RDC -M23: Impaka zirakomeye mu gihe u Rwanda rushinjwa kohereza ingabo zo gufata Goma imishyikirano iburijwemo!
Kuri uyu wa gatanu taliki ya 4 mutarama 2013 nibwo imishyikirano ihuza leta ya Congo n’inyeshyamba za M23 isubukurwa mu gihugu cya Uganda. Iyo mishyikirano ikaba yarahagaritswe ku italiki ya 21 ukuboza 2012 mu rwego rwo kwizihiza iminsi mikuru yo kurangiza umwaka ; ariko mbere y’uko isubikwa ikaba ntacyo yari yakagezeho cyane cyane ku bwumvikane bwo guhagarika imirwano ; muri iki gihe imishyikirano isubukuwe umutwe wa M23 wiyemeje kuyikomeza ari uko leta ya Congo yemeye gushyira umukono ku masezerano yo guhagarika imirwano, ariko reta ya Congo ibyo ikaba itabikozwa akaba ariyo mpamvu iyi mishyikirano itangiranye impaka zikomeye !
Nkuko yabitangarije radiyo mpuzamahanga y’abafaransa RFI, umuyobozi wa politiki wa M23 Jean Marie Runiga yavuze ko ikintu cya mbere bagomba gusaba leta ya Congo muri iriya mishyikirano ari ugushyira umukono ku masezerano yo guhagarika imirwano, Congo yabyanga , umutwe wa M23 ukava muri iyo mishyikirano.
Kurundi ruhande Ministre w’ububanyi n’amahanga w’igihugu cya Congo Raymond Tshibanda yanze kugira icyo avuga kuri icyo kibazo cyo guhagarika imirwano ahubwo avugako kuba M23 irimo itangaza ibintu bigomba kwigirwa mu mishyikirano binyuranyije n’amahame agenga imishyikirano ihuza uwo mutwe na leta ya Congo.
Ikindi kibazo gikomeye ni ikerekeranye n’imicungire y’umujyi wa Goma !
Imishyikirano hagati ya leta ya Congo n’umutwe wa M23 yatangiye ku italiki ya 9 ukuboza 2012 bisabwe n’akanama k’abayobozi b’ibihugu byo mu karere k’ibiyaga bigari, nyuma y’uko umutwe wa M23 wagombaga kuba wavuye mu mujyi wa Goma ukajya ku birometero 20 byawo . Nyamara abarwanyi b’uwo mutwe wa M23 bagumye mu nkengero z’umujyi wa Goma ; kandi amakuru menshi aremeza ko leta y’u Rwanda yohereje batayo y’abasilikare bayo mu mutwe wa M23 bo kuyifasha kongera gufata umujyi wa Goma igihe imishyikirano y’i Kampala izaba iburijwemo ! Ayo makuru y’abasilikare b’ingabo z’u Rwanda umutwe wa M23 urayahakana wivuye inyuma kandi ingabo za ONU zikaba kugeza ubu zitarashobora kuyemeza.
Igihugu cya Tanzaniya kiyemeje kohereza batayo y’abasilikare i Goma !
Bitewe n’uwo mwuka utameze neza hagati ya M23 na leta ya Congo byatumye Ramatane Ramamra komiseri ushinzwe amahoro n’umutekano mu muryango w’ubumwe bw’Afurika (UA) anyarukira i Kinshasa kuri uyu wa gatatu taliki ya 2 Mutarama 2013 mu ruzinduko rw’iminsi 2 akaba agomba kubonana na ministre w’ububanyi n’amahanga w’icyo gihugu Raymond Tshibanda.
Ejo kuwa kane taliki ya 3 mutarama ari i Goma, Ramatane yatangaje ko batayo y’abasilikare ba Tanzaniya igomba guhita yoherezwa muburasirazuba bwa Congo byihutirwa mu rwego rwo kohereza ingabo mpuzamahanga zigomba kurwanya imitwe yitwaje intwaro iri muri ako karere harimo na M23. Ramatane yabibwiye itangazamakuru muri aya magambo : « ikibazo cy’umutekano muke muburasirazuba bwa Congo kiratureba twese. Ibatayo ya Tanzaniya ,yatangiye kohereza abasilikare bayo bakuru kuburyo budasubirwaho i Goma kandi bagomba gutangira akazi kabo vuba cyane ». Biteganyijwe ko kuri uyu wa gatanu taliki ya 4 Mutarama , Ramatane akomereza uruzinduko rwe mu Rwanda aho agomba kubonana n’abayobozi bakuru b’icyo gihugu kugira ngo baganire ku kibazo cyo gushaka amahoro n’umutekano birambye mu karere.
Ibibazo byose bigomba kunyura ku Rwanda
Hashize imyaka myinshi akarere ka Kivu kaberamo imirwano kubera ubukungu bwako, leta ya Congo igatunga agatoki u Rwanda ; kandi koko icyo gihugu kirashinjwa kuba kimaze imyaka irenga 10 gishyigikira imitwe y’inyeshyamba inyuranye irwanira muri ako karere nk’uko yagiye isimburana. Ibyo bikaba byaragaragaye no kumutwe wa M23 kuko raporo z’impuguke za Loni zagaragaje nta gushidikanya ko umutwe wa M23 waremwe kandi ugashyigikirwa n’u Rwanda n’ubwo rubihakana.
Kenshi kandi leta ya Congo ishinja leta y’u Rwanda gushyigikira ibikorwa byo guteza umutekano muke mu karere n’ubwo Congo itabikorana ubukana. Ubwo bwitozi buranga Congo mugushinja u Rwanda ibiterwa n’uko bigaragara ko umuti w’ikibazo cy’umutekano muke mu karere udashobora kuboneka u Rwanda rutabigizemo uruhare.
Kubera umutekano warwo ,u Rwanda rukora ibishoboka byose ngo rurwanye umutwe wa FDLR urwanya leta yarwo uvuye kubutaka bwa Congo. Ibyo rero bikaba bivuga ko hagati ya FDLR na M23, no hagati ya leta ya Congo na Leta y’u Rwanda, umutekano w’igihugu kimwe muri ibyo udashobora gutungana igihe umutekano w’ikindi gihugu nawo udatunganye ; bityo rero Congo ikaba nta nyungu nimwe ishobora kubona mugushaka kugirana ibibazo n’u Rwanda.
Kuri icyo kibazo cy’umutekano w’u Rwanda, ministre w’ububanyi n’amahanga wa Congo Raymond Tshibanda ; mbere y’uko imishyikirano na M23 ikomeza, yasobanuye ko icyo kibazo cy’u Rwanda kitagomba kwigwaho.
Inkuru ya RFI yashyizwe mu kinyarwanda na veritasinfo.fr