Umutwe wa M23/RDF wagabye igitero kuri kajugujugu y'ingabo za ONU i Rumangabo!
Kuri uyu wa gatanu taliki ya 11/10/2013 mu masaha ya nyuma ya saa sita nibwo inyeshyamba za M23/RDF zagabye igitero kuri kajugujugu y'ingabo za Loni mu karere ka Rumangabo muri Kivu y'amajyaruguru.Umuyobozi mukuru wa Monusco Bwana Martin Kobler yamaganye icyo gitero cy'inyeshyamba za M23/RDF kuri kajugujugu y'ingabo za ONU kandi ashimangira ko ubwo bushotoranyi budahagarika igikorwa cy'ingabo za ONU cyo gukomeza kugenzura ikirere gicungwa n'izo nyeshyamba hakoreshejwe indege za kajugujugu.
Martin Kobler yabivuze muri aya magambo:"Ntabwo inyeshyamba za M23/RDF zishobora kutwirukana mu kirere cy'igihugu cya Congo, tuzakomeza gukora ibishoboka byose kugira ngo turinde abaturage, ndetse nibaba ngombwa twitabaze n'ingufu za gisilikare". Umutwe w'inyeshyamaba za M23/RDF weremera ko warashe ku ndege ya Loni ariko ukavuga ko ibyo byakozwe muburyo bw'impanuka. Izo nyeshyamba zavuze ko iyo kajugujugu ya ONU yagenderaga hasi cyane hejuru y'ikigo cya Rumangabo ku isaha ya saa kumi nyuma ya saa sita kandi ubusanzwe yagendaga hejuru cyane. Vianny Kazarama , umuvugizi w'izo nyeshyamba akaba yavuze ko abarwanyi be barashe kuri iyo kajugujugu kuko batekerezaga ko ari iy'ingabo za Congo cyangwa y'ingabo za loni ibagabyeho igitero, niko kwegura imbunda ya mitrayeze bararasa ariko bakaba batazi niba hari icyo bangije kuri iyo kajugujugu!
Vianny Kazarama avuga ko habaye amakosa ku mpande zombi , haba kuruhande rwa M23/RDF haba no kuruhande rw'ingabo za Loni;we ngo asanga umu piloti wa kajugujugu ya ONU yataye umurongo yagenderagamo akayobera ku kigo cya Rumangabo; Viannay Kazarama ariko arimo ashakisha ibisobanuro byo kumvikanisha ko igikorwa cyo kurasa indege ya ONU cyabaye impanuka mu gihe hashize icyumweru kimwe gusa uwo mutwe ushyize ahagaragara ko uzarasa indege yose izavogera ikirere M23/RDF igenzura ! Mu mategeko y'umuryango mpuzamahanga ,kugaba igitero ku ngabo za ONU ni icyaha cy'intambara! Niba ONU koko itari kujijisha yagombye kuba yarafashe ibyemezo bikaze byo kugeza imbere y'ubutabera inyeshyamba za M23/RDF kuko zimaze kugarika ingogo incuro zirenze 2 mu ngabo zigize umuryango w'abibumbye muri Congo !
Ubwanditsi.