Ikigega AgDF gikoze ku BARIMU, bambuwe n’ikinya bacungiragaho! (leprophete.fr)

Publié le par veritas

AgDP.png

Nyuma y’aho Agatsiko k’Abasajya kayoboye u Rwanda kaboneye ko gasumbirijwe mu mpande zose: muri politike, mu bubanyi n’amahanga, mu bukungu n’ahandi; nyuma y’aho kandi amahanga ahagarikiye inkunga yagahaga, kuri ubu aka gatsiko kameze nk’akarimo gusamba. Kararashya imigeri kayitera hirya no hino nk’injangwe yagotewe mu nzu y’imfunganwa, karahekenya amenyo, ubugome ni bwose. Ihagarikwa ry’inkunga kuri aka gatsiko ryakabereye umwanya wo kwiyorosora uruhu rw’intama kari kiyoroshe nyamara ntaho gataniye n’ikirura. Kahise gatangira kwirara muri rubanda kabategeka gutanga ku ngufu amafaranga mu kigega cyako kise AGACIRO.

Hirya no hino mu mabanki, kuri buri guichet  hamanitse impapuro ziriho nomero za konti y’AgDF zisaba rubanda gutangamo amafaranga. Haroherezwa ubutumwa bugufi ku matelefoni agendanwa butegeka abantu gutanga ayo mafaranga. Kubera ko imirimo myinshi isigaye ikorerwa mu mashyirahamwe n’amakoperative biyoborwa n’abo mu gatsiko, abantu b’ingeri zose barategekwa kuyatanga ku ngufu,nyamara ariko barabyinubira. Muri abo harimo abamotari, abashoferi, abakaraningufu, abadozi, abubatsi, ababaji, abadandaza, abacuruzi, ababazi, abogoshi n’abandi. Uku ni na ko bimeze mu zindi nzego zaba iza Leta n’izigenga. N’ubugwaneza bwinshi, kubera kubura uko bagenza no  gushaka kwigura ngo katabica, abanyarwanda bemeye iyo ngoyi, bahitamo kuyatanga ku neza ngo katabakerera amajosi.

Guharira Agatsiko umushahara w’ukwezi

N’ubwo abarimu bo mu Rwanda bahembwa umushahara mutoya cyane w’intica ntikize ku buryo bamwe bawita urusendaikinya cyangwa serumu, Agatsiko ntikagira isoni  n’icyo kinya karakibambuye. Koko ngo ingona iva mu ruzi ikarigata urume!

Muri iki cyumweru gishize, abayobozi b’ibigo by’amashuri yose yo mu Rwanda bazaniye abarimu babo impapuro (formulaires) zivuye muri minisiteri y’uburezi zibategeka kwemerera minisitiri w’uburezi gufatira umushahara w’ukwezi kose wo gushyira mu kigega AgDF. Kuri ubu abarimu bararira ko batazahembwa umushahara w’ukwezi kwa Nzeli. Si ibyo gusa kuko basabwe no kujya batanga icya cumi cy’umushahara wabo buri kwezi kikajya mu AgDF. Hiyongerahoumusanzu wa FPR w’amafaranga 1000 bakwa buri kweziumusanzu w’uburezi 3000F, uw’inyubako z’amashuri 3000F n’iyindi. Ibi biraba kandi mu gihe Agatsiko kabambuye amafaranga agera ku bihumbi ijana bakoreye mu gihe cy’ibarura, hashize ukwezi kurenga.

Kubera ko abarimu bahembwa amafaranga make, ubusanzwe bari babayeho nabi, ibi byatumaga bahora mu myenda y’amabanki kugira ngo barebe ko bwacya kabiri. Kubambura na duke bacungiragaho biratuma bica amasezerano bagiranye n’amabanki. Biratuma kandi banduranya n’abaturage barimo abacuruzi babakopye, abashoferi n’abanyonzi babatwara ku kazi. Birahungabanya kandi imibereho y’ingo zabo bibatere kutabona icyo kurya, kutabasha kwishyurira abana babo amashuri n’ibindi.
Biranatuma bica akazi kubera inzara ( ventre affamé n’a pas d’oreil).

Gutanga ikoro n’ituro ry’umutware byaragarutse

Muri make ingoma y’Agatsiko k’Abasajya na Kagame ugakuriye ntaho itaniye n’iya gihake na gikoronize. Rubanda irakora, umushahara w’ukwezi kose ugahabwa Agatsiko ku ngufu nyamara abana baburara, birukanwa mu mashuri, batabasha kwivuza n’ibindi. Kubera gushaka kwigura, abaturage baremera kugaha amafaranga yo gushyira mu kigega Agaciro. Ni nk’uko byari bimeze ku ngoma ya cyami, gihake na gikoronize, aho rubanda yirirwaga ihetse umwami maze we n’abatware be bakirirwa mu mirima ya rubanda  bahitamo imyaka myiza nk’ibitoki bagategeka rubanda kubyikorera bakajya kubibatura. Icyo gihe ndetse umwami akaba yaraboneragaho no kwifunga abagore beza, akabambura abagabo babo akabatwara.

Iki kigega ntaho gitaniye n’inkangara z’intonga, ikoro n’andi maturo rubanda (Abahutu) birirwaga bikoreye bacurika imisozi bayicurukura babijyanye ibwami (i Nyanza). Ubwo kandi akaba  ari na ko bakubitwaga ibiboko n’abatware b’abatutsi. Iki kigega Agaciro ntaho gitaniye n’amashiku n’indi mirimo y’uburetwa  n’agatunambwene byakoreshwaga rubanda rw’Abahutu ku ngoma ya cyami.

Umwanzuro

Agatsiko k’Abasajya kihaye gutegeka u Rwanda ku ngufu kagomba kumenya ko ibibazo gafite bituma kirirwa kaka rubanda amafaranga ku ngufu, ko ari ko ubwako kabyikuriye. Bityo gakwiriye kubaga kakifasha. Aka Gatsiko gakwiriye kumva ko umuti w’ibibazo kateye u Rwanda utazava mu gushyira iterabwoba ku banyarwanda no gushoza intambara mu karere. Ahubwo gakwiriye kumenya ko intandaro y’ibibazo biriho ishingiye ku mpavu za politike, bityo no kubikemura bikaba bisaba guca mu nzira za politike.

Ni muri urwo rwego kugira ngo u Rwanda rugire amahoro n’iterambere birambye, Agatsiko gakwiriye kwemera inzira y’ibiganiro bihuza abahagarariye rubanda bose nta n’umwe uhejwe, harimo n’abatavuga rumwe nako. Ibi byakumira amakimbirane, intugunda, imvururu n’intambara bishobora kuvuka niba rubanda ikomeje kurengana no gupyinagazwa. Bityo, u Rwanda ruzaba igihugu gifite ubwisanzure kandi kigendera k’ukuri n’ubutabera. Niba ibi katabikoze rubanda rwose nirwishyire hamwe dukore revolisiyo y’amahoro (non violence) maze tuvudukane Agatsiko k’abambuzi, bityo hashyirweho ubutegetsi bwa bose, bushyizweho na bose kandi bukorera bose.

Mutimutuje Amina
i Kigali

Pour être informé des derniers articles, inscrivez vous :
Commenter cet article
G

Iyo nkuru ni impamo rwose gusa mwibagiwe kuvuga ko buri mukozi wa leta wese ategetswe gutanga umushahara we wose yabyanga yabyemera mu byiciro icumi ariko abarimu ni mu byiciro bine urugero nka
Muhanga

Ahaa!!ndambe ndore da!!!

Répondre