Ese FPR ni umutwe wa Politike cyangwa ni itsinda ry’abakorera SHITANI ?
Maze iminsi ndeba ibinyura mubinyamakuru byaba ari ibyandikwa kumbuga za internet (soft copy), cyangwa ibyandikwa mubinyamakuru bisanzwe (hard copy), nkibaza niba u Rwanda ruyobowe n’abayobozi cyangwa n’abashumba. Igisubizo buri wese aracyibona.
Nyuma y’inyandiko yuwitwa Thom NDAHIRO, wiyita umu scpécialiste mubya génocide (bigaragara ko ari umu spécialiste mugukora jenoside!!) yo yateye benshi ubwoba, aho avuga ko Yesu ari umu CDR.
Yesu uyu avuga, yavukiye mubayahudi, ahitwa i Betlhem. Ibiramambu, uyu Thom NDAHIRO, mubwishongozi bwinshi, yigeze avuga ko abatutsi bafite aho bahurira n’abayahudi, ngo ari nayo mpamvu bakorewe jenocide!! None se Yesu yari gukorera jenoside bene wabo? Iri ni ishyano!! Thom, you have got a short memory!!!
Ndagira ngo mbanze nibutse abasomyi ko kumibare itangwa na leta, abanyarwanda bagibanijemo ibice bikurikira ukurikije imyizerere yabo:
Abakatolika ni 56.6 %, aba protestants (methodistes, pentecostes, presybiteriens, restauration church,.... ): 26% ; abadiventistes : 11.1% ; abisilamu : 4.6 % ; andi madini : 1.7 %, abadasenga : 0.1%.
Urebye kuri izi statistics, usanga abakirisitu (abizera Yesu) bagera kuri 94% by’abanyarwanda bose.
Munvugo ya Thom NDAHIRO, ambabarire tuziko ari “nul” mu mibare (nubwo nziko ntanibindi yize), abazi “logique mathématique” bivuze ko abanyarwanda bose bagera kuri 94% ari aba CDR dukurikije invugo ya Thom, ndetse ukongeraho nabakirisitu bose bo kwisi!!
Ibihugu by’ibihangange nka Amerika, Ubufransa ndetse n’ubwongereza bifite imibare minini cyane y’abakirisitu nabyo FPR ibishyira mugatebo kaba CDR, mbega ngo CDR iragira abayoboke benshi!!!
Ngarutse ku bireba abanyarwanda ubwacu, umuntu yakwibaza igisajije FPR bikayoberana.
Harya abapadiri babiri, nibo baba batumye FPR igaragaza ibisazi cyangwa isanzwe nubundi ibifite? Ese umwanditsi wa “veritasinfo.fr” niwe waba utumye ibisazi by’inkotanyi bitongora cyangwa bisanzwe nubundi babifite?
None se ko abanyarwanda hafi ya bose ari abayoboke ba Yesu, FPR irarwana intambara y’abanyarwanda bose irayishobora?
Ndabona ibikurikiraho muminsi iri imbere, aruko bari bufate Munsenyeri Jean Damascene BIMENYIMANA ikamufunga ngo kuko atabujije Padiri Thomas NAHIMANA na Padiri Fortunatus RUDAKEMWA kuvuga ko FPR ifungiye abana b’abahutu i Wawa abandi ikabica, ngo kuko bavuze ko FPR yasenyeye abakene ntibubakire, ngo kuko bavuze ko mu Rwanda hadakora amategeko ko hakora gushishoza, kandi nyamara byaratangajwe nabavugizi ba Leta nka Jules RUTAREMARA ndetse numuvugizi wa Police y’igihugu (isigaye ikora nka za al quaida, cyangwa za AQUIM mugushimuta abantu).
Ese uwavuze ko nyina w’umwana yapfuye niwe uba umwishe?
Mubwenge bucye bwa Thom NDAHIRO, yunva ko kuba site ya “le prophete” hariho links zandi ma sites, bisobanura ko zikorana, ko ubwo banyiri izo sites nabo bafite ‘icyo yita ingengabitekerezo ya jenocide”. Thom we, iyo niyo myunvire yumuntu uba mugihugu cyateye imbere muri ICT? Ubu se ko banyiri iriya site bashatse bashyiraho link ya government y’u Rwanda, ho wabigenza ute? Byaba byiza kujya uceceka, kuko kuvuga uhita ugaragaza ubuswa bukabije.
Kuki FPR aho kugira ngo inyomoze ibivugwa nibinyamakuru “leprophete.fr” cyangwa “veritasinfo.fr”, yihutira gutukana? Harya niko politike zikinwa? Aho gusobanura impamvu barigisa abantu nkimitwe y’iterabwoba, baratukana!! Bababwira ko bigaruriye imitungo yigihugu, bati muri “Ibigarasha”! Bababwira ko hari abahutu bishwe nabo bagombwa kwibukwa nk’abandi banyarwanda, ababishe bagakurikiranwa ninkiko, FPR iti abahutu si abantu, twica abo dushaka tugakiza abo dushaka (voir discour ya Pahulo KAGAME yo kuwa 13.04.2010)! Hagira uvuga ati nyabuneka murafunga abantu mubaziza ibiketerezo byabo, FPR iti “tuzakoresha ahubwo n’inyundo, dufite uruganda rusya abatatuvuga neza, nibindi nkibyo” Harya ubwo nibwo butegetsi butangwa n’Imana?
Muri Bibiliya, hari aho dusanga ngo “ubutegetsi bwose buturuka ku Mana”, ngo tubwunvire. Ibyo harabantu babigenderaho, bakiba ubutegetsi bibwira ko nabwo buvuye ku Mana! Niko byagenze kuri Aduniya yiba ise David ubutegetsi, yewe na Abusalomo nawe yibye ise ubutegetsi, aheza ise ishyanga imyaka igera kuri ibiri n'igice. Harya nabwo bwari bwavuye ku Mana?
FPR kubakurikirana amteka yayo,bazi neza ko kugira ngo igere kubutegetsi, yarishe irimonogoza; kugeza ubwo yicisha abo mubwoko bwabo bw'abatutsi, kugira ngo bagere kubutegetsi. Ese ubwo gushyigikira ubutegetsi nk'ubwo si icyaha gikomeye?
Ubutegetsi buvuye ku Mana, ntibubonekera mu maraso, ni ubutegetsi burengera impfubyi zose n’abapfakazi (butarobanuye), ni ubutegetsi burengera abakene (ntibubasenyere utururi twabo ngo nibarangiza babuze abana babo kwiga), ni ubutegetsi burwanya akarengane bugakoresha ubutabera, ni ubutegetsi bubana n’abaturanyi amahoro (nkuko buhoza ku nkeke aba congolais), ni ubutegetsi buharanira ubumwe n’ubwiyunge bw’abanyagihugu, ni ubutegetsi bwihana iyo buguye mumakosa.
Ibi byose, ntanakimwe FPR yujuje, kuburyo kuvuga ko ubutegetsi bwayo bwaturutse ku Mana kwaba ari ugukora icyaha nkicyo gutuka umwuka wera. Ibyo mwabirekera abambari babyo, barimo Thom NDAHIRO, n’abandi bakinisha Imana bakibwira ko ihanye nabo (........ibyo urabikora nkakwihorera ukibwira ko mpanywe nawe...).
Bwana Thom NDAHIRO nabagenzi bawe mufatanije kuniguza abanyarwanda, ndagirango nkwibutse ibi:
Umwami Belushazari yamaze gusinda, afata ibikombe byanyweshwaga murusengero ati kuki ntabinywesha nanjye, asuzugura nkana itegeko ry’Imana ryabuzaga kubahuka ingoro y’Imana, uko byamugendekeye urabizi, nibutabizi uzabaze Pahulo Kagame, nigeze mbona haruwandika ko ari umusomyi wa Bibiliya!!!!(ariko mpamya ko asoma Bibiliya y’umukara, kuko usoma iyera ntakora ibyo akora, ngo agere aho yigamba kuba ari Rukarabankaba).
Ikibabaje nuko ntaho ingoma yanyu itandukaniye niya Belushazari, kuko mwubahutse nkana abihay’Imana, bamwe mubatsinda i Gakurizo, ngabo abandi mubata mubihome, none uri kuririra Munsenyeri Jean Damascene BIMENYIMANA, ukamucyurira ngo kuki atabaza Munsenyeri Misago!!Ese ko usa nuwicuza, ukanashimangira ubujenosideri bwaba Munsenyeri, ubundi MISAGO mwamurekuriraga iki? Ese aho iyo ntambara mwashoje na Kiliziya Gatorika muzayitsindaNako ni intambara hagati ya FPR na Yesu!!dusanzwe tuzi intambara hagati ya Yesu na Satani, ntawaba abeshye avuze ko FPR = SHITANI.
Muracyashaka imitwe y’abihay’Imana nka Padiri Thomas NAHIMANA na Padiri Fortunarus RUDAKEMWA, ngo kuko bavugiye intamba bashinzwe kuragira.
Ese mwunva mutandukaniye hehe na Herode waciye umutwe wa Jean Baptitse? Iyo muziza abantu ko bavugana nabo mudashaka, Kagame yunva atandukaniye hehe na Sawuli wishe abatambyi hafi ijana n’imiryango yabo ngo nuko umwe muri bo yahishe David? Kandi David yari umukwe wa Sawuli! (1 Samuel 22.6-23). None murashakisha abapadiri uruhindu, ngo bakishije itangazo rya RNC kurubuga rwabo!!!? ese ubwo ari abo ba padiri, ari nabashinze RNC, abafite icyo bahurireho cyane na FPR nibande? RNC se si abantu nk’abandi? Ngo Sawuli yarapfuye!!! haje umurusha ububi!
FPR, iyaba mwari abantu, mwakagombye gushaka uko ibibazo bikemuka, mukunamura icumu, amafaranga mukoresha mujya guhiga général KAYUMBA aho yahungiye kimwe n’abandi, amafranga muri gupfusha ubusa ngo murafunga urubuga “le prophete”, “veritasinfo”, “umuvugizi”,..., amafaranga muri guha izo ntore ngo zijye guca ibihanga abo bapadiri b’intwari bakora umurimo wabo uko bikwiriye, mwakayakoresheje mukuzamura abakene, amafaranga mupfusha ubusa muha abanyamakuru bamahanga ngo babavuge neza, mwakayakoresheje mukigisha niriya mpfubyi yataye abayo i Tingitingi, itigeze igira amahirwe yo gushyingura abayo.
Dore nuko mutunva, Padiri Fortunatus yababwiye ko niyo bapfa, amabuye yavuga!!!!Igihe mwaniguzaga abari i Gitarama, nahandi, mwari muzi ko ntamupadiri uzongera kuvugira abe!!!!none.......
ABANDI BIHAYE IMANA, ABA PASTEURS NABA CHEIH BAGIYE HEHE?
Mugihe cy’amahano ya jenocide yagwiririye abanyarwanda, abantu bajyaga bibaza bati abantu b’Imana bagiye hehe. Mubantu bafashe imihoro bagatema abandi, hari harimo abitwa ko ari “abemera Imana”, umuntu akaba yakwibaza impamvu byageze aho n’abantu bigishijwe ijambo ry’Imana bageze kurwego rwo gutema ikiremwamuntu.
Nyamara, hari abihaye Imana benshi batanze ubuzima bwabo kugirango barengere abo bari bashinzwe. Hari intwari zahagurutse zirwanya ubwo bwicanyi kumugaragaro, nubwo hari n’abandi baruciye bakarumira nkaho batabona ibiri kuba.
Umuhanga umwe yaravuze ati “ Isi ntizarimburwa nabakora ibibi gusa, ahubwo izarimburwa nababona abakora ibibi bakarebera gusa”.
Kuki, u Rwanda rufite abakirisitu bangana kuriya, rufite abapadiri n’abapasitori benshi, kuki bagumya gukikira ikibi ntibakivuge mwizina?
Kuki batamagana kumugaragaro politike ya Sekibi FPR? Ese babona hari itandukaniro riri hagati ya FPR na Satani? Ese mwabihaye Imana mwe, muratinya gupfa? None se ko Sekibi agiye kumara abo mushinzwe kuragira, muzasiraga muragira iki? Ese mwibwira ko narangiza kuniguza abo mushinzwe kuyobora, mwe azaborohera?
Bantu mukorera Imana, mutegereje ko FPR yica abantu bangana iki kugirango muyamagane munsengero, mubitaramo n’aho muri hose? Ese muzagumya gusengera mumitima gusa ngo yunamure icumu, ariko nimugera kumanywa muyisingize? Mwibagiwe ko Imana itanegurizwa izuru, ko icyo umuntu abiba aricyo azasarura.
Pawulo, intumwa y’Imana ntabwo yigeze agira ubwoba bwo guhamya Yesu, kugeza n’ubwo abizize. Pierre intumwa y’Imana yemeye kubambwa acuramye, kubera kwamamaza ubutumwa bwiza bwaduhamagaye. Ntawashidikanya ko Thom NDAHIRO nabagenzi be bafatanije kugarika ingogo y’ibiremwa by’Imana, iyo baba muri icyo gihe bari gufata iyambere mugukubita ubuhiri Yesu, n’intumwa ze. Amagambo ye arabyihamiriza, simubeshyera. Umujinya wumuranduranzuzi afite wuko Yesu yamucitse, ari gushaka kuwutura abapadiri n’abandi bashaka guha agaciro ikiremwa cy’Imana.
Kuko Yesu iyo aza kuba akiri kuri iyi si; yari kugenda akabwira Ingabire Victoire, Bernard NTAGANDA, Mushaidi Déo, Ntakirutinka Charles n’abandi bazira kuba bashaka amahoro, ko bahirwa kuko barenganywa kandi ko imbohe zibohowe; yari kugenda agahumuriza akanahaza impfubyi n’abapfakazi atarobanuye (abahutu, abatutsi n’abatwa) nkuko yabikoreraga abayuda nabatarabayuda; yari kujya i wawa akabwira abana babujijwe kwiga, bicwa buri munsi na Sekibi akabajugunya mukiyaga cya Kivu, ko ubwami bw’i kigali ari ubwabo; yari kujya mumahanga akabwira impunzi z’abanyarwanda ngo zihumure kuko nawe yahunze ari uruhinja, akazitahura nkuko nawe ataheze ishyanga; yari kuzamuka akajya ku Kimihurura agasenya iriya nzu FPR ikoreramo, yari kujya mu Rugwiro akabwira Pahulo Kagame ko abanyarwanda badakeneye kuyoborwa numuntu urenza pilato ubugome; Yesu yari kugenda agafata abambari ba FPR bose akababoha, aho bazahekenyera amenyo bakabogoza, bagatwikwa n’umuriro n’amazuku; yari kugenda akabwira abafunzwe ko abakoze nabi bihana, abarengana akabarenganura; yari kubwira abatutsi ko umwanzi wabo atariri abahutu, akabwira abahutu ko umwanzi wabo atari abatutsi, ko ahubwo umwanzi wabo bose ari FPR; yari gusanga General Nziza, Ibingira nizindi nkoramaraso, nanubi zitarunamura icumu, ko uwicisha inkota nawe ariyo azichishwa; yari gusohora abihayimana n’abanyamadini biyemeje gukorera inda n’icyubahiro aho kurengera intama bashinzwe, akabashohera hanze ya za kiliziya ninsengero; nkuko yabikoze yirukana abari baratesheje agaciro urusengero rw’Imana, kuko nubu amadini yabaye imiyoboro ya FPR aho kuba imiyoboro y’iby’Imana.
Ngiyo impamvu FPR ubu yahagurukiye kurwanya Yesu nabamukorera, iziko igihe cyayo gisigaye ari gicye, irazerera nkintare ishaka uwo yivugana.
Kubera ko Yesu ntabwo yigeze, ntazanigera yemera politike ya FPR. Ntibitangaje kuko FPR utayisingije wese imwita umu jenosideri, Yesu nawe ntabwo byamutangaza kuko asanzwe azi iyo nyito.
Hari ijambo Imana ibwira FPR, ni iri: “wapimwe kugipimo, usangwa udashyitse”. Igikurikiraho ni ikihe? Abatabizi bicwa no kutabimenya........
Iyo tugeze muby'Imana imizinga ivamo imyibano! ushobora kuba umu repubulika cg umudemokarate, cg ntube umwe muribo, ushobora kuba umuhanga cyane cg umuswa cg uwo hagati, ariko muri uru rugamba FPR yashoje rwo ku rwanya Imana, byanze bikunze umuntu aragira aho abarizwa. Utari uwa Yesu, ubwo arajya muruhande rwa Thom NDAHIRO na FPR, bo biyemeje kwanduza isura y'uwaducunguye.
Ndanginze ngira nti, abanyarwanda twese, abato cyangwa abakuze, aboroheje n'abakomeye, abize nabatarize, abarenganywa n'abatarenganywa, igihugu cyacu kizatubaza icyo twakimariye mugihe nk'iki. Niyo amateka yazatinya kubitubaza munkiko ziyisi kubera impamvu zitandukanye, hari urukiko tutazacika, ni urw'Imana. Munsenyeri, Padiri, Pastori, Mukirisitu, uzavuga ko wamamaje inkuru ya Yesu cyangwa ko warwaniriye ishyaka rya FPR?
Mugitabo cy’ibyahishuriwe Yohana, Imana ihamagarira abantu bayo gusohoka muri Babuloni (Ibyahishuwe 18. 4 - 5), harabatekereza ko ari Babuloni irya ya cyera yo kwa Nebukadinezari!! Reka da!!Bubuloni ni FPR nindi mitwe yitwara nkayo yose!!nuko izo nyito icyo gihe zari zitarabaho!!
Niyo mpamvu ahubwo Imana ivuga iti “IRAGUYE IRAGUYE FPR, BANYARWANDA BANYARWANDAKAZI NIMUYISOHOKEMO, KUGIRANGO MWE GUFATANYA N’IBYAHA BYAYO, MWE NO GUHABWA KUBIHANO BYAYO!”..........Imana ikomeza igira iti “ ....Uyu munsi niwunva ijwi ryanjye, ntiwinangire umutima.....”
By MUNEZA Maurice Lynda