FDLR: Amakuru y'ingabo za FDLR 4000 bavuye muri Zambiya ni ibihuha nk'uko byemezwa n'ingabo za ONU muri Congo!

Publié le par veritas

http://lh3.ggpht.com/-m-hnEeR4Xrg/TPjnkjmovkI/AAAAAAAAAxc/ZEQsC98zjUI/population-fuyant-les-FDLR.jpg?imgmax=320Kuri uyu wa gatatu taliki ya 02/01/2013, itsinda ry’ingabo z’umuryango w’abibumbye rishinzwe kugarura amahoro muri Congo (MONUSCO) ryashyize ahagaragara itangazo rivuga ko amakuru avuga ko hari abasilikare bagera kubihumbi 4 ba FDLR biteguye gutaha mu Rwanda ari ibihuha !

 

Monusco ivuga ko guhera ku italiki ya 21 kugera kuya 24 ukuboza 2012 yohereje ikipe yayo mu turere twa Mpati, Nyange na Bwimba duherereye muri Masisi muri Kivu y’amajyaruguru . Iyo kipe y’ingabo z’umuryango w’abibumbye muri Congo ikaba yari igizwe n’abashinzwe abasivili, abashinzwe kwambura intwaro abarwanyi, abashinzwe gusubiza mubuzima busanzwe abarwanyi (DD/RRR) ndetse n’abasilikare ba Loni ba brigade ya Monusco ya Kivu y’amajyaruguru.

 

Izo ntumwa zose zari zijyanywe no gusuzuma neza niba amakuru yavugwaga muri ako karere ari ukuri. Abagize iyo kipe ya Monusco (ingabo za Loni) basanze amakuru avugwa muri ako karere ari ibihuha gusa. Iyo kipe ikaba ivuga ko amakuru akurikira yavugwaga muri ako karere nta shingiro afite :

 

1.Ko amakuru avuga ko mu karere ka Kazibake hageze aba FDLR n’imiryango yabo bose hamwe bagera ku 4000 bavuye mu gihugu cya Zambiya ari ibinyoma.

 

2.Ko amakuru avuga ko hari indege zo mu bwoko bwa kajugujugu zifite ibara ry’umweru ariko zidafite ikirangantego cya ONU ,zikaba zaragaragaye hagati y’akarere ka Nyange na Lwama ari ibihuha.

 

3.Ko mu karere ka Kivuye ariho Komanda mushya wa FDLR witwa Bakota aherereye ari ibihuha.

 

4.Ko amakuru avuga ko ingabo za FDLR zigemurirwa amasasu n’indege z’ingabo za Congo muri ako karere nta shingiro afite.

 

Gusa rero, abagize itsinda ry’ubugenzuzi bw’izo ngabo za ONU bemeza ko hari abasilikare bake ba FDLR banyanyagiye ku misozi no mu nsisiro byo mu turere twa Bashali, Mukoto na Mpati, abo ba FDLR bakaba barageze muri utwo turere mu kwezi kwa mata 2012 ubwo bahungaga imirwano y’umutwe wa Maï Maï Rahiya Mutomboki (ndlr : uterwa inkunga n’u Rwanda).

 

Izo ntumwa kandi zasanze ingabo za FDLR zivanze n’indi mitwe yitwaje intwaro igenzura umuhanda wa Bibwe-Kitso-Nyange bigatera ibibazo abahinzi bo muri ako karere basabwa imisoro itemewe n’ingabo z’iyo mitwe. Kuri icyo kibazo, ingabo za Onu zikaba zisaba abayobozi ba Congo gufata ibyemezo byo gukingira abaturage , kugira ngo iyo mitwe ihagarike ibyo bikorwa.

 

Ingabo za ONU muri Congo zirashimangira ko muri iyi myaka ishize zagabye ibitero byinshi zifatanyije n’ingabo za Congo byo gusenya imitwe yitwaje intwaro harimo na FDLR. Ingabo za ONU zikaba zivuga ko umubare w’abasilikare ba FDLR wagabanutse cyane muri utwo turere kuburyo aba FDLR bahasigaye babarirwa mu majana gusa !

 

 

Inkuru ya Nanojv yashyizwe mu kinyarwanda na veritasinfo.fr

 

 

Pour être informé des derniers articles, inscrivez vous :
Commenter cet article