Ibihugu by' u Rwanda na Uganda byohereje abasilikare muri Congo ku manywa yihangu!

Publié le par veritas

http://www.direct.cd/wp-content/uploads/2013/08/723056-meilleure-performance-fardc-explique-changement.jpgKuri iki cyumweru taliki ya 13/10/2013, imiryango itegamiye kuri leta muri Kivu y'amajyaruguru yahamagariye Josph Kabila perezida wa Congo na Aubin Minaku uyobora inteko y'abadepite muri icyo gihugu gutangaza ko akarere ka Rutshuru, Masisi na Nyiragongo kagoswe n'umwanzi.

 

Omar Kavota wungirije umuyobozi w'iyo miryango akaba n'umuvugizi wayo,yatangaje ko bahamagarira abayobozi b'igihugu cya Congo gutabara ako karere mu maguru mashya , Congo igomba gutangiza intambara muburyo bwihutirwa yo kwirukana umwanzi muri utwo turere. Omar Kavota yatangaje ko hari abasilikare benshi b'igihugu cy'u Rwanda n'igihugu cya Uganda bamze iminsi ibiri binjira kubutaka bwa Congo mu gice cya M23/RDF mu turere twavuze haruguru. Omar Kavota aremeza ko abo basilikare b'ibyo bihugu binjiye bari mu mamodoka 9 bafite n'intwaro zabo, Kavota akaba asaba igihugu cya Congo kugaba ibitero bya gisilikare amazi atararenga inkombe.

 

Omar Kavota yatanze intabaza ye kuri perezida Kabila mur aya magambo :"Abaturage ba ratabaza hose, niyo mpamvu twihutiye kumenyesha umukuru w'igihugu, umuyobozi inteko nshingamatego kubera ko kuwa gatanu ushize, kumanywa yihangu amakamyo icyenda yuzuye abasilikare b'igihugu cy'u Rwanda n'igihugu cya Uganda yambutse umupaka wa Bunagana ,abo basilikare baherekejwe n'intwaro ikomeye cyane yitwa shari ndetse n'ibisasu bikomye byo mu bwoko bwa roketi, babyinjirana mu gihugu kugera mu birindiro bya M23/RDF biri ahitwa Kahunga, abandi bakomeza bajya Rumangabo ni Ikicanga".

 

Omar Kavota yongeraho ko ibatayo y'abasilikare b'u Rwanda ivuye mu Ruhengeri mu Rwanda yinjiye muri Congo ikaba iri ahitwa Tshanzu mubirindiro bya M23/RDF. Mu minsi ishize , imiryango itegamiye kuri leta yo muri kivu y'amajyaruguru yatanze amakuru y'uko umutwe wa M23/RDF winjije abacengezi bagizwe n'impunzi z'abanyarwanda birukanywe mu gihugu cya Tanzaniya ikabatuza mu bintu by'abakongomani bakuwe mubyabo n'intambara i Rutshuru; abana bizo mpunzi z'abanyarwanda bashyizwe muri Congo, M23/RDF iri kubinjiza mubarwanyi bayo!

 

 

ubwanditsi

Pour être informé des derniers articles, inscrivez vous :
Commenter cet article
A
<br /> nonese iyo miryango niyo iburira reta ya congo ko yatewe ubwo icyo nigihugu gisigaye kirindwa nimiryango iharanira uburenganzira bwa bahutu?congo warakubititse bagihe kimoon abe president wacyo<br />
Répondre