Igihugu cya USA gifite umugambi wo gushyiraho inkiko zo gukingira ikibaba paul Kagame kubyaha yakoze muri Congo !

Publié le par veritas

http://www.digitalcongo.net/dc_video/97814-0.jpgUbwicanyi bukomeye bwakozwe mu gihugu cya Repubulika iharanira demokarasi ya Congo bwahagurukije abantu bakomeye kuri iyi si bakaba barimo basaba ko hajyaho urukiko mpuzamahanga rwihariye rwo guhana ibyaha byibasiye inyoko –muntu muri Congo. Itsinda ry’inzobere z’umuryango w’abibumbye zarangije gukora icyegeranyo cy’ubwicanyi bwabaye muri Congo, icyo cyegeranyo bakise «rapport mapping», izo nzobere zikaba zivuga ko ibyaha byakozwe muri Congo bikubiye muri icyo cyegeranyo nibugezwa imbere y’inkiko buzitwa génocide !

 

Kubera icyo gitutu cy’imiryango y’uburenganzira bw’ikiremwamuntu n’abantu ku giti cyabo bari gusaba ishyirwaho ry’urukiko mpanabyaha mpuzamahanga muri Congo byatumye igihugu cya USA (leta zunze ubumwe z’Amerika) kigira ikidodo cy’uko urwo rukiko ruramutse rugiyeho abicanyi bayikorera aribo Kagame na Museveni batabwa mu kagozi, none ubu icyo gihugu cya USA cyahagurukiye kuburizamo urwo rukiko ! Mu cyumweru gishize, Ambasaderi Stephen Rapp ushinzwe gukurikirana ibyaha by’intambara mu biro bya perezida wa leta zunze Ubumwe z’Amerika yasuye umukuru w’inteko ishingamategeko ishami rya sena mu gihugu cya Congo Léon Kengo wa Dondo,maze amuhishurira umugambi wo kuburizamo icyo gitekerezo cyo gushyiraho urukiko mpuzamahanga mpanabyaha kuri Congo.

 

Ambasaderi Stephen Rapp yabwiye Kengo wa Dondo ko amahanga yiteguye gufasha Congo mu rwego rwo gushyiraho ingereko zihariye z’ibyumba by’inkiko zigomba kuburanisha abayobozi b’imitwe yitwaje intwaro muri Congo ku byaha byibasiye inyoko-muntu byakozwe muri Congo. Izo ngereko zigomba kuba zigizwe n’abacamanza b’abakongomani kimwe n’abacamanza bo mu bihugu byo mu karere k’ibiyaga bigari ! Iyo witegereje neza iki cyifuzo cy’Amerika usanga kirimo amayeri menshi yo gukomeza gukingira ikibaba Paul Kagame n’inkotanyi zose muri rusange kuri jenoside zakoze muri Congo kugera aho zishe miliyoni zirenga 8 z’abakongomani.

 

http://www.lexpress.fr/pictures/489/250634_photo-d-archives-du-president-rwandais-juvenal-habyarimana-le-23-avril-1991-a-paris.jpgSi ubwa mbere Amerika yaba irengeye Kagame mu bwicanyi bwa génocide yakoze kuko icyo gihugu aricyo cyabumushoyemo. Ubwo hashyirwagaho urukiko mpuzamahanga mpanabyaha rw’Arusha,igihugu cy’Amerika cyategetse abacamanza b’urwo rukiko kudakora iperereza ryo kumenya uwahanuye indege yarimo perezida Habyarimana Juvénal na Cypriano Ntaryamira w’u Burundi kuko igikorwa cyo guhanura iyo ndege cyahawe umugisha n’uwari Perezida wa USA Bill Clinton muri icyo gihe.Uko gukingira ikibaba Paul Kagame ku gikorwa cyo gukoma imbarutso kuri jenoside yabaye mu Rwanda bikaba bikomeje no kubwicanyi Paul Kagame yakoze muri Congo.

 

Niba Congo ishyize ho ingereko z’inkiko zo gucira imanza abayobozi b’imitwe yitwaje intwaro muri Congo biravuga ko Kagame Paul n’ingabo ze batazigera bakorwaho na rimwe kandi aribo barimbuye abantu ; iyaba koko Amerika yashakaga guhana abicanyi yagombye gushyigikira ishyirwaho ry’urukiko rwihariye mpuzamahanga rwa Congo kandi urwo rukiko rukagirwa n’abacamanza badafite aho babogamiye maze rukaburanisha rapport mapping kimwe n’izindi raporo nyinshi impuguke za ONU zakoze ku byaha byakozwe muri Congo kugeza aho umutwe wa M23 uvukiye ; naho niba bitabaye ibyo igihugu cya USA gikomeje kwenyegeza umuriro mu karere k’ibiyaga bigari.


Kanda aha wumve uko Ruzibiza ahamya neza ko indege ya Habyarimana yarashwe na FPR ku itegeko rya Paul Kagame !


 

Ubwanditsi !  

Pour être informé des derniers articles, inscrivez vous :
Commenter cet article
M
<br /> Ariko iyo ndege yari mo iki?!! Asyi!<br />
Répondre
T
<br /> Ari Kagame, ari Bill Clincton,ari na USA, bose baranjwa, amaherezo bazafatwa. Ikinyoma kirihuta cyane kandi kikazinduka ariko UKURI kukagitanga kugerayo kandi kwigendera buhoro.<br />
Répondre