NI NGOMBWA KWIBUKA ABANYARWANDA BARENGA 8000 FPR YICIYE I KIBEHO KURI 22 MATA 1994. RDI Rwanda Rwiza

Publié le par veritas

kibeho.pngShapeli y'amabonekerwa ya Kibeho: Abahaguye Bikiramariya abakire mu ijuru.

RWANDAN DREAM INITIATIVE

INITIATIVE DU RÊVE RWANDAIS

UMUGAMBI RWANDA RWIZA

NI NGOMBWA KWIBUKA ABANYARWANDA BARENGA 8000 FPR YICIYE I KIBEHO KURI 22 MATA 1994.

Banyarwanda, banyarwandakazi bari mu Rwanda n’abari hanze,

1.Muri iki gihe twiyemeje kwibuka Abanyarwanda bose bishwe biturutse ku ntambara y’Inkotanyi yatangijwe muri 1990, na jenoside yakurikiyeho kuva taliki ya 6/4/1994 yabaye imbarutso yayo, ubwo ingabo za FPR-Inkotanyi ziyobowe na Paul Kagame zahanuraga indege ya gisivili  yari  itwaye Prezida Habyarimana Yuvenali w’u Rwanda, Perezida Sipiriyani Ntaryamira w’u Burundi n’abandi Banyacyubahiro bari kumwe, ni ngombwa ko twakwibutsa Abanyarwanda itariki ya 22 Mata 1995 ubwo ibihumbi munani (8000) byiciwe i Kibeho n’ingabo z’Inkotanyi, zikica impunzi kw’itegeko ritanzwe na Kagame. Barashwe nk’inyamaswa hakoreshejwe intwaro zikomeye. Perezida Kagame utarahwemye kuvuga ko we ababazwa cyane n'uko atatsembye Abanyarwanda bari bamuhungiye muri Congo muri Nyakanga 1994, yabonye uburyo bwo gutsemba atangiriye ku bari mu nkambi y’i Kibeho. Abo aticiye i Kibeho muri 1995 yabasanze muri Congo, urupfu yabishe turaruzi.

2.Uyu munsi nzinduwe no kugira ngo mbararikire kwibuka ubu bwicanyi bwakozwe kuri iyi tariki ya 22 mata 1995, aho ingabo za FPR zafashe intwaro za rutura zigatikiza abana na banyina, abategarugori, abagabo, abasore n' inkumi ntakurobanura, hakagwamo abarwayi, abasaza n’abakecuru n’abandi batishoboye, bose bo mu bwoko bw’Abahutu.

Ubu bwicanyi nta kintu na kimwe twashingiraho duhakana ko bwo atari jenoside, igomba kwemezwa no kwibukwa. Ni ngombwa ko Abanyarwanda baguye i Kibeho kw’itariki ya 22 Mata 1995 nabo bakwibukwa kandi bakazubakirwa urwibutso, kugira ngo bazahore bibukwa n’Abanyarwanda bose kubera izi mpamvu zikurikira :

a.Impamvu ya mbere ni uko ubu bwicanyi bwateguwe n’agatsiko ka gisirikare kayobowe na Kagame wari Vice Président, kandi bugashyirwa mu bikorwa, igihe nari Ministre w’Intebe.

b.Impamvu ya kabiri ni uko ubwicanyi bwabaye i Kibeho muri mata 1995 ntaho butandukaniye n’ubwicanyi bwiswe jenoside bwabereye mu mugi w’ahitwa Srebrenica, ho muri BOSNIA-HERZEGOVINA. Muri uyu mujyi abasirikare b'aba « Serbes » bo muri «République Serbe de Bosnie» bishe abantu barenga 6.000 bya « Abayislamu b’Ababosniake » muri Kanama (juilllet) 1995. LONI ubwayo nta rindi zina yahaye ubu bwicanyi uretse kubwita jenoside, bita mu gifaransa : « Genocide de Srebrenica ».

Ntabwo nabura guhamya ko LONI yemeza iyi jenoside yabereye i SREBRENICA ntiyemeze iy' i Kibeho ari uburiganya busa nk'aho bushimangira politike y’ubwicanyi Kagame yadukanye mu Biyaga bigari ariko cyane mu Rwanda niho yashinze ibirindiro ahadukana politike ya « apartheid » yo gutandukanya Abanyarwanda. Abatayemera yiyemeje kujya abahitana.

3. Ni ngombwa gukomeza kwibutsa ubu bwicanyi bw’abavanywe mu byabo n’intambara muri Gashyantare 1993. Tukibutsa ko bwabereye mu nkambi y’i Kibeho, ho muri Gikongoro, bugahitana inzirakarangane, twakwita « inzirabwoko » z’Abahutu ibihumbi munani (8.000). Ibi sinahwemye kubyibutsa mu matangazo nagiye ntanga, kimwe no gusaba ko Perezida Paul Kagame yafatwa kimwe na Perezida SLOBODAN MILOSOVIC wa Republika y’Abaserbe, nawe agacirwa urubanza n’urukiko mpuzamahanga.

4.Kugira ngo ubwo bwicanyi bukorwe bwateguwe n’agatsiko k’abasirikare bayobowe na Paul Kagame, bikorwa guverinoma itabizi. Birazwi neza ko ibanga ari kimwe mu ntwaro ikomeye Inkotanyi zikoresha zubaka IKINYOMA. Umugambi wo kwica aba Banyarwanda « b’inzirabwoko » byakozwe ndi mu bututumwa muri Danemark. Naje kumenyeshwa na Perezida Bizimungu Pasteur kuri 23 Mata 1995 ngeze i Bruxelles ko ibyabaye mu nkambi y’i Kibeho kuri tariki ya 22 Mata 1995 byatewe n’abasirikare ba FAR bari muri iyo nkambi ngo bafite intwaro zikomeye bashaka kongera gufata ubutegetsi. Nyamara byaje kugaragara ko cyari ikinyoma.

5.Ubu bwicanyi bw’i Kibeho igihe tubwibuka tugomba nanone kwibuka ubwicanyi  bwakozwe mu Rwanda hose nyuma ya jenoside ya 1994, abantu bicirwa ku misozi, bakajugunywa mu bishanga, mu migezi, mu mashyamba nka Nyungwe, no mu misarane, abandi bagatwikirwa muri Arboretum i Butare. Urugero natanga ni urwo muri Nshiri, muri Prefectura ya Gikongoro. Abaturage baho bagiye bicwa umusubizo mu ngo zabo. Aha nakwibutsa ubwicanyi Ministre w’Ubutegetsi bw’ighugu, Seth Sendashonga yakozeho iperereza agasanga abantu benshi baragiye bajugunywa mu misarani. Ministre Seth Sendashonga ubwe yigiriye muri Nshiri aho yashoboye kubara abatawe muri za WC. Yataburuje imirambo igera kuri 47, atanga raporo mu nama ya Guverinoma. Yavuze ko atashoboye gukomeza gutaburura abishwe bose n’abasirikare ba FPR, kubera umunuko w’amazirontoki.

6.Ubu bwicanyi budasanzwe nibwo bwatumye ahanini twandika dusezera tukava muri Guverinoma byagaragaraga ko ari iya FPR gusa, iyoborwa n’agatsiko k’abasirikare bayobowe na Kagame. Iyi guverinoma jye nayigiyemo ntabisabwe n’Inkotanyi, ahubwo mbisabwe n’ibihugu by’Amahanga byibwiraga ko habaho ubumwe mu gihugu nyuma ya jenoside. Twumvaga ko twakora ibishoboka byose tukagerageza gushingira kuri bimwe mu byari byanditse mu masezerano ya Arusha, tugahumuriza Abanyarwanda, tugasana imitima y’abarokotse, Abahutu kimwe n’Abatutsi. Twaraganjwe, tuva muri Guverinoma kw’itariki ya 28 Kanama 1995. Ubwo iyo Guverinoma yakomeje umurego mu bwicanyi, kugeza ibugejeje muri Congo muri 1996. Ibyo bihugu by’Amahanga byahindutse indorerezi, bisa n'aho byanyuzwe n’umurego wa Kagame wo kwica Abahutu bari bafashwe nk'aho bose ari abicanyi b’Abatutsi.

7.Kwibuka ni byiza, tuvuga tuti « never again » cyangwa « plus jamais ça », cyangwa se ngo «ntibikongere na rimwe », ariko kwibuka bizaba akarusho igihe twibuka Abanyarwanda bose.

8.Abashaka ubumwe bw’Abanyarwanda twese, abashaka ubusabane nyabwo, abashaka ko igihugu kitakongera kugwa mu isanganya n’amahano atagira urugero,TWESE tugomba guhagurukira rimwe tukarwanya « apartheid » Perezida Kagame yazanye mu Banyarwanda bazima, n’abapfuye.

9.RDI-Rwanda Rwiza mpagarariye yiyemeje kuzakomeza urugamba rwo guharanira ko HIBUKWA n'Abanyarwanda bose bishwe na FPR, haba mu Rwanda cyangwa muri Congo, kugeza igihe bizumvikanira ko nta bumwe buzashoboka igihe cyose hazabaho irobanura ry’abantu bapfuye, niba Guverinoma ikomeje kwemeza ko hazibukwa abantu b’ubwoko bumwe gusa.

Imana ihe iruhuko ridashira abacu bose baguye I KIBEHO.

Bruxelles tariki ya 22 Mata, 2012

F.Twagiramungu

Perezida wa RDI Rwanda Rwiza.

Twagiramungu ku ijwi ry'amerika avuga ku kwibuka abapfiriye i Kibeho

Pour être informé des derniers articles, inscrivez vous :
Commenter cet article
K

Rukokoma byamuyobeye. Ananiwe iyi nkotanyi, none agarutse muy'amazuru. Arayitsinda se yo la! Ibya rubanda nyamwinshi hano mu rwa Gasabo se ko byataye agaciro arabigira ate se mwa kanyagwa mwe.
Clubs zirabona abayoboke se buriya la!!!! Harya ubwo uretse kwigisha irondakoko hari inkunga nibura izaba iherekeje umuturage akabonaho!!!! Nampa urufaranga ndashyiraho clubs za RDI ebyiri i
Kamembe, uretse ko ninzana ibya rubanda nyamwinshi bazampitana.

Répondre
K

Rukokoma ngo gukorana n'inkotanyi biramunaniye , mukandi kanya ngo abaye interahamwe , Bitu gani ? icyo ni igisubizo Rukokoma yahaye umunyamakuru wari umubajije i Paris IKIBAZO GISA NICYO MBONYE
HASI AHA , mubyukuri koko byananiye Rukokoma gukorana n'abicanyi , none ngo arashyiraho clubs, ariko ngo ntawe uzamujya inyuma ! uku kwivuguruza ntawe ubabajije murabiterwa ni iki ?

Nyuma y'amatora ya 2003, umunyamakuru yabajije Rukokoma ati ariko ufite amajwi 3% gusa y'abanyarwanda, nawe ahita amusubiza ati nyine abo nyine uko ari 3% nibo banjye !! none rero n'uvuga ngo
ntawe umujya inyuma ariko agashyiraho clubs , izo clubs nizo ze nyine ! Murababara he ?

Répondre
M

Ibi byose ni ibigambo nta gihe mutabyanditse. Rukokoma ati bibuke Kibeho. Twibuke interahamwe zatumariye abantu!!!!! Rukokoma gukorana n'inkotanyi biramunaniye none abaye interahamwe. Ngo arimo
gushyiraho za clubs. Zizagirwamo na nde se ko urubyiruko rw'ubu rw'u Rwanda bifashishaga atazarubona.Ntirukiri interahamwe, ni abana bareretse utashora muri ayo mateshwa yanyu y'irondakoko.
Icyokora ingoroji z'udusaza tw'aho i Burayi two kwa sebukwe Kayibanda azatubona wenda. Erega nimushakishe ubundi buryo bwo gutaha, muve muri ayo mahomvu. Kagame yabananiye kuva kera, kuva
atangira urugamba kugeza ubu. Ntasiba kubona ibikombe, ababimuha se ntibasoma ayo mahomvu yanyu!!!!!

Répondre
K

Ngo iyaguye ntawe utayigera inkota!
Kayumba Nyamwasa njye simuzi ariko ngiye kugaragaza ukuri uko kuri kandi niba nawe anyumva ntazirirwe ashakisha uwo ndiwe.

Abatazi Kayumba Nyamwasa ni umwe mubahoze bayoboye ingabo zu Rwanda mubihe bitandukanye kuva FPR yatera urwanda kugera ndetse nigihe Kabila MUTO aherewe ubutegetsi. Muri make Kayumba ni intwali
muri FPR ntagereranywa.

Ikibazo rero aho kivukiye akaba atavuga rumwe na Kagame ubu kayumba yabaye umwanzi wabose ndetse numwana utaravuka yonka amaraso yanyina atozwa kuzanga Kayumba , ibi bigaragarira mu mbaraga zose
kagame yakoresheje ashaka kumuhitana kandi abana babanyarwanda bicwa ninzara , aho amafaranga yakagombye kubafasha ashorwa muri ubwo bugome butagira agaciro nagake.

Ubu rero mwe mwese muvuga ngo leprophete yikomye Kayumba ,iyo mubivuga njye ndabaseka cyane, iyo uhereye ku mwanya yagize akiri mugisirikali ndetse namahano yakurikiyeho, usanga abahutu na
leprophete bihangana cyane, impamvu nubwo kayumba yarumye agahuha asaba imbabazi ntabwo yari akwiye kugeza iki gihe atarajya mubufaransa gutanga ubuhamya ku iyicwa rya HABYALIMANA JUVENAL.. Ibi
birashoboka cyane kuko yasaba immunite akagenda agatanga ubuhamya akabemererako azakorana nabo ibihe byose.

Aho isi igana nuko yanga atabyanga kagame azamuhitana na mubona imbaraga KAYUMBA ASIGAJE NI ugukorana neza nabahutu batanga imbabazi zose kuko nta mbabazi za kagame yabona kandi niyo yazibona
yaturiza muri gereza 1930..

DORE IMPAMVU MBIVUGA ,MWE MUZI GUSOMA MWISOMERE!:

http://www.igihe.com/amakuru/mu-mahanga/u-bufaransa-espagne-n-u-rwanda-ni-nde-uzohererezwa-kayumba-nyamwasa.html

http://www.igihe.com/amakuru/mu-rwanda/minisitiri-musoni-protais-yagize-icyo-avuga-kuri-kayumba-erlinder-na-nkunda.html

http://www.igihe.com/amakuru/mu-rwanda/ibyo-kayumba-nyamwasa-avuga-ni-ugusaza-imigeri-nk-ifarasi-iri-gusamba-rutaremara.html

http://www.igihe.com/twinigure/columnists/icyo-ubufatanye-bwa-rnc-ya-kayumba-nyamwasa-na-fdlr-foca-bukwiye-kwereka-umunyarwanda.html

http://www.igihe.com/amakuru/mu-rwanda/lt-gen-kayumba-nyamwasa-araregwa-kuba-inyuma-y-ibitero-bya-gerenade-biherutse-kuba-mu-mujyi-wa.html

http://www.igihe.com/amakuru/mu-rwanda/london-ese-hari-aho-ibyavugiwe-mu-nama-ya-fdu-ya-ingabire-na-rnc-ya-kayumba-byaba-bihuriye-n-ukuri.html

http://www.igihe.com/amakuru/muri-afurika/pascal-kanyandekwe-aramenyeshwa-uruhare-ashinjwa-mu-guhitana-kayumba.html

http://www.igihe.com/amakuru/muri-afurika/mu-rubanza-rw-abashinjwa-gushaka-guhitana-kayumba-muramu-we-arashyirwa-mu-majwi.html

http://www.igihe.com/amakuru/mu-rwanda/raporo-nshya-ya-loni-yerekana-ubufatanye-kayumba-na-karegeya-bafitanye-na-fdlr.html

http://www.igihe.com/inkuru-zanyu/izo-mwatwandikiye/uwatwandikiye-ingeso-mbi-za-kayumba-nyamwasa-si-iz-ubu.html

Répondre