Ibyari inama y’ibidukikije muri Afurika y’Epfo byahindutse kwamagana igitugu cya perezida Kagame!
/http%3A%2F%2Fwww.umuvugizi.com%2Fwp-content%2Fuploads%2F2011%2F12%2Fs.a-demost-2-300x168.jpg)
Abari muri iyo myigaragambyo bagera kuri magana atatu bari bitwaje ibyapa byamagana ubwicanyi bwa perezida Kagame !
Inkuru y'umuvugizi
Amakuru agera ku kinyamakuru Umuvugizi yemeza ko ibyari inama y’isi yagombaga kwiga ku mihindagurikire y’ikirere “United Nations Climate Change 2011” cyangwa “Cop 17 “, byahindutsemo kwamagana igitugu cya perezida Kagame.
Abari bitabiriye iyo nama yatangiye tariki 28/11/2011 kugeza ya 9/12/2011, baturuka mu bihugu hafi magana abiri byo hirya no hino kw’isi, barimo n’abayobozi b’ibihugu batandukanye barangajwe imbere n’umunyamabanga mukuru wa Loni, Ban Ki Moon, batunguwe n’imyigaragambyo, ubwo abantu batandukanye barimo inshuti z’u Rwanda zituruka ku mugabane w’Uburayi na Amerika, abanyarwanda, abanyekongo, hamwe n’abarundi, bafatanyirije hamwe kwamagana igitugu cya perezida Kagame kimaze kurenza urugero.
/http%3A%2F%2Fwww.umuvugizi.com%2Fwp-content%2Fuploads%2F2011%2F12%2FDurban-Demostrations-300x225.jpg)
Abandi bavugaga ko perezida Kagame na we ari imbogamizi mu kwangiza ibidukikije kubera umabare w’abantu batandukanye akomeje kwisasira!
Abari muri iyo myigaragambyo bagera kuri magana atatu bari bitwaje ibyapa byamagana ubwicanyi bwa perezida Kagame, bavuga ko arambiranye. Abandi bavugaga ko perezida Kagame na we ari imbogamizi mu kwangiza ibidukikije kubera umabare w’abantu batandukanye akomeje kwisasira.
Iyo myigaragambyo ikaba yarabaye kw’itariki ya 7/12/2011 iteguwe na RNC, ikanaza kwitabirwa na buri muntu wese wari uhangayikishijwe n’igitugu hamwe n’ubwicanyi perezida Kagame akomeje gukorera abaturage be, n’ukuntu akomeje gukingirwa ikibaba, ntashyikirizwe ubutabera, kandi amaze kwisasira abaturage b’ibihugu bitandukanye babarizwa hirya no hino ku mugabane w’isi.
Johnson, Europe.