RDC: Biravugwa ko Pasteri Paul Joseph Mukungubila ari inyuma y'ibitero byagabwe i Kinshasa kuri uyu wa mbere!

Publié le par veritas

Pasteur-Mukungubila.pngKabila ntiyereje aba pasteri ! Nyuma ya  Jean Marie Runiga warikoroje muri M23/RDF ubu akaba yiyicariye kwa Kagame Paul, undi mu pasteri witwa Mukunkubila wigeze kwiyamamariza umwanya wa perezida wa Repubilika mu gihugu cya Congo Kinshasa biravugwa ko ari inyuma y’ibitero byibasiye umujyi wa Kinshasa uyu munsi kuwa mbere taliki ya 30/12/2013 !

Muri iki gitondo cya kare kuri uyu wa mbere abantu bitwaje intwaro bagambye ibitero kuri radiyo televiziyo RTNC ya Congo Kinshasa bafata abanyamakuru  ho ingwate bakaba bashoboye kubozwa n’abashinzwe umutekano. Abo bitwaje intwaro bakaba bagabye ibindi bitero ku kibuga cy’ingede n’ikigo cya gisilikare. Abo bagabye ibitero kuri radiyo televiziyo ya Congo bari bambaye udupira tw’umweru bitwaje n’intwaro gakondo nkuko byagaragaye ku mirambo ya bamwe mubagabye ibyo bitero bishwe n’abashinzwe umutekano.

Ikibuga cy’indege cya Ndjili nacyo cyatewe n’abitwaje ibirwanisho,indege ntizashobora kugenda kuburyo hari umugenzi umwe wakomerekejwe n’amasasu. Kubera ako kaduruvayo katewe n’amasasu,gutwara abantu mu mujyi wa Kinshasa byahungabanye , ibiro byinshi birafunga ,umujyi wuzuramo abasilikare n’abapolisi cyane cyane mu gace ka Gombe gakorerwamo n’inzego nyinshi za leta.

http://www.rfi.fr/sites/filesrfi/imagecache/rfi_43_large/sites/images.rfi.fr/files/aef_image/000_PAR2004061622167_0.jpgUmuvugizi wa leta ya Congo Lambert Mende yemeje ko hishwe abantu 40 muri abo bagabye ibitero, abandi bafatwa mpiri, ntabwo kandi ari i Kinshasa gusa habaye ibitero kuko no mu mumujyi wa Lubumbashi muri Katanga habaye ibitero ku isaha ya saa tanu z’amanywa muri Congo mu gace bita Golf, kugeza ubu ntabwo biramenyekana niba ibyo bitero byombi bifitanye isano.

Mu gihe abagabye ibitero bafataga televiziyo ya Congo batangaje ko ari abarwanyi ba Pasteri Paul Joseph Mukungubila wigeze kwiyamamaza mu matora yo kuba perezida wa Congo mu mwaka w’2006 akaba akomoka mukarere ka Katanga naho ubuyobozi bw’itorero rye bukaba buba mu mujyi wa Kinshasa ; uwo mu pasteri yiyita «Umuhanuzi w’Uhoraho», itorero rye ryitwa : « Ministère de la Restauration », abayoboke be baheruka kwigaragambya mu mwaka w’2010 ariko abashinzwe umutekano babamerera nabi cyane , uwo mu pasteri akaba aherutse kugaragara ubwo yandikaga ku mbuga mpuzambaga mu kwezi gushize !

Ubwanditsi

Pour être informé des derniers articles, inscrivez vous :
Commenter cet article
K

Ego ko ! Ali se ashaka kuvuga ko niyo amabandi yishakiye amararo n'amaramuko byakitirirwa Kagome. Yego nawe ninkoramaraso kandi nta n'amahoro ya RDC yifuza ariko ntiyakwitirirwa ibibi
byose. umva Kinshasa yayiteye cyera RPF ihasiga ubuzima aramwara.Ahimbira mu burasirazuba bwa RDC yiyita M23 akubitwa n'inkuba Ali n'abandi barabizi. kandi bizwi neza ko atitwaza imipanga
n'amacumu ahubwo we afite drones n'amajaguard mbese na bombe bigezweho nuko bipfa ubusa gusa cg bigafatwa.

Répondre
W

Ali we akazi kabananiye naka kibinyomana fanatism yuzuye sentiments z'ubugoryi uvuga?mbese ye aka kazi kawe ko kuzuye iki? hari aho gatandukaniye  n'akabavugizi ba RDC? Ali wagomvye kumenya
ko Pawulo;Pilato,Helode as nick names bavuze ko yateye congo acya abyemera kuko aba akurikiye adui, ubwo rero ababivuga ntabwo aba arababeshyi. kandi nk'umuntu yiyemera ko afite RPF
ntiyaboneka nk'imbandi zihishe mu kuvuga ubutumwa kuko we nabwo buca aha nawe agaca hariya.Kunywa amaraso abona atabivanga nubpasiteri.

Répondre
A

veritasinfo, noneho se nk'abavugizu ba RDC ko mwibagiwe kuvuga ko ari Kagame wateye i Kinshasa? Cyangwa se ko abifite mo uruhare! hahahahah! Ko akazi kabananiye ba shahu mwe! Ibinyoma byanyu na
fanatisme yuzuye sentiments z'ubugoryi byaragagaye! Interahamwe.com

Répondre