yo muri 2010 agahitamo gufunga abandi banyapolitiki bashakaga guhatanira umwanya w'umukuru w'igihugu barimo Victoire Ingabire na Bernard Ntaganda !
(3) Kagame yishe Abaperezida babiri, mu gikorwa cy'iterabwoba , abarasiye mu ndege ya gisivili, yica Abanyarwanda benshi mu gihugu no muri Kongo.
(4) Yishe Abanyekongo batagira ingano , kandi n’ubu aracyasahura ubukungu bwa Kongo mu nyungu ze bwite n’iz’umuryango we gusa.
(5) Iterambere Kagame akangisha ko yaba yaragejeje mu Rwanda ni baringa kuko imitungo yibwa muri Kongo n’amafaranga atagira ingano acibwa abaturage aribwa n’Agatsiko gato k’abantu ba Kagame mu gihe 90% by’abaturage bakomeza kwicwa n’inzara n’indwara iyo mu giturage.
Kayibanda na Habyarimana nabo bazaniye u Rwanda amajyambere ahwanye n’igihe bari bagezemo. Nta gishya Kagame yazanye mu Rwanda uretse ubwicanyi ndengakamere.
(6) Abazungu bakunda inyungu zabo kuruta ibindi, benshi muri bo bakaba batitaye ku kaga Rubanda y’Abanyarwanda irimo!
(7) Abanyarwanda ntibagomba gukomeza guhanga amaso ijuru bibwira ko Mungu Patri na Bikira Mariya aribo bazamanuka bakabakiza ubutegetsi bubi bw’umwicanyi Kagame. Nibumve ko aribo ubwabo bagomba guhaguruka bakavuga beruye ko badakeneye kuyoborwa n’umwicanyi.
(8) Gutsinda Paul Kagama n’Agatsiko ke ni “mara moya”, kuko uriya muntu ari umunyabwoba byarenze urugero! Amahirwe yari agifite kugeza ubu ni uko Abanyarwanda basaga n’abasinziriye, ntibahagurukire rimwe ngo bamurwanye babishyizemo ingufu n’ubushake. Abanyarwanda baramutse bemeye gukomeza kwishyira hamwe, gukuraho Kagame byaba ikibazo cy’amasaha make!
(9) Icyo ashaka kubwira Abanyarwanda bari mu gihugu ni uko nabo bashira ubwoba bagahaguruka bagahangana n'Agatsiko kayobowe na Kagame nk'uko Abaturage bo mu bihugu by'Abarabu babigenje! Yagize ati : "Abambwira ngo nimbanze njye mu Rwanda njye imbere y'abaturage cyangwa noherezeyo abana banjye, ndabamenyesha ko njye ubu natangiriye hano i Paris ! Ubu turi benshi twageze mu kibuga, match yatangiye! Ntabwo dushobora kongera gusohoka mu kibuga tudatsinze uriya mwicanyi Kagame!"
Mu ijwi rya twagiramungu faustin , dore uko asubiza ibibazo by'uko abona iyi myigaragambyo n'icyo abwira abanyarwanda muri rusange:
Paul RUSESABAGINA uyobora PDR Ihumure, ryiyemeje gukorera mu rugaga rumwe na RNC na FDU-Inkingi, na we yari ahari kandi ntiyahwemye kuganira n’abanyamakuru kimwe n’abitabiriye imyigaragambo.
(1)Rusesabagina yatangaye cyane, yemeza ko ari ubwa mbere abonye ko noneho ibintu bigiye guhinduka mu buryo bwihuse ubwo Abanyarwanda batangiye guhaguruka bakajya ahagaragara, bakerekana ko badashyigikiye ingoma y’igitugu ya Paul Kagame.
(2) Yatubwiye ko mu by’ukuri urugamba rwa politiki rusa n’urwarangiye, ko Kagame yarangije kurutsindwa mu gihe abamushyigikiraga bo muri Amerika n’Ubwongereza basa n’abamukuyeho amaboko burundu, bakaba bategereje gusa kumenya uwo Abanyarwanda bazagena ngo amusimbure!
(3)Yemeje ko n’urubanza rw’itangazamakuru rwarangije gutsinda Paul kagame kuko noneho hasigaye hariho ibitangazamakuru byigenga bishishikajwe no kuvuga ukuri kw’ibibera mu Rwanda ,bikerekana ukuntu Kagame ari umunyakinyoma , umunyagitugu n’umwicanyi abantu batagomba gutinya kurwanya ku mugaragaro.
(4) Aremeza ko uru rugamba rwo gukura Kagame ku butegetsi tugomba kururwana nta vanguramoko , ko Abahutu , Abatwa n’Abatutsi bagomba kurufatanya nta kwishishanya.
(5) Abajijwe niba gufatanya n’abari muri RNC baregwa ibyaha by’ubwicanyi bafatanije na Kagame nka Kayumba Nyamwasa wabaye Chef d’Etat Major w’Ingabo zicaga abanyarwanda mu Ruhengeri na Gisenyi, atari ukongera kugwa mu mutego mubi w’Inkotanyi, Rusesabagina yasubije ko we ubwe atari Avocat wa Kayumba Nyamwasa, ariko ko dukwiye kureka ubutabera bukazakora umurimo wabwo , Kayumba yahamwa n’icyaha, inkiko zikamutegeka. Ngo mu gihe ibyo bitarabaho , twareba gusa icyifuzo cyiza Kayumba na bagenzi be bafite cyo gufatanya n’abandi Banyarwanda kurwanya ingoma y’umunyagitugu Paul Kagame n’Agatsiko ke, kuko bakomeje gucamo íbice Abanyarwanda, kubafungira ubusa, kubareganya mu buryo bunyuranye, kwikubira umutungo w’igihugu, gukurikirana impunzi iyo zamuhungiye bakajya kuzirasirayo, n’ibindi…
(6)Abajijwe ku nzira abadashyigikiye ubutegetsi bw’igitugu bwa Kagame banyuramo ngo babukureho, Paul Rusesabagina yavuze ko INZOZI ZE kuva na kera ari uko abanyapolitiki ba Opozisiyo bakwishyira hamwe maze nk’uko bafite umwanzi umwe ari we Paul Kagame, bakiga gufatanya kumurasaho aho kugira ngo bamwe muri bo bahindukize imbunda barase iburyo cyangwa ibumoso bagamije kurasana hagati yabo!
Abandi banyapolitiki bari bahari ni Jenerali Emmanuel Habyarimana, Nkiko Nsengimana, Ngarambe Joseph, Ngarambe Jean Baptiste, Karangwa Semushi, Eugène Ndahayo, Emmanuel Hakizimana ...Aba Sosiyete sivile nabo ni nka Jean Marie Vianey Ndagijimana, Niyibizi Michel, Sebahakwa Augustin, Rutihunza Theobald n'abandin'abandi .
Uko abari mu myigaragambyo basabanaga bose:
UMWANZURO
Abari muri iyo myigaragambyo batashye ubona bose banyuzwe na détermination yagaragaraga mu maso ya buri wese. Harimo abasore n’inkumi benshi, wabonaga rwose basa n’abiyemeje gukora iyo bwabaga kugira ngo ubutegetsi bw’umwicanyi Kagame buveho mu maguru mashya , Abanyarwanda bahinduwe nk’abacakara mu gihugu cyabo bongere bahumuke umwuka w’ituze.
Hari abantu benshi bantanze icyifuzo cy’uko iyi myigaragambyo yajya iba buri mezi atandatu kandi ikajya ibera mu migi yose ikomeye y’Ubufaransa!
Hari n’abatanze icyifuzo ko ubutaha Abanyapolitiki banyuranye bazahabwa ijambo maze bakatubwira ku buryo bugaragara inzira ifatika twanyuramo kugirango dukureho ubutegetsi bw’umwicanyi ruharwa Paul kagame maze dushyireho ubutegetsi bugendera ku matwara ya demokarasi.
Iyi myigaragambyo yabaye ikimenyetso gikomeye ko Abanyarwanda bamaze kugira Conscience ko nibemera kwitanga aribwo bazashobora gutabara abenegihugu bari ku ngoyi mu Rwanda, bakomeje guteswa ku buryo bwose n’ingoma y’akarengane ya Paul Kagame n’Intore ze.
Ikindi cyanyuze imitima y’Abigaragambyaga ni uko n’Abanyapolitiki bafungiye mu Rwanda batibagiranye. Amafoto ya Madame Victoire Ingabire Umuhoza, Bernard Ntaganda, Deo Mushayidi na Ntakirutinka Charles, yari atwawe n’abantu benshi , agaherekezwa n’amagambo avuga neza izo ntwari, no kwibutsa ko zikeneye kuvuganirwa no gutabarwa….
Dore muri make uko abari muri iyo myigaragambyo banyuzagamo bagacinya n'akadiho:
Abitabiriye Imyigaragambyo mwese,
Imana ibahe umugisha,
Irinde ubuzima bwanyu n’ubw’abo mukunda bose,
Izaduhe twese gutahuka mu Rwatubyaye tutubitse umutwe imbere y’abicanyi batunnyega, banaducunaguza!
Paris yabaye Ville morte kubera imyigaragambyo kiba igitangaza kuko bitigeze bibaho, aha ni hamwe mu mihanda ya Paris abigararambya bagomba kunyura:
Abashinzwe umutekano nabo bari babukereye kuburyo byose byagenze neza mu mutekano w'akataraboneka:
Ni ah’ubutaha,
Murare aharyana.
Zelote Mahoro.