Igihugu cya RD Congo kiyemeje gutabara muri Centrafrique
Nubwo igihugu cya Congo gihanganye n’ibikorwa by’umutekano muke muburasirazuba bwa cyo aho umutwe wa M23/RDF ushyigikiwe n’ibihugu by’u Rwanda na Uganda, igihugu cya Congo Kinshasa kiyemeje kohereza abasilikare 850 mu gihugu cya Centrafrique kujya gufasha ingabo z’igihugu cy’ubufaransa kugarura amahoro muri icyo gihugu kirimo ubwicanyi bushingiye ku bayoboke b’idini ya isilamu n’abakristu.
Lambert Mende avuga ko abaturage ba Centrafrique bari guhungira muri Congo kandi ibihugu byombi bikaba bisangiye umupaka w’ibirometero 1570, bityo Congo ikaba igomba gutabara muri Centrafrique kugirango amahoro aboneke mubaturanyi. Congo yakomeje gutungwa agatoki ko ntangabo ifite zifite ubushobozi bwo kugarura umutekano mu gihugu cyabo , none ubu RD.Congo niyo igiye kugarura amahoro mubihugu by’amahanga bitewe ni uko yerekanye ubushobozi mugihe yirukanaga umutwe wa M23/RDF wari ufite inkunga y’ibihugu 2 by’abaturanyi, Mende avugako igihugu cye kigomba kubungabunga umutekano ku mupaka wacyo na Centrafrique nkuko kiwubungabunze kubirometero bike cyane ku mupaka wayo n’u Rwanda.
Mende yemeza ko muri iki gihe kubutaka bwa Congo hamaze guhungira ibihumbi 50 by’abaturage ba Centrafrique ,kubera iyo mpamvu Congo ikaba ifite inshingano zo gutabara abavandimwe ! Nyuma y’aho iyi nkuru yo kohereza abasilikare bayo muri Centrafrique imenyekaniye abantu benshi batanze ibitekerezo binyuranye ku mbuga zinyuranye, abasomyi bamwe basanga RD Congo igomba kubanza gutunganya ibibazo by’umutekano muke kubutaka bwawo nko mu karere ka BENI aho inyeshyamba z’abaganda ziyobowe na Jamil Mukulu zikomeje guhohotera abaturage, ariko abandi nabo bagasanga RD Congo imaze kuba inararibonye muguhangana n’ibikorwa bihungabanya umutekano, hari abibaza uko ingabo za RD Congo zizakorana ni z’u Rwanda muri Centrafrique mu gihe izo ngabo z’ibihugu byombi zikomeje kurebana ay’ingwe k’umupaka wabyo muri Kivu y’amajyaruguru !
Ubwanditsi !