Gukenesha abaturage no kubashinyagurira ni yo ntego y'Agatsiko kayobowe na Paul Kagame!
Source: Igitondo.com
Ibikorwa byo guca nyakatsi birakomeje hirya no hino mu gihugu. Hamwe na hamwe abaturage ubu barahangana n’ibibazo by’amazu bimukiyemo atuzuye neza.
Bamwe mu baturage bo mu midugudu ya Kinani na Bwezamenyo yo mu kagali ka Bunazi umurenge wa Karama mu karere ka Huye bavuga ko amazu bimukiyemo bava muri nyakatsi amwe n’amwe atuzuye ku buryo kuyabamo bigoranye. Ariko, ubuyobozi bw’uyu murenge bwo buvuga ko umuntu wimuwe muri nyakatsi agomba kuba afite aho kuba hadateye ikibazo.
Nk’urugero, Anasitaziya Hagenimana, umukecuru w’imyaka 87 y’amavuko, aba mu nzu ihomesheje ibidasesa igice kimwe (reba ifoto) kubera kubura intege zo kwiyubakira.
Anasitaziya Hagenimana
Agira ati : «Baransenyeye bampa amabati, ndaza nshinga ibi biti, mbituyemo …………..nta rugi ; imbeho ni yose …»
N’ubwo umuntu atareba mu cyumba araramo kubera ko kizengurutswe n’imisambi, uri hanze we areba mu nzu imbere kimwe n’uri imbere aba areba hanze .Uretse muri uyu mudugudu, iyo ugannye mu mudugudu wa Rwezamenyo bihana imbibi naho uhasanga amazu nk’iyi.
Bamwe mu batuye muri ayo mazu bavuga ko ari ubuyobozi bwabazanye, bazi ko bazabatuza mu nzu ariko ngo basanga batuye hanze.
Umusaza Misago uvuga ko afite imyaka 120 y’amavuko, aba muri kimwe mu byumba aho abana n’umukobwa we, gusa we ngo icyo yasabaga abayobozi ni ukumujyana mu nzu azajya abasha kota.
Umusaza Misago imbere y’inzu ye
Ubuyobozi bw’umurenge wa Karama iyo midugudu yombi ibarizwamo buvuga ko ubusanzwe ikibazo cya nyakatsi bari bamaze kukigera kure kuko abari bimuwe bose bari babashije gutuzwa.
Sebarinda Frederic, umunyamabanga nshingwabikorwa w’uyu murenge, avuga ko iki kibazo cyamenyekanye kandi ko kigiye gushakirwa igisubizo bidatinze.
« Kuba hari umuntu wasanga adafite inzu idahomye, ni uburangare bw’abayobozi bo ku rwego rwo hasi, ariko mu byumweru bibiri turaza kugikurikirana neza, tugera aho mu baturage ».
Gahunda yo guca nyakatsi yashyizweho na leta y’u Rwanda mu rwego rwo gutuza abaturage ahantu heza hagendanye n’icyerekezo.
Gusa hamwe na hamwe usanga hakiboneka ibibazo bitandukanye birimo kuba bamwe mu bavuye muri nyakatsi batarabonerwa aho gutura.
Ku bw’igitondo.com,
Rihard Dan Iraguha