Akiva mu Rwanda, Perezida Museveni yahise asura igihugu cy'Afurika y'Epfo, ni iki cyamujyanye yo ?
Amakuru «Umuvugizi» ukesha itangazo Leta ya Afurika y’Epfo yashyize ahagaragara, yemeza ko Perezida Museveni wa Uganda yageze mu gihugu cya Afurika y’Epfo kuwa mbere taliki ya 01 kanama uyu mwaka kugirango aganire na mugenzi we wa Afurikay’Epfo kuri bimwe mu bibazo byugarije umugabane wa Afurika, ku kibazo cy’umutekano mucye urangwa muri Somaliya n’icyintambara yo muri Libiya.
Mu nama yahuje Perezida Zuma na Museveni mu mujyi wa Pretoria, aba bakuru b’ibihugu byombi bize ku bibazo bireba Libiya n’uburyo abaturage b’iki gihugu bakwikemurira ibibazo mu buryo bwa demokarasi. Abaperezida bombi bazanagira uruhare rukomeye mu kumvisha impande zombi kumvikana, kugirango abaturage ba Libiya bazitorere abayobozi binyuze mu matora.
Ibihugu bya Uganda na Afurika y’Epfo bikaba bigomba no kugira uruhare mugukemura ikibazo cy’inzara ubu yugarije Somaliya, hakaba hateganyijwe inama ku itariki ya 9/08/2011, yiswe «African Union Pledging Conference». Muri iyo nama ibindi bihugu bigize umuryango w’ubumwe bwa Afurika bikaba na byo bizemeza inkunga bigomba kuzatera igihugu cya Somaliya.
Yagejeje ikifuzo cya Pereziga Kagame kuri Perezida Zuma w'Afurika y'Epfo !
Amakuru atugeraho na none yemeza ko, ubwo yari akubutse mu Rwanda, Perezida Museveni yahise ajya muri Afurika y’Epfo, kugirango amenyeshe mugenzi we iby’urugendo yari akomotsemo, n’ibyo yaba yaraganiriye na Perezida Kagame, ubu bafitanye amasinde kubera uruhare runini yagize mu iraswa rya Gen Kayumba no gushaka guhitana Col Karegeya. Kuwa mbere w’icyumweru gitaha, hateganyijwe urundi rubanza ruzaregwamo bimwe mu byitso by’inzego za Kagame, byakoreshejwe mu gushaka guhotora Gen Kayumba ubwo yari aryamye mu bitaro.
Perezida Museveni akaba yaranaganiriye na mugenzi we wa Afurika y’Epfo ku byavuye mu mishyikirano yagiranye na Perezida Kagame, imishyikirano abaperezida bombi banze gutangariza abanyamakuru. Perezida Museveni yanashyikirije mugenzi we, Jacob Zuma, icyifuzo cya perezida Kagame cyo kumusaba ko yaca inkoni izamba, akamufasha gushyikiriza ba Gen Kayumba na Col Karegeya ikindi gihugu icyo ari cyose, ariko kitabarizwa ku mugabane wa Afurika; ibi kubera gutinya ko aba bagabo bombi bahoze ari abasirikari bakuru b’u Rwanda, bagaruka mu karere, baje kwihorera.
Ntituramenya icyo Perezida Jacob Zuma yavuze kuri icyo kifuzo, ariko tubijeje kuzabibakurikiranira hafi. U Rwanda rumaze iminsi rwotsa igitutu Afurika y’Epfo,rukoresheje inzira zitandukanye, kugirango ba Gen Kayumba na Col Karegeya bajyanwe mu kindi gihugu kitabarizwa ku mugabane wa Afurika.
Minisitiri w’ubutabera w’u Rwanda, Tarisisi Karugarama, akaba aherutse kwerurira itangazamakuru rya Afurika y’Epfo ko iraswa rya Gen Kayumba, ari ryo ryatumye igihugu cya Afurika y’Epfo, cyahoze ari inshuti magara y’u Rwanda, gica umubano bari bafitanye, ndetse bikaba byaratumye habaho uguhamagaza hutihuti ambasaderi wa cyo mu Rwanda. Kugeza ubu tukaba tutaramenya niba guca bugufi kwa kagame mu kwitabaza Perezida Museveni, hari icyo bizamufasha mu kugarura umubano we na Perezida Jacob Zuma, dore ko yanakunze kumwihenuraho cyane.
Umwe mu banyapolitiki b’abanyarwanda twavuganye kuri iki kibazo, yadutangarije ko ibyo Perezida Kagame arimo gukora ubu, bimeze nk’umwana uhiye, ababyeyi be bagahuha ku bushye, n’ubwo ibyo bidahagarika kwongera uburibwe. Uyu munyapolitiki abona ko Perezida Kagame yari akwiye gushyikirana n’abatavuga rumwe na we, amazi atararenga inkombe, ngo kuko ari bwo buryo bwonyine ashigaje bwo gucyemura ibibazo afite muri iki gihe, aho gutabaza abahisi n’abagenzi.
Mu gihe cyo mu ma saa sita y’uyu munsi ni ho Perezida Museveni yahagarutse ku kibuga cy’indege cya Johannesbourg, yerekeza mu gihugu cye cya Uganda.
Johnson, Europe.(umuvugizi)