France/u Rwanda: Ubutabera bw'ubufaransa bwanze icyifuzo cy'u Rwanda cyo kohereza Hyacinthe Nsengiyumva na Vénuste Nyombayire i Kigali !

Publié le par veritas

http://www.collectifpartiescivilesrwanda.fr/wp-content/uploads/nsengiyumva-rafiki-hyacinthe.jpgUbucamanza bw’Ubufaransa bwanze kohereza i Kigali Hyacinthe Nsengiyumva Rafiki na vénuste Nyombayire bombi bashinjwa kuba bakekwaho kugira uruhare muri jenoside yo mu Rwanda mu mwaka w’1994.

Leta y’u rwanda yatanze impapuro zo guta muri yombi (mandat d’arrêt international) Bwana Hyacinthe Nsengiyumva Rafiki wari ministre muri leta y’abatabazi mu 1994. Yatawe muri yombi n’ubucamanza bw’Ubufaransa taliki ya 9 kanama 2011 ari ahitwa i Créteil (i Paris) afungirwa mu bitaro bya gereza nyuma y’ibyumweru bike aza kurekurwa .

Kuri uyu wa gatatu taliki ya 19 ukuboza 2012  urukiko rw’ubujurire mu Bufaransa bwanze icyifuzo cy’u Rwanda cyo kohereza Hyacinthe Nsengiyumva Rafiki ko ajya kuburanishwa n’u Rwanda bitewe ni uko dosiye u Rwanda rwamukoreye idafite ibimenyetso bifite ireme.

Urwanda ntirwashoboye kwerekana ireme ry’ibyaha Hyacenthe ashinjwa kandi ngo runagaragaze ko ibyo aregwa ariwe wabikoze koko. Urukiko rwibajije kandi niba icyemezo cyo gusaba ko ajya kuburanishirizwa i Kigali kitafashwe ku nyungu za politiki . Ibyo bikaba byari bihagije kugira ngo urukiko rwanjye icyifuzo cy’u Rwanda. Urukiko rwasanze kandi icyemezo cyanditswe n’u Rwanda gisaba ko Hyacinthe ajyanwa mu Rwanda gifite inenge !

Hyacinthe Nsengiyumva ntiyemera ibyo u Rwanda rumushinja , ahubwo asanga icyemezo rwatanze rusaba ko ajyanwa mu Rwanda gifite impamvu za politiki. Hyacinthe ni umwe mu bantu b’ikubitiro bashinze umutwe wa FDLR, akaba yaravuye muri uwo mutwe mu mwaka w’2005 ; abamuburanira bakaba barabwiye urukiko ko Hyacinthe ari umwe mu baministre ba leta y’abatabazi batigeze bakurikiranwa n’urukiko rw’Arusha (TPIR), ibyo bikaba bigaragaza ko ibyo leta y’u Rwanda imurega ari ibinyoma.

Urukiko rw’ubujurire kandi rwanze ikifuzo cy’u Rwanda cyo kohereza Vénuste Nyombayire nawe ushinjwa n’urugaga rw’ababuranira leta y’u Rwanda (CPCR : Collectif des Parties Civiles pour le Rwanda) kugira uruhare muri jenoside y’u Rwanda. Nyombayire yari  sous- préfet mu mwaka w’1994.  Urwo rugaga rwababuranira leta y’u Rwanda rushinja Nyombayire ngo kuba yaragize uruhare mu iyicwa ry’abana b’impfubyi b’abatutsi mu karere ka Bugesera. Urukiko rukaba rwavuze ko rwanze ikifuzo cy’u Rwanda kuko mu mategeko mpuzamahanga ubufaransa bufite uburenganzira bwo guhitamo koherereza uregwa igihugu kimusabye cyangwa se ubufaransa bukaba bwamuburanisha ; Urukiko rero rukaba rwarafashe icyemezo cyo kutamwohereza mu Rwanda.

Source :lefigaro

Pour être informé des derniers articles, inscrivez vous :
Commenter cet article
K

Birababaje ariko nibyo bishakwa n' Abanyamerika,...na Entreprise bahaye kuyogoza akarere yitwa FPR.U Rwanda ruheruka kuba u
Rwanda ruyoborwa na Rudahigwa,Kayibanda na Habyalimana.Ibindi ni imitwe.

FPR ni entreprise y' abazungu iba hose kugeza mu binombe by' amatafali,amakara,ibirayi,ibijumba,ibiyaga,Gacaca 1 na Gacaca 2
itangiye ubu,mu bucuruzi,mu mpunzi,mu bwicanyi n' ibindi .Ntawe ukoma.

Iyi Entreprise izatumara nidukomeza gukorera mu kajagali.Rukokoma nayigemurire aho gukorera Politiki hanze n'
abandi.Gushirika ubwoba no kwiyahura biratandukanye.

Dukomere.

Répondre