FPR yatoteje abatutsi barokotse jenoside mu Rwanda ibasaba gusobanura uko barokotse!

Publié le par veritas

Kabalisa.pngMu mwaka w’2014 u Rwanda ruzibuka imyaka 20 ruvuye muri génocide, ariko kugeza ubu iyo génocide ntirabonerwa izina rihamye, leta ya Kagame Paul na FPR bakaba bamaze guha génocide y’u Rwanda amazina angana n’ay’ishoka ! Ikitwa ubumwe n’ubwiyunge ,guca ubuhunzi, ubutabera , ukuri na Demokarasi mu Rwanda biri kure nk’ukwezi kandi Kagame Paul na FPR barabeshye abanyarwanda n’amahanga ko bafashe intwaro aricyo barwanira ! Nyuma ya gahunda ya «Ndi umunyarwanda» amoko mu Rwanda yaragarutse kuko mu Rwanda abantu bibona mu moko nk’uko byari bimeze muri mata 1994, Ese imyaka 20 y’ubutegetsi bwa Kagame na FPR byatugejeje kuki ?  Abanyarwanda mu moko yose bashishoza kandi bareba kure basanga politiki ya FPR ijyana igihugu habi ; umunyarwanda ushishoza kandi washinze umuryango mu gihugu cy’Ububiligi CPCH (Centra pour la Prévention des Crimes contre l’Humanité) Bwana Kabalisa Pacifique arerekana politiki mbi ya FPR abivuye imuzi mu kiganiro yagiranye n’ikonderainfo.

 

Kabalisa Pacifique ni umunyarwanda ,uvuka muri Perefegitura ya Cyangugu, komine Cyimbogo , segiteri ya Uwinteko, akaba yarakoze mu muryango w’uburenganzira bw’ikiremwamuntu mu Rwanda kuva mu mwaka w’1994 kugera mu mwaka w’2003, yazengurutse u Rwanda rwose, akaba yarakusanyije ubuhamya bwinshi bwerekeranye n’ubwicanyi bwakorewe abatutsi n’abahutu mu gihugu cyose ; nyuma yaje guhungira mu gihugu cy’Ububiligi ajya mu mu muryango wa IBUKA ukorera muri icyo gihugu ariko mu mwaka w’2009 byatumye ashyiraho umuryango we wa CPCH :Ikigo cyo gukumira ibyaha byibasiye inyoko- muntu, bitewe ni uko IBUKA yita ku byaha byibasiye ubwoko bw’abatutsi gusa ikirengagiza ibyaha byakorewe ubwoko bw’abahutu kuko ataricyo yashingiwe.

 

Kabalisa ntiyemera inyito ya génocide yakorewe abatutsi nk’uko leta y’i  Kigali ibivuga ahubwo avuga ko ari génocide yakorewe abanyarwanda nk’uko umuryango w’abibumbye wabyise, kuvuga ko habayeho na génocide yakorewe abahutu Kabalisa ntabyemera gutyo,kuriwe abona jenoside idakuraho indi , kandi ubwicanyi bwakorewe abahutu ntiburemezwa neza n’umuryango w’abibumye na komisiyo yawo ibishinzwe nk’uko yabikoze kubatutsi ko ari jenoside, ahubwo muri raporo yakozwe iyo komisiyo ya ONU ivugako ubwo bwicanyi bwakorewe abahutu bugejejwe imbere y’inkiko bwakwitwa jenoside,izo nkiko zikaba zitarashyizweho bityo ONU ikaba ikomeje gutera urujijo mu banyarwanda.

 

Kabalisa avuga ko abasilikare ba FPR –Inkotanyi bishe abahutu babahora ko ari abahutu bakabajugunya mu byobo rusange, ntabwo kandi inkotanyi zishe abo bahutu bitewe ni uko zihoreraga nk’uko Kagame Paul abivuga abeshya kuko urugero rwa Komini Giti i Byumba itarigeze iberamo ubwicanyi bwa batutsi rubigaragaza , muri iyo komini inkotanyi zayigezemo zikoranya abahutu b’abanyabwenge n’abacuruzi zirabica , akaba ari nayo mpamvu Giti idashobora kuvugwa nka Komine yabaye urugero rwiza rw’ubumwe n’ubwiyunge kuko biramutse bikozwe abaturage bashinja inkotanyi ko arizo zishe abahutu, abo bahutu bishwe n’inkotanyi kandi ntibigeze bibukwa cyangwa ngo bashyingurwe mucyubahiro !

 

Ahandi habereye ubwicanyi bw’abahutu bukozwe n’inkotanyi Kabalisa avuga yakozeho ubushakashatsi ni : i Kibungo mu duce twa  Rwinkwavu na Kayonza . Hari i Gitarama mu karere ka Gitwe, i Butare mu duce twa Save na Kabutare ; Gatsata mu mujyi wa Kigali mu gace ka Karuruma hishwe abahutu barenga 300 bamaze kubacuza utwabo.

 

Kabalisa asanga abahutu n’abatutsi bapfa ubutegetsi, bamwe bagashaka ukubugundira abandi nabo bashaka kubufata, Kabalisa asanga kandi FPR itaraje gukiza abatutsi ahubwo isa naho yababajwe ni uko hari abatutsi barokotse ,ibyo byagaragajwe ni uko mu w’1994 abatutsi bose bakorewe ibazwa na FPR , abatutsi b’inkotanyi bavuye hanze bakajya basaba abatutsi barokotse imbere mu gihugu ngo nibatange ibisobanuro by’ukuntu barokotse bo ntibicwe ! Ibyo bibazo bya FPR Kabalisa asanga atari impuhwe babaga bagiriwe na FPR ahubwo wabonaga babazwa ni uko barokotse !

 

Kabalisa asanga gahunda ya «Ndi umunyarwanda» icuramye ikaba itanajyanye n’umuco wa kinyarwanda ! Ubusanzwe mu kinyarwanda bavugako «Amatako y’umubyeyi acumura yicaye» bashaka kuvuga ko umubyeyi abazwa ibyaha by’umwana we kuko yagombye kuba yaramutoje imico myiza akaba yararangaye bigatuma umwana akora amakosa, naho kuvuga ko umwana ariwe usaba imbabazi z’umubyeyi we ni ugucurika ibintu ni nkaho bavuze ngo « amatako y’umwana acumura yicaye ! » ibyo ntibibaho mu kinyarwanda !  Ese abana ba Bourgmestre Callixte Ndagijimana wayoboraga Mugina, Bourgmestre Gisagara JMV wayoboraga Nyabisindu bombi bari abahutu bishwe batabara abatutsi bazasaba imbabazi nde ?

 

Kabalisa ntiyemera ko Paul Kagame na FPR bahagaritse jenoside nkuko babyiyitirira,agira ati « wahagari ka jenoside miliyoni imaze gupfa ? Ese Kagame Paul agaba ibitero mu Rwanda mu w’1990 yari aje guhagarika jenoside ? Ahubwo yari aje gufata ubutegetsi ! » Kabalisa asanga gahunda ya Gacaca ntacyo yagezeho , ko nibura yashobora kurangira igaragaje urutonde rw’amazina y’abishwe n’ababishe , ibyo ntibyakozwe kuko yari igamije kurenganya gusa ! Nta demokarasi nta butabera mu Rwanda, ibi bikaba bigaragazwa n’ingero zifatika , muri Gacaca habaye amahano menshi atavugwa urugero rutangwa ni nk’urwa Muberuka Pascal ufungiye i Mpanga, akaba yaru umwarimu muri Kaminuza , akaba yarakatiwe incuro ebyiri zose burundu y’akato ashinjwa kwica umuntu ubu uriho kandi uri mu kazi ke mu nzego za leta y’u Rwanda ! Imiryango yose yaratakambye ngo bamufungure kuko arengana ariko byarananiranye !

 

Kanda aha wiyumvire ikiganiro kuburyo burambuye cya Kabalisa !

 


 


 

Ubwanditsi

Pour être informé des derniers articles, inscrivez vous :
Commenter cet article