Afurika y'Epfo irihaniza u Rwanda ku bushotoranyi bwarwo kuri Congo!
Mu minsi yashize twabagejejeho amakuru ajyanye na raporo yakozwe n’impuguke za Loni yemeza ko umutwe wa M23/RDF urimo winjiza abarwanyi bashya mu ngabo zawo ubifashijwemo na leta y’u Rwanda ndetse na leta y’igihugu cya Uganda kugirango uwo mutwe wongere gutangira kugaba ibitero ku gihugu cya Congo.Kubera ayo makuru igihugu cy’Afurika y’Epfo cyirihanangiriza Paul Kagame ko atagomba kongera kurota gukandagiza ikirenge muri Congo !
Igihugu cy’Afurika y’epfo ntikihaniza Kagame Paul mu magambo gusa ahubwo kirimo gishyira mu bikorwa gahunda zo gukumira ubushotoranyi bwa Paul Kagame ku gihugu cya Congo.Nyuma yo gushyira umukono ku mpapuro zemeza urupfu rwa M23/RDF i Nairobi muri Kenya, Perezida Jacob Zuma w’Afurika y’epfo yongereye ibikorwa byo gufasha igihugu cya Congo mu rwego rwo kugikorera ubuvugizi bwerekeranye n’ububanyi n’amahanga haba mu bihugu by’afurika no mubindi bihugu byo kuyindi migabane.
Mu cyumweru gishize Ministre wungirije w’ingabo z’igihugu cy’Afurika y’Epfo ahurutse mu ruzinduko i Kinshasa aho yabonanye na Ministre w’ingabo za Congo mu rwego rwo gushyiraho ubufatanye mu rwego rw’ingabo ; igihugu cy’Afurika y’epfo gikomeye mu byagisilikare no mu bukungu ku mugabane w’Afurika kikaba cyariyemeje gutanga inkunga yose ishoboka mu byagisilikare mu ngabo za Congo yo gukumira ibikorwa byose by’ubushotoranyi u Rwanda na Uganda bishyira ku gihugu cya Congo binyuze mu mutwe wa M23/RDF ; iyo nkunga Afurika y’epfo yiyemeje gutera igihugu cya Congo ikaba ije yiyongera ku ngabo zayo yohereje mumutwe udasanzwe wa ONU wo kurwanya imitwe yose yitwara gisilikare iri muburasirazuba bwa Congo bahereye kuri M23/RDF.
Mu nama yahuje abakuru b’ibihugu bituriye akarere k’ibiyaga bigari n’umuryango wa SADC,mbrere y’uko M23/RDF itsindwa burundu, Paul Kagame yashatse gusohoka muri iyo nama bitewe ni uko Afurika y’epfo yemezaga ko umutwe wa M23/RDF ugomba gutsindwa gusenywa ku buryo bwa gisilikare, Paul Kagame yahise avuga ko nibigenda gutyo ingazo ze azazohereza muri Congo ; bakimara gutaha nibwo Mushikiwabo yahise asohora intwaro kabuhariwe Kagame yari asigaranye mu bubiko bwe ,maze yereka isi yose ko agiye guhagarika ibisasu biri kuva muri Congo bikagwa mu Rwanda , mu byukuri icyo cyari igikorwa cyo gutera ubwoba Tanzaniya n’Afurika y’epfo ashaka kwereka ibyo bihugu byombi ko agiye kubirwanya.
Perezida Jacob Zuma yahise ategeka ko bakora ku ntwaro zikomeye maze bagahangana na Kagame Paul, icyakurikiyeho ni uko M23/RDF yatsinzwe burundu intwambara , igasiga imirambo myinshi n’inkomere zitagira ububare, hagafatwa n’amatoni menshi y’intwaro za Kagame ! Ubu nabwo biri kuvugwa ko M23/RDF iri gushakisha abarwanyi mu Rwanda no muri Uganda , Afurika yepfo iryamiye amajanja ikaba yiteguye guhita icakira abo barwanyi ba Kagame noneho itabinyujije mu mutwe wa ONU ahubwo ibikoreye mu ngabo za Congo mu rwego rw’ubufatanye hagati y’ibihugu byombi !
Ngo amatwi y’ihene yumva ahiye ,intambara Paul Kagame akomeza gukurura ku gihugu cya Congo izashirwa imusanze i Kigali.
Source : direct.cd