Dutegereje italiki ya 7/4/ 2011 : ntawe uzi uko bizagenda!

Publié le par veritas

....Aba bose si abanzi b'igihugu, ni ingufu zakubaka Urwanda... !

Buri mwaka, iyo itariki ya 7 Mata yegereje, ku Banyarwanda benshi umutima ujya mu mutwe. Hari n’abata amazu yabo, bakajya baraba mu bihuru. Bake bashobora kujya mu mahanga ntabwo babyibuza. Bagenda bavuga ngo “reka turebe aho tuba twikinze”. Impamvu y’ako kaga ni uko hari Abatutsi b’intangondwa bafashe iriya minsi y’icyunamo ihera le 7 Mata ikarangira le 4 Nyakanga, bayihinduramo iminsi yo kuzikura inzika, guhembera inzangano, kwihorera, gutuka Abahutu muri rusange, guhohotera no gufunga cg. gufungisha bamwe muri bo. Icyakora hari abanyamahanga benshi n’Abatutsi bashyira mu gaciro bamaze kubirambirwa.

I.Umukuru w’igihugu ubwe ni we ukoma imbarutso

Ntawe utinya ijoro, atinya icyo barihuriyemo”. Igituma Abanyarwanda bakangarana mu minsi yo kwibuka no kunama ni amagambo :

1.Nka yayandi Pasteur Bizimungu akiri perezida yavugiye i Kibeho le 7/4/1999. Yatutse Musenyeri Agustini Misago, aramwandagaza, amwihanagurizaho, amugira “aski”. Nyuma Bizimungu yaje kwihohora avuga ngo bamubabarire, kuberako ibyo yavuze byose ari ibyo bari bamutumye.

2.Nka yayandi Paul Kagame yavugiye i Murambi (Gikongoro) le 7/4/2007 ababajwe n’uko ngo Musenyeri Perraudin yamucitse, akababazwa kandi n’uko ngo atashoboye kwica hakiri kare Abanyarwanda bahungiye muri Kongo.

3.Nka yayandi Paul Kagame yavuze le 7/4/2010 ngo Madame Vigitoriya Ingabire Umuhoza ni “hooligan”.

4. Nka yayandi yavuze le 13/4/2010 agereranya abahunze n’amabyi.

Ayo magambo yose n’ayandi tutarondora ngo tuyarangize yibutsa bya bisobanuro yatangiye kuri stade i Nyamirambo mu w’1996 asobanura uko umuntu ashobora kurangiza amazi mu ngunguru akoresheje agafuniko k’icupa ; na yayandi yavugiye i Bwisige (Byumba) le 31/3/2003 agira ati “niba beza ibigori, natwe dufite imashini zo kubisya”.

II.Abambari be baboneraho

Muri iyo minsi y’icyunamo, iyo nyumbakumi, lokodifanse n’intore basanze uri kumva radiyo itari iyo mu Rwanda, iyo basanze ureba televiziyo itari iy’Urwanda, bakumerera nabi cyane. Ugomba kumva radiyo Rwanda, ukareba televiziyo y’Urwanda kugirango wumve kandi wirebere uko batuka Abahutu. Ubwo kandi, ahabaye umuhango wo kwibuka cyangwa wo gushyingura mu cyubahiro, naho biba bicika. Yakobo Bihozagara yigeze kuvugira i Buruseli ngo “Abahutu bose ni abajenosideri, ndetse n’abavutse nyuma ya 1994. Mu ntara y’uburengerazuba(ahahoze hitwa Gafunzo), uwayoboraga imihango yahamagaye abacikacumu, ati “nimuze hano imbere”. Baraza. Ati “nimuhindukire, murebe bariya bantu (Abahutu)”. Barahindukira. Ati “ese babarusha ubwiza?”. Abandi ngo “hoya”. Ati “ese babarusha ubwenge?”. Abandi ngo “hoya”. Arangiza avuga ngo “nimurebe uko bisa! Nimugende mwiyicarire”.

Umugabo Laurenti Nkongoli yavugiye mu Nyakibanda ngo “Abahutu bose barishe, n’inkoko zabo zarishe, n’imbwa zabo zarishe”. Muri Kigali, hari umuyobozi wabwiye abacikacumu ngo “mwitondere izo nyamaswa mwicaranye, n’ubundi zakongera zikabarya”.

Ibyo byose, kimwe na twa duhanga banze gushyingura, ngo biba bigamije kongera uburakari n’urwango mu bacikacumu. Muri urwo rwego, natangajwe no kumva no kubona abayobozi b’amashuri yisumbuye bamwe bishimira ko ku munsi wo kwibuka, mu mashuri yabo hahahamuka abana b’abacikacumu benshi. Ngo bituma abandi bana n’abandi bantu bose babyumva bagakangarana, bagahinduka ibihungetwe, ku buryo mu mutinama wabo bashobora kwemera ibyaha batakoze, ndetse bakaba bakwemera no kubihanirwa.

III.Hakurikiraho ibikorwa

1.Nyuma y’icyumweru kimwe Bizimungu atutse Musenyeri Misago, uwo mwepiskopi bamufashe nk’abafata igisambo, arafungwa, acishwa bugufi ku buryo bwose bushoboka, ashyikirizwa ubucamanza, araburana, aratsinda. Ibyabaye kuri Musenyeri Misago ni ibyo bita “kubwira umukazana kugira nyirabukwe yumvireho” cg. “gutwika ibiti bibisi bigakongoka, kugirango ibiti byumye bibonereho, byitonde”. Abanyarwanda barabyumvise. Ni yo mpamvu mu minsi y’icyunamo baba bafite ubwoba.

2.Kagame amaze kugereranya abahunze n’amabyi, hashize amezi make, abagizi ba nabi bahusha Kayumba muri Afurika y’epfo. Benshi bahamya ko ibyo bintu byombi bifitanye isano.

3.Amaze kwitwa “hooligan”, Madame Vigitoriya Ingabire Umuhoza yarafunzwe, n’ubu ntawamenya igihe azaviramo.

4.Muri za 1995-2000, nyuma y’imihango yo kwibuka, kunama cyangwa gushyingura mu cyubahiro, abacikacumu bamwe babaga bameze nk’uko bari bameze igihe bari bavuye kuri stade i Nyamirambo, kureba uko Karamira na bagenzi be baraswa. Wagiragango ni abakunzi b’ikipe y’umupira w’amaguru yatsinze. Igipinga bahuraga nacyo cyabaga kigowe. Nzi neza umugabo wakubiswe muri ibyo bihe kandi yari yagiye gufatanya n’abandi gushyingura mu cyubahiro. Baramuhonze, bamugira intere, bamujyana muri gereza, n’ubu aracyarimo. Nzi n’undi wakubiswe kugeza apfuye. Hari n’aho banyuraga, bakagenda barandura imyaka, aha ngo ni iy’interahamwe n’abajenosideri.

IV.Uyu mwaka bizagenda bite?

Uyu mwaka, kuva le 7/4 kugera le 4/7, nta gushidikanya, IBUKA, AVEGA na AERG bizakomeza guteza ubwega.IBUKA azazana urutonde rw’Abahutu 300 "bose"ngo bakijije Abatutsi.Umuhutu utazaba ari kuri urwo rutonde nashaka azarebe aho arigitira hakiri kare ! Gusa uwabaza IBUKA urutondo rw'Abatutsi bakijije Abahutu yatanga bangahe ?!

AERG izasaba ko Abanyeshuri b’abacikacumu bayibumbiyemo bongererwa amafaranga.Nibababaza aho ayo mafaranga yava , bazasubiza ngo nave muri za buruse bagenzi babo batagihabwa cg se ngo umusanzu abaturage bashyira mu kigega cya FARG wongerwe!

Nyamara hari ubwo wabona umukuru w’igihugu we adutunguye: hari ubwo wabona atanze ihumure, akunamura icumu, akavuga ati,

1.“ Gahutu, Gatwa, Gatutsi, nimugire ubumwe, dukorere uru Rwanda kuko ari urwacu twese”.

2. Hari ubwo wabona avuze ngo “twibuke bose : abapfuye le 6/4/1994, abaguye i Gakurazo le 5/6/1994, abo Ibingira yiciye i Kibeho le 22/4/1995, abaguye mu mahanga, cyane cyane muri Kongo nk’i Tingitingi n’ahandi hose”.

3.Hari ubwo wabona atanze imbabazi, imbohe nyinshi zigafungurwa zirimo Madame Vigitoriya Ingabire, Bernard Ntaganda, Dewo Mushayidi, Karoli Ntakirutinka, n’abandi benshi bemeye ibyaha bakoze n’abemeye ibyo batakoze bagirango bagabanyirizwe ibihano n’ubu bakaba bagifunzwe.

4.Wabona ahamagaje abatavuga rumwe nawe bose, akababwira ati “umutware yicarira intebe, undi ayibajisha ; kandi umutwe umwe ntiwifasha urubanza, wifasha gusara”. Ubwo rero bagatangira bagashyikirana, sinakubwira, Abanyarwanda bagatangira bagahumeka undi mwuka.

V.Ikibazo cya Pasika

Ubwo indege yari itwaye perezida Habyarimana yahanurwaga, we n’abo bari kumwe bose bakitaba Imana, hari ku wa 3 ukurikira umunsi mukuru wa Pasika le 6/4/1994. Kuva icyo gihe, Pasika ikunze kugera Abanyarwanda turi mu minsi yo kwibuka no kunama. Ku bakristu bo ku isi hose, Pasika ni umunsi mukuru w’izuka rya Kristu. Ko abantu hafi ya bose, ndetse n’abatari abakristu, bemera izuka, uriya munsi mukuru wa Pasika mu Rwanda uwawugira uwo kuzirikana no kwishimira ko abacu bapfuye Imana yabakiriye ? Ntitwabura kubabazwa n’uko bapfuye, ariko tukibuka ko nabo badusabira ku Mana, maze uwo munsi w’izuka tukawuhimbaza nk’uko uhimbazwa ahandi hose ku isi mu byishimo. Byafasha Urwanda kuva mu mwijima w’urupfu.

( Source : ww.leprophete.fr )

Kabanyana Anita

Intara y'Uburasirazuba

Pour être informé des derniers articles, inscrivez vous :
Commenter cet article
K

Kandi koko byaravuzwe ngo hazabaho abandi bahanuzi bibihuha! Ubu se nk'uyu uhanuye ibi yashingiye he? mwagiye mureka iterabwoba muhungabanya umutekano mu abanyarwanda!!

Répondre