Igitekerezo cy'uko ibihugu by'Afurika byakwikura mu rukiko mpuzamahanga mpanabyaga cyataye agaciro !
Uyu munsi kuwa gatandatu taliki ya 12/10/2013 nibwo inama idasanzwe y'abakuru b'ibihugu by'Afurika yiyunze (UA) yatangiye imirimo yayo mu murwa mukuru w'igihugu cya Etiyopiya witwa Addis Abeba. Ibiganiro by'iyi nama idasanzwe biribanda kubufatanye bw'ibihugu by'Afurika n'urukiko mpuzamahanga mpanabyaha ruri i La Haye mu gihugu cy'Ubuholandi; icyifuzo cy'uko ibihugu by'Afurika byakwikura mu masezerano yashyizeho urwo rukiko no guhagarika ubufatanye bwose narwo cyashyizwe ku ruhande.
Mu ijoro ryo kumunsi w'ejo nibwo Ministre w'ububanyi n'amahanga w'igihugu cya Etiyopiya yifuje ko ibihugu by'ubumwe bw'Afurika (UA) byasaba umuryango w'abibumbye (ONU) gusaba ko urukiko mpuzamahanga mpanabyaha rwasubika iburanisha ry'urubanza ruregwamo perezida w'igihugu cya Kenya na Visi perezida we, kimwe ni uko urwo rukiko rugomba guhagarika ibikorwa byose byo gukurikirana perezida wa Sudani. Ibyo byifuzo biragibwaho impaka mu nama y'abakuru b'ibihugu b'uwo muryango yatangiye uyu munsi.
Nk'uko radiyo mpuzamahanga y'abafaransa RFI dukesha iyi nkuru ibitangaza, igitekerezo cy'uko ibihugu byo k'umugabane w'Afurika bigomba kwikura mu masezerano y'i Roma ashyiraho urwo rukiko mpuzamahanga ntabwo kiri ku murongo w'ibyigwa; ahubwo akanama ka komisiyo y'Ubumwe bw'Afurika kemeje ko gashyikiriza abakuru b'ibihugu bigize uwo mu ryango igitekerezo cy'uko umuryango w'ubumwe bw'Afurika wasaba umuryango w'abibumbye ONU gutegeka urukiko mpuzamahanga mpanabyaha guhagarika ibikorwa byarwo nibura mu gihe cy'amezi 12.
Ingingo ya 16 yo mu masezerano y'i Roma ashyiraho urwo rukiko yemera ko icyifuzo nk'icyo gishobora gusabwa umuryango w'abibumbye ariko ibihugu byo kumugabane w'Afurika si ubwa mbere byasabye umuryango w'abibumbye guhagarika mu gihe gito ibikorwa by'urwo rukiko ariko bigafata ubusa ! Muri iki gihe hari amakimbirane menshi kumugabane w'Afurika hakaba hakenewe ubutabera bushobora gufasha muguhosha ayo makimbirane no kunga abahanganye ntabwo aribwo umugabane w'Afurika wasaba umuryango w'abibumbye guhagarika ibikorwa by'ubutabera !
Umugabane w'Afurika ugizwe n'ibihugu bitabona kimwe icyifuzo cyo gusaba ihagarikwa ry'ibikorwa by'ubutabera mpuzamahanga. Koffi Annan ukomoka kumugabane w'Afurika akaba yarabaye n'umunyamabanga mukuru w'uryango w'abibumbye yagaragaje ko guhagarika ubutabera mpuzamahanga ku mugabane w'Afurika ryaba ari ikosa rikomeye, yavuze ko Afurika itagomba kuba umugabane ugizwe n'imburagihana , ko ubutabera burengera abahohoterwa badafite intege kandi ntibagire kivugira bagomba gufashwa. Koffi Annan yamaganye abayobozi b'Afurika bikoma ubutabera mpuzamahanga muri aya magambo: " Turumva abantu benshi basakuza kuri ubu butabera mpuzamahanga, ariko ntakindi bavuga uretse kurengera abayobozi, ntabwo ndumva umuyobozi numwe uvuga ibyo kurengera no guha ubutabera ibihumbi amagana by'abanyafurika batakaje ubuzima bwabo, abakomerekejwe cyangwa abahunze bagata ibyabo n'ingo zabo, abo bose njye nibo ndwanira kandi nibo bagomba guhabwa ubutabera".
Mu nama y'abaministre yabanjirije iy'abakuru b'ibihugu, ministre w'ububanyi n'amahanga w'igihugu cya Kenya yamaganye abantu bose bavuga ko Kenya yamagana urukiko mpuzamahanga ndetse ikaba ihamagarira ibindi bihugu kurutera umugongo! Iyi mvugo ya ministre w'ububanyi n'amahanga wa Kenya yavuguruje ibyo igihugu cy'u Rwanda ,Uganda na Etiyopiya byavugaga ko bifatanyije na Kenya mu kurwanya urukiko mpuzamahanga mpanabyaha!
Ubwanditsi