Ibi se nabyo ni ukwihesha agaciro ? Ngo abadepite b'u Rwanda ngo bagiye kurega ibihugu byahagaritse imfashanyo ku Rwanda !
Bamwe mu bagize Inteko ishinga amategeko biyemeje gutanga ikirego ku ihuriro mpuzamahanga ry’inteko zishinga amategeko ku isi (IPU), ku mpamvu hari ibihugu byahagarikiye u Rwanda inkunga nta nteguza.
By’umwihariko Inteko ntiyigeze ihabwa amakuru na macye, kandi arirwo rwego rw’igihugu rushinzwe kugena ikoreshwa ry’ingengo y’imari ya Leta, nk’uko Depite Constance Mukayuhi Rwaka yabibwiye Ministiri w’ububanyi n’amahanga Louise Mushikiwabo, wari mu Nteko kuri uyu wa Gatanu tariki 14/09/2012.
Yagize ati:“ Twabaye nk’abakubiswe n’inkuba, kandi bizwi ko u Rwanda ruri mu bihugu bikoresha neza cyane inkunga bihabwa. Rero nta bushishozi kiriya cyemezo cyafatanywe, ndetse nta n’amakuru na make twabonye”. Depite Mukayuhi uyoboye Komisiyo y’ingengo y’imari mu Nteko, yasabye kandi ko icyo kibazo cyaganirwaho ku rwego mpuzamahanga, by’umwihariko mu nteko zishinga amategeko ku isi.
Depite Mukayuhi avuga ko icyemezo cy’ibihugu byahagaritse inkunga kizatuma Abanyarwanda bibasirwa n’ubukene, kubera iyo mpamvu inteko zishinga amategeko zabyo zikaba zitagomba kwemera guhagarikira u Rwanda inkunga. Ministiri Mushikiwabo yamushubije avuga ko Leta y’u Rwanda nayo yatunguwe n’icyo cyemezo, nk’uko n’Inteko byayigendekeye, kandi ko na za ambasade z’ibyo bihugu ziri mu Rwanda nazo zitandikiwe zisabwa kubimenyesha u Rwanda.
Ministiri w’ububanyi n’amahanga avuga ko u Rwanda rutagombaga guhagarikirwa inkunga kubera gushinjwa gufasha umutwe wa M23 urwana mu burasirazuba bwa Kongo, ahubwo rwari kuyihagarikirwa mu gihe byagaragara ko rutayikoresha neza.
Ati:” Nta kosa na rimwe dufite, ndetse no mu nama yabereye i Busan muri Korea mu mwaka ushize, u Rwanda rwabaye intangarugero mu bihugu bikoresha inkunga icyo yagenewe, ndetse Perezida Kagame niwe wenyine wasabiye ibihugu by’Afurika inkunga, anatanga igitekerezo k’uburyo yakoreshwa neza”.
Intego za IPU ku isi, ni uguharanira ko abanyamuryayo bayo bagizwe n’inteko zishinga amategeko mu bihugu byo ku isi, bageza abaturage kuri demokarasi n’amajyambere arambye, uburenganzira bwa muntu, uruhare rw’abagore muri politiki, amahoro n’umutekano, hashigiwe ku bufatanye hagati yayo n’umuryango w’abibumbye.