Igihugu cy'Ubwongereza gishobora guhagarika inkunga yacyo ku Rwanda : Ubuhamya bwa Cpt Jonathan MUSONERA !
Uwahoze ari Minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’Ubwongereza, aravuga ko icyo gihugu cye gishobora guhagarika vuba aha imfashanyo cya generaga u Rwanda, kubera ko u Rwanda rukomeje gushaka kwica abatavuga rumwe narwo baba mubwongereza.
BBC yamenye ko, abanyarwanda b’impuzi bashobora kuba barenga batatu babwiwe ko ubuzima bwabo buri mumazi abira, ko bashobora kwicwa na leta y ‘u Rwanda. Ubwongereza nibwo bufasha u Rwanda cyane kurusha ibindi bihugu, aho barugenera millioni 83 z’ama pawundi buri mwaka. Uhagarariye u Rwanda mu bwongereza, yahakanye ayo makuru avuga ko ibyo ari ugusebanya !
Muminsi mike ishize, muri uyu mwaka, abanyarwana babiri baba mubwongereza baburiwe na polisi y’ubwongereza ko leta y’u Rwanda ishaka kubagirira nabi (kubica). Abo banyarwanda ni uwitwa Jonathan MUSONERA na Rene MUGENZI, bakaba bari mubatavuga rumwe na leta ya KAGAME; wagiye ku butegetsi nyuma ya jenoside.
Jonathan MUSONERA ni umwe mubashinze ishyaka rya RNC, ishyaka ryashinzwe umwaka ushize, rikaba ritavuga rumwe na leta ya KAGAME, rikanayishinja Kagame na leya ye ko bica abantu batavuga rumwe nabo bakimonogoza, bagahonyora uburenganzira bwikiremwa muntu ndetse bakaba badatanga ubwisanzure mu gihugu ku bantu batavuga rumwe nabo.
BBC yabashije kumenya umunyarwanda wa gatatu, waburiwe na polisi y'Ubwongereza ko leta y’u Rwanda ishaka kumwica. Uwo ni uwitwa Noble MARARA, watangaje ko nawe afite impungenge zumutekano we, kimwe n'ubandi banyarwanda bandi babiri (Mugenzi na Musonera), avuga ko byibuze abanyarwanda batanu baba mubwongereza bashakishwa na leta y u Rwanda ngo ibice. Bwana Marara, avuga ko we ashakishwa na leta ya Kigali kuberako hari ubuhamya yatanze mubutabera bw’ubufaransa, ubwo buhamya bukaba bushinja KAGAME.
Kuva yagera mubwongereza mumwaka wa 2005, Bwana Marara yimutse inshuro zirenze zirindwi, ndetse ahindura imodoka akoresha inshuro zirenze eshatu. Ntabwo ajya arya muri resitora kubera gutinya ko bamurogeramo. Aragira ati: “Sinkunda kuba aho abanyarwanda bateraniye, nshobora kubavugisha ariko ntabwo ngomba kubonana nabo kenshi, cyangwa ngo mbereke aho ntuye. Ninjyewe witekera, kubera ko ntawe nakwizera. Abantu benshi bararozwe”.
Kuva yabwirwa na polisi y’ubwongereza ko umutekano we ubangamiwe, Musonera yakajije uburyo akinga urugi rwe, ahindura gahunda ze za buri munsi, ndetse ajya kuba wenyine asiga umuryango we (umugore we n’umukobwa we) kubw’umutekano we. Akomeza agira ati « Nagize ubwoba cyane. Leta y’u Rwanda ishobora gukoresha uburyo bwose, igakoresha n'uwari we wese kugirango inyage ubuzima ».
Mushobora kumva ubuhamya bwa Capt Jonathan Musonera aha:
Guvernema y’ubwongereza niyo itanga amafaranga menshi yo gufasha leta y ‘ U Rwanda, kuko iha u Rwanda agera kuri miliyoni 93 z’ama pawundi buri mwaka. (nukuvuga …. Mumanyarwanda).
Maneko za Kigali mu Bwongereza (réseau).
Bwana Kim Howells, wahoze ari minisitiri w’ububanyi n’amahanga, akaza no kuba umuyobozi wurwego rw’ubutasi rw’igihugu cy' Ubwongereza, aravugako KAGAME agenda arushaho kuba umunyagitugu mubi cyane. Yakomeje avuga ko, iryo terabwoba rya leta y’i Kigali rije rikurikira ibindi bibazo byinshi byakagombye gutuma Ubwongereza budakomeza gufasha u Rwanda, aragira ati : « Niba bigaragaye ko abantu bari gushaka kwicwa ari abongereza cyangwa ari abantu batuye mu bwongereza, tugomba kubwira iriya leta y’i Kigali tuti, birarangiye, inkunga twaguteraga turayihagaritse kano kanya, kuko iri terabwoba rya leta y’i Kigali ntitugomba kuryirengagiza nabusa ».
Paul RUSESABAGINA, washinze Fondation ya « Hotel Rwanda », akaba yarakijije abantu barenga 1000 mugihe cya jenocide, yanabiherewe igihembo. Ubu aba mubuhungiro, akaba nawe atavuga rumwe na Kagame. Yishimira ko inkunga yo gufasha abantu (aide humanitaire) itanzwe namahanga yagera kubanyarwanda, ariko akemeza ko leta y’ubwongereza ikora amakosa akomeye iyo icisha amafaranga muri leta ya Kigali, aho agira ati:“ubutumwa bwanjye kubaturage b’ubwongereza, no kubategetsi b’ubwongereza ni ubwo kubasaba guhagarika inkunga batera u Rwanda. Nagira Ubwongereza inama yo guhagarika byihuse iriya nkunga”.
BBC yabwiwe ko aba ministiri b’ubwongereza batewe impungenge niterabwoba rya leta ya Kigali, ndetse leta y’ubwongereza ikaba yarahamagaye uhagarariye u Rwanda mubwongereza ngo yisobanure. Ibiro byububanyi n’amahanga by’ubwongereza byanze kugira icyo bitangaza kukiganiro bagiranye na ambasaderi w’u Rwanda mu Bwongereza,ariko ubwo buyobozi bwavuze ko ubwongereza budashobora kwihanganira ubwo bugizi bwanabi butegurwa na Kigali.
Ambasaderi Rwamucyo akaba yarabwiye BBC ati: “twatunguwe tunababazwa nibi bihuha bya police y’ubwongereza. Ntaburyo nabumwe u Rwanda rwatekereza gukora ibintu nkibyo. Dukundana n’ubwongereza, kandi dufitanye icyizere, ntampamvu nimwe twatekereza gukora ibintu nk’ibyo”.
Nubwo ambassaderi abihakana, bivugwa ko hari uruhererekane (network) rwa za maneko zuzuye muri cominoté y’impunzi z’abanyarwanda bo mu Bwongereza, iyo network ikaba ahanini igizwe n’abanyeshuri, abashaka ubuhungiro ndetse nabahoze ari abasirikare ba FPR. Bwana Mugenzi yakunze gukora mu muryango ushinzwe impunzi i London, avuga ko yabonye ubwe impapuro zabantu bagaragazaga ko bahunze u Rwanda, nyamara nyuma yaho bakaza kuba abayoboke nabakozi ba leta bavuga ko bahunze.
Mugenzi akomeza avuga ko u Rwanda ruha maneko zarwo impapuro zibafasha kubona ubuhungiro mu Bwongereza. Ambasaderi Rwamucyo ahakana yivuye inyuma ko ibyo ari ukubeshya, kandi ko ari ibihuha bidafite aho bihuriye n’ukuri. Agira ati: “Ibyo ni ukubeshya. Uvuga ibyo, azazane ibimenyetso”. Minisitiri ushinzwe amajyambere mpuzamahanga (International development), Bwana Andrew Mitchell yanze kugira icyo avuga kuri iyi dosiye. Ahubwo yavuze ko inkunga ihabwa u Rwanda izafasha abakene barwo. Yongeyeho ati: “Umubano w’u Rwandan’ubwongereza ni mwiza, kandi tubwira u Rwanda buri gihe aho ibintu bitagenda neza. Buri gihe, tubwira leta ko igomba kwemera ko habaho abatavuga rumwe nayo, ko ireka itangazamakuru rikigenga, ko ireka kwica abantu. Turacyakomeza kubwira leta y’u Rwandako igomba kureka hakabaho kubahiriza uburenganzira bwa kiremwa muntu kandi igahana ababuhungabanije”.
Mushobora kumva amakuru ya BBC kuri iyi nkuru aha:
Source: BBC
Byahinduwe mu kinyarwanda na Veritasinfo