Ese Kagame Paul na leta ye biteguye gusaba Kayumba Nyamwasa n'abandi babeshyeye imbabazi ?

Publié le par veritas

FDLR.pngNdlr: Mu Rwanda hari urwego rukomeye cyane ruyobowe n'umushinjacyaha mukuru Martini NGOGA  na MUKURARINDA Alain; urwo rwego ruva hasi rukagera hejuru akaba ari urwo gukanda abanyarwanda no kurengera kagame n'agatsiko ke ! Urwo rwego baruhaye izina ry' ABATEKINISIYE B'IKINYOMA. Kugira ngo Paul Kagame yitoreshe nta ntugunda nta no kwiba amajwi habanje guterwa ibisasu hirya no hino mu gihugu, ubwo abo kagame yashakaga kwikiza bose baba baragatoye!

kayumba Nyamwasa niwe bahise bagerekaho ayo mahano yose kimwe na karegeya, ubwo bahise bamujyana imbere y'ikitwa inkiko maze abatekinisiye batanga ibimenyetso icyaha gihama bariya bagabo bombi ko aribo bateza umutekano muke batera ama grenade; mbere y'uko baburana Madame Victoire Ingabire, Mushayidi Déo na Ntaganda Bernard  batawe mukagozi nabo bashinjwa icyo cyaha cyo gukorana na kayumba bagatera ibisasu, bagahungabanya umudendezo wa kagame n'agatsiko!  None se ubu ko urwo rwego rw'abatekinisiye rwafashe abateye ibisasu bakaba banabyiyemerera abashinjwe icyo cyaha bazasabwa imbabazi ko babeshyewe ?

Pierre Célestin Rwigema yatahutse mu gihugu avuga ko yatewe ubwoba agahunga igihugu , nyuma abayoboye ruriya rwego rw'abatekinisiye babwira isi yose ko ari umujenosideri ugomba gufatwa , nyuma bati sibyo umuntu ni umwere! Nyamwasa bati atera ibisasu mu gihugu , ubwo baba bamukurikiranye n'iyo yahungiye , none bati siwe kandi urubanza rwarabaye, bati Rusesabagina avugana na FDLR kandi dufite n'ibimenyetso , nyuma bati ariko ibihugu by'amerika n'ububiligi bigomba gukora iperereza kuri ibyo bimenyetso! bati Ingabire arashinjwa guhungabanya umudendezo w'agatsiko nyuma bati reka da ntabwo tumushinja ibyerekeranye n'ibisasu !

Hari n'abantu bamwe bibaza bati mbese aba badutera ibisasu ko bavuga ko birwanagaho ngo barwanan n'abasilikare s'ikinyoma? Bashobora kuba bavuga ukuri kuko leta ya Kagame izamarisha abaturage , ibigo bya gisilikare mu Rwanda birazwi ko biriho ku izina gusa , abasilikare bakaba birirwa baragije abaturage imbunda. Nihe wajya mu gihugu ngo ubure kubyigana n'abasilikare, ndetse si byo gusa intore ziri hose , inkera gutabara ziri hose , lokodifense ziri hose... none se wamugani umu FDLR ni kuki atakwica abaturage ababonamo abo bose!028-kuragirwa-copie-1.jpg

Ikindi kandi ni uko uburyo FPR yakoresheje yica abaturage n'abandi bazabukoresha kuko kugeza ubu ntiri mu mitwe y'iterabwoba kandi yo yarageze n'igihe irasa indege ya gisivile kandi ari igikorwa k'iterabwoba ku isi! FPR rero na FDLR ibyo bakora baba babiziranyeho rubanda akaba ariyo ihapfira! Ntibizabatangaze ubwo muzumva aba batekinisiye begereye uriya mu FDLR wemera ko yateye grenade maze agahindura imvugo bakareba nyir'umutwe munini akaba ariwe babishyiraho ! Imikorere nkiyi ariko ishobora kuzatuma iby'aba batekinisiye bimera nkabyabindi by'igisiga cy'urwara rurerure, kuko iyi leta ibyo ivuga amahanga asigaye abifata nk'ibihuha! Tubitege amaso!

 

Inkuru y'igihe  

Kuva kuri uyu wa Kabiri tariki 29 Ugushyingo 2011, Urukiko Rukuru rwa Repubulika rwatangiye isozwa ry’iburanishwa ry’ abagabo 30 baregwa gukorana na FDLR, kubuza igihugu umudendezo, ubugizi bwa nabi n’ ibindi bijyanye n’iterabwoba.

Umwe mu bavugwa cyane muri uru rubanza ni Froduard Rwandanga wiyemerera ko ari umusirikare wa FDLR, kandi ko yagize uruhare mu iterwa ry’ ibisasu bya gerenade mu Mujyi wa Kigali. Ubushinjacyaha bumurega ibyaha bitandatu, aribyo : iterabwoba, gukorana n’ umutwe wa FDLR, ubufatanyacyaha mu iterabwoba, kubuza igihugu umudendezo, ubuhotozi n’ubufatanyacyaha ndetse no kurema umutwe w’abagizi ba nabi.

Ubwo yireguraga imbere y’ urukiko kuri uyu wa Gatatu tariki 30 Ugushyingo, Rwandanga yemeye ko yateye gerenade ku Gisozi no Kinamba, ariko ahakana yivuye inyuma ko ibi yakoze atari iterabwoba ; Agira ati : ”Nari mpanganye n’ abasirikare nk’ umuntu uri ku rugamba, …iyo tuba dushaka abaturage ntitwari kubabura”.

Abajijwe niba yemera ko akorana n’ umutwe w’ iterabwoba, Rwandanga yatangaje ko FDLR we atayifata nk’umutwe w’iterabwoba ahubwo ari umutwe witwara gisirikare.

Rwandanga yemera ko yari ayoboye abandi basirikare ba FDLR barimo uwitwa Bosco bagiye batera gerenade ahantu hatandukanye nko ku Muhima ahari akabari kirwa Bar 6 Heures, mu Mujyi rwagati hafi ya Alimentation Chez Venant ndetse no kwa Rubangura. Gusa Rwandanga avuga ko ubwo bateraga ibi bisasu nta mabwiriza yo kubikora yari yabahaye.

Nyuma yo gusobanura ibyaha bitandukanye abaregwa bashinjwa, ubushinjacyaha bwari bwabasabiye ibihano. 25 bari basabiwe igifungo cya burundu, naho abandi batanu ari bo : François Nyirimbibi, Nsengimana Jean de Dieu, Byiringiro Jean Marie na Charles Ririmunda ; basabirwa igifungo cy’imyaka itanu.

Kuri uyu wa Kane tariki ya Mbere Ukuboza nibwo abaregwa bazasoza iburanishwa ryabo batanga ibisobanuro bya nyuma ku bihano ubushinjacyaha bwabasabiye.


Ngabo Jean

Publicité
Pour être informé des derniers articles, inscrivez vous :
Commenter cet article