UMUYOBOZI WA GEREZA YA KIGALI YAHINDURIWE IMIRIMO !

Publié le par veritas

Rwara.png

Iyi nkuru yo guhindurirwa imirimo kw'uwari umuyobozi wa gereza nkuru ya Kigali izwi ku izina rya 1930 ije ikurikira ibikorwa by'iyicarubozo n'itoteza aherutse gukorera Me Bernard Ntaganda, umuyobozi w'ishyaka PS Imberakuri ridacana uwaka na leta ya Kagame, uyu mwicanyi Kamugisha Michel yafatanyije n'abandi bicanyi bakora muri iyi gereza barimo Karangwa Silas ukorera ishami rya CID rikorera kwa Gacinya uzwiho ibikorwa by'iyicarubozo n'ubugome bukabije maze bakorera Me Bernard Ntaganda ufungiye muri iyi gereza ibikorwa by'ubugome n'ihohoterwa birenze kamere, aho uyu mugabo yahinahinwe n'izi nkoramaraso zarangiza zigatinya kumugeza ahagaragara zibeshya abarwanashyaka ba PS Imberakuri bashakaga kumusura ko ngo yanze gusohoka.

 

Nyuma y'ibi bikorwa by'urukozasoni, muri gereza habereye amanama ayobowe n'uwungirije umukuru w'amagereza Mary Gahonzire ugaragara nk'aho ariwe ufata ibyemezo -dore ko uwitwa ko ari umuyobozi General Major Paul Rwarakabije ari agakingirizo kashyiriweho kujijisha ngo ajye yitirirwa ibi bikorwa- none bikurikiwe no guhindurirwa imirimo kw'iyi nkoramaraso aho bivugwa ko izajyanwa kuyobora gereza ya Kimironko. Ibi bikaba nta cyo bivuze kuko aho gusobanura ibikorwa bibi byakozwe ahubwo akaba agororewe kujya kuyobora indi gereza nayo igwa mu ntege iyo avuyemo ni ikimenyetso ko FPR ituma abicanyi bayo kujya kubacogoreza abatavuga rumwe nayo. Iyi gereza ya 1930 ikaba isigayemo uriya Karangwa umereye nabi Deo Mushayidi ngo na we watumwe kumucogoza no kumurangiza.

 

Ishyano riragwira!!!

 

 

Majyambere Juvénal

Pour être informé des derniers articles, inscrivez vous :
Commenter cet article