Gén.Kayumba Nyamwasa yongeye gusimbuka urupfu ubugira gatatu !!
Amakuru agera ku Kinyamakuru Umuvugizi afite gihamya, yemeza ko inzego z’ubutatsi z’ Afurika y’epfo “NIA’, ziherutse gutahura umugambi mubisha wo kongera gushaka kwivugana Gen Kayumba Nyamwasa. Icyo gikorwa cyari cyiyobowe na maneko za Kagame , zari zifatanije na zimwe mu ntasi zikorera ndetse n’ingirwabacuruzi zavugaga ko zikorana ubucuruzi na Banki ya Kigali, BK.
Muri iyi banki ya Kigali , umuherwe Kagame niwe munyamigabane ukomeye nyuma yo kunaniza abashoramari bayo baturukaga mu gihugu cy’U Bubirigi. Iyo banki ubu ibarizwa mu maboko yuwo muherwe Kagame na bamwe mu bayobozi bayo ni ibikoresho bye na za maneko ze : Nk’ushinzwe abakozi n’ubutegetsi muri BK Flora Nsinga ni umugore wa Richard Murefu musaza wa Jeannette Kagame. Naho Gatera James umuyobozi wayo yahoze ari umujyanama wa Kagame
Kugeza ubu, bamwe mu bakorana n’inzego z’ubutatsi za Leta ya Kagame, bakodesheje bamwe mu bikorera ubutatsi ku giti cyabo “Private Detectors”, bakorera mu gihugu cy’ Afurika y’epfo kugirango babe aribo bica Gen Kayumba. Abo kwa Kagame nk’uko basanzwe babikora iyo bagamije guhotora babishoyemo imari itubutse, aho bari bitwaje akayabo katagira ingano, bajijisha , bavuga ko bakora ubucuruzi bafatanije na Banki ya Kigali. Mubyo bafatanywe harimo impapuro zo muri Banque de Kigali, BK, ako gatsiko kari kitwaje ko bakorana ubucuruzi na BK, kabeshya ko ari nabwo bwari bwabazinduye muri icyo gihugu, byahe byo kujya ko kari kagamije guhotora Gen Nyamwasa.
Akayabo bahawe na BK kakaba karagomba gufasha mu gikorwa cyo kwica Gen Kayumba hamwe n’umuryango we wose. Icyo gikorwa bari bagipanganye ubugome bukabije, k’uburyo bari kuwutsemba ntihagire n’ inyoni yagomba gusigara. Abo bicanyi bari bahawe amabwiriza na maneko za Kagame kwica buri kintu cyose bazasanga mu nzu ya Gen Kayumba .
Urwo rwego NIA rukaba rwarabonye za gihamya zose tutashatse gutangaza kubera iperereza rigikomeza. Izo gihamya zarimo: amafoto, email ,imbunda zagomba gukoreshwa hamwe nabo bari batumwe gukora icyo gikorwa cya kinyamaswa cyo kwambura Gen Kayumba Nyamwasa ubuzima bwe.
Bimwe mu bimenyetso simusiga bigaragaza ko bamwe mu bakozi b’ Ambasade y’u Rwanda muri Afurika y’epfo tutashatse gutangaza amazina kubera iperereza rigikorwa, nabo bari muri uwo mugambi mubisha. Babikoranye ubwenge, k’uburyo bimwe mu bimenyetso inzego z’ubutatsi z’ Afurika y’epfo zifite byerekana ko nta gushidikanya ukuboko kwabo kubigaragaramo .
Mu itohoza ryakozwe n’ikinyamakuru Umuvugizi, ryerekana ko leta ya Kagame iherutse gukora ikosa ritemewe muri Diplomasi, aho yasutse ba maneko barenze umwe kujya gukorera muri Ambasade y’u Rwanda muri Afurika y’epfo. Twashoboye kumenya ko kugeza ubu urwego rw’ubutatsi NISS ruhagarariwe na Bwana Claude Nikobisanzwe hamwe na Didier Rutembesa. Aba bose bakaba baneka igihugu cy’ Afurika y’epfo bitwikiriye umutaka w’ubudiplomate .
Twashoboye no kumenya ko inzego z’ubutatsi za Leta ya Kagame na none zamennye abanyeshuri batandukanye bayobowe na Capt Oswald, kujya kwigira muri Afurika y’epfo. Ariko mu by’ukuri bakaba bakora akazi ko gutata icyo gihugu, bagamije kuzatanga amakuru yo kwica bamwe mu bahahungiye ubutegetsi bwa Kagame. Muri Afurika y’epfo, iri tsinda ryigize abanyeshuri ryo rikaba ritanga report kwa Gen Jack Nziza. Uyu mujenerali niwe ufasha bamwe muri abo kubarihira akoresheje amafaranga ya Minadef .
Amakuru agera ku kinyamakuru Umuvugizi, yemeza ko amatsinda atandukanye y’ abicanyi yoherejwe n’inzego z’ubutatsi za Kagame muri Afurika yepfo kugira ngo yisasire abantu batandukanye bahahungiye . Mu bari kuri urwo rutonde rw’abagomba kwicwa kimwe na Gen Kayumba ni: Col Karegeya Patrick, Umunyemari Ayabatwa Rujugiro Tribert hamwe na Dr Himbara David nawe bigeze gushaka kugongesha imodoka arimo kujya kwigisha muri Kaminuza iri hafi y’aho atuye.
Johnson, Europe .(Umuvugizi)