ABANYARWANDA BABA HANZE BAGOMBA KWIBUNGABUNGIRA UMUTEKANO WABO

Publié le par veritas

Banyarwanda bavandimwe,
securedownload-1-.jpgNk'uko mwamaze kubyibonera, Perezida Kagame yabuze ubutwari bwo kuganira n'abatavuga rumwe na we ahitamo kubatsembatsembera aho bamuhungiye. Ingero ni nyinshi kandi murazizi. Icyo tugambiriye ubu ni ukubabwira uko mukwiye kwitwara kugira ngo guhera none imigambi ye mibisha ntazongere kuyigeraho ngo ahekure u Rwanda aruvutsa abana barwo bahunze ubutegetsi bwe bw'igitugu.

Ni muri urwo rwego Ihuriro Nyarwanda (RNC) ribatangariza ibi bikurikira:

Paul Kagame yataye umutwe kuva aho aboneye ko abanyarwanda biyemeje gufatanya kumurwanya batishishanya, batitaye ku macakubiri y'uburyo bwinshi yagendaga ababibamo, ashingiye ku moko, ku turere ndetse no ku karere buri wese yari arimo mbere ya 1994.Ibi kandi ntibyagarukiye mu basivili gusa, yanabisakaje mu nzego zose z'ubutegetsi n'iza gisirikare. Nk'uko mubizi, intwaro y'amacakubiri n'amatiku ni yo yamuranze igihe cyose yabaga asumbirijwe. Ku batamuzi, aya matiku n'amacakubiri ni yo yamuranze kuva aciye akenge. Ayo matiku yaramuranze kuva ku rugamba no muri RPF nyirizina. Ageze mu Rwanda ingeso ntiyamurarana bushyitsi, ayakomereza muri MDR agamije kuyisenya anabigeraho. Ubu ayakomereje mu gusenya PS Imberakuri, Green Party, ubu arayabiba muri FDU ndetse n'iwacu muri RNC arashaka kutwanduranyaho. By'umwihariko muri iki gihe ntanatinya no kwinjira mu ngo z'abantu aho amaze gusenyera abantu benshi, ngo bice intege uwagerageza wese gufata umwanya wo gutekereza bihagije ku mibereho y'u Rwanda mu bihe bizaza bitarimo Kagame n'ubugome bwe.

Izo ntwaro rero azikoresha no mu banyarwanda bari hanze, abateranya, abazanamo inzangano zishingiye ku moko, ashyiraho udutsiko yise diaspora duheza bamwe, cyangwa se ahashinga ibyo yise amatorero byo gutoza urubyiruko ibikorwa by'ubugizi bwa nabi. Mu banyarwanda bari hanze arahakwiza inzangano, agahitamo kwiyambaza interahamwe kabuhariwe ngo zizamufashe kwica abanyarwanda bahunze, ngo maze nizifatwa azitwaze ko ari interahamwe zisanzwe ari abicanyi, ko we ntaho bahuriye na zo. Ni muri urwo rwego yahagurukije izisumbya izindi ubukana mu Bubiligi akazijyana mu Rwanda maze kubera ko yiyemeje kuzikoresha nk'ubutegetsi bwamubanjirije, ubwo yahuraga n'izo nterahamwe azakoresha mu bwicanyi, byabaye nk'amata abyaye amavuta.

Abanyarwanda rero muri hanze mwese mugomba kuzirikana ibi bikurikira:

1.Paul Kagame n'agatsiko ke n'ubwo bashyize abaturage ku ngoyi mu Rwanda ntibari hejuru y'amategeko y'ibihugu murimo

2.Mugomba buri gihe gushyira ahagaragara umunyarwanda wese w'impunzi wirirwa kuri za embassies z'u Rwanda, kuko bene abo iyo atari abahunze ubusa, baba ari abatumwe kunekuzwa no guhimbira impunzi nyazo ibinyoma ndetse bakagera n'ubwo banazihohotera. Uwo muzi muri abo wisihinga muri embassy mujye mwihutira kumushyira ahagaragara niba afite ubuhunzi abwamburwe. Bene abo ngabo turibwira ko mubazi, mubashyire ahagaragara kuko uhishira umurozi akakumara ku rubyaro.

3.Mukwiye kwirinda guha agaciro amagambo asebanya abaryankuna ba Kagame bakwiragiza kuri za internet batuka abarwanya igitugu anigisha abaturage. Akenshi iryo harabika riba ritegura ihohoterwa ry'abantu baharabikwa, kandi ni ko Kagame akora iyo ashaka kwica abantu. Abanza kubategeza amashumi ye akabasebya, ababazi bakabishisha bakanabagendera kure.

4.Mu gihe mubona umuntu mukeka ko ashobora guhohotera abantu, mukwiye kubimenyesha ubuyobozi bw'igipolisi bubegereye. Kuko aho bishoboka hose twamenyesheje inzego zaho ko Kagame nta na hato atazagerageza gupfunda imitwe ngo ahohotere abantu nk'uko yabikoze muri Afrika y'epfo. Police nyinshi z'i Burayi zaramuvumbuye kandi ziryamiye amajanja. Muri America na Canada nabo bari maso. Nimuziyambaza zizabumva, birabasaba icyakora kuba mubifitiye ibimenyetso bihagije mudahubutse.

5.Kagame n'abicanyi be baramenyekanye kandi bafite ubwoba kuko ubutegetsi benda kubutakaza. Bityo basa n'abite
guye gukora ibishoboka byose ngo bahohotere abo bishisha. Buri wese muri mwe akwiye kwita mbere na mbere ku kazi kamutunze, mukwiye kwirinda ko babatesha igihe bababwira amateshwa avugwa iteka n'ubutegetsi budasigaje iminsi myinshi yo kubaho.

6.Mukwiye kwamaganira kure ibyo Kagame n'abicanyi be bise diaspora yo kubabarura ngo babace amafaranga mwavunikiye, bishyirire mu mifuka yabo abandi banyarwanda bagumye bicire isazi mu jisho. Muri iyo diaspora ni ho amanama y'ubugome ategurirwa. Byongeye, mugomba kurinda abana banyu ibikorwa by'abiyita intore. Kuko icyiswe itorero ari umutwe w'abagizi ba nabi udatandukanye n'interahamwe cyangwa indi mitwe yitwara gisirikare. Izo ntore ni zo zitoranywamo abajya kwigishwa gukoresha imbunda ngo bazagaruke guhohotera impunzi zahunze igitugu cya Kagame. Ntibazabashuke rero kuko ababiyoboka ubu, umunsi Kagame yavuyeho, kandi si kera, bazakurikiranwa nk'interahamwe zindi.

7.Abo Kagame akoresha imirimo y'ubugome na bo bashatse bazirikana ko nta mwana yabyaye ubarimo kandi nyamara afite abana be bwite yari akwiye kubishoramo. Ikindi mugomba kumenya ni uko nta nshuti Kagame agira. Kubera iyo mpamvu, abo biyemeje kuba ibikoresho by'ubugome, bihaye kuba nzamunambaho, bakaba bagomba kwitegura ko ejo nabarambirwa azabica cyangwa akabakenesha nkana. Ibyiza ni uko bafatanya n'abandi banyarwanda, bagakuraho ubutegetsi burenganya abaturage, bagashyiraho ububahuza bukanabubakira igihugu. Babikoze gutyo byazabafasha kuramba. Bafite akanya, bashatse bahitamo igikwiye.

Turangije tubizeza ko nta kizadusubiza inyuma mu guharanira ko umunyarwanda aho ava akagera asubirana agaciro k'umuntu wigenga mu bikorwa no mu bitekerezo. Turabizeza ko ibitutsi n'ibitotezo Kagame yagize intwaro ku barwanashyaka b'Ihuriro Nyarwanda ( RNC) bitadukanga, ni ko ubutegetsi bubuze amajyo bukora aho buva bukagera.

Tuzatsinda nta shiti.

Mugire u Rwanda

Dr. Theogene Rudasingwa
Umuhuzabikorwa w'Agateganyo
Ihuriro Nyarwanda (RNC)

Bethesda
Maryland
USA
Pour être informé des derniers articles, inscrivez vous :
Commenter cet article
J

kuki se ukiri mubuyobozi utabibonaga? aho ntibyaba aramaburakindi? cyakora warikosoye nagushyigikira. gusa Kagame aracyafite ingufu kdi akunzwe n'abanyarwanda benshi, kum urwanya rero bizabafata
imisni. cyakora bizatuma nawe ahindura nyinshi kugirango abanyarwanda bakomeze bamukunde. donc, competition ninziza, n'inyungu z'abanyarwanda. kumena amraso, oya!! muhangane mubitekerezo, nibyo
twifuza.

Répondre
K

Yooo! nsomye ibyo abantu barimo bavuga hasi hano ku itangazo rya RNC numva bambabaje! Baroge magazi amazi si yayandi! Ngo ibyiza biri mu Rwanda! None se ko Rudasingwa yibwirira abanyarwanda bari
hanze iyo zahabu yo mu Rwanda ayikozeho! Iyo bavuga ngo abantu bazaze barebe iyo mitako biransetsa, noneho wahura ni umuntu ugize amahirwe akivana muri kiriya gihugu cyahindutse gereza ,
ukamubaza uti ko usize ibyiza ukaza kuba hanze bite? Amagambo akubwira aba ateye ubwoba, uhisa ubona ko abanyarwanda bahahamutse kubera ingoma iriho ubu! noneho ukongera kwibaza izo mpuhwe zo
kubwira abavuye mu Rwanda ngo ni muze dusangire ibyiza twagezeho mudahari!!! Icyo kinyoma nicya Semuhanuka! Kagame ubwe yarivugiye ngo ntabwo yakubaka inzu ye neza ngo umuntu ave hanze aze
ayimukuremo ( amatora ya 2003)!! None se imvugo ya ngo uzaze urebe ije ite kandi!! Abanyarwanda turaziranye, mukomeze muvuge amangambure ariko kurengera ingoma ya FPR bimeze nka ya mase ya kera
atagihoma urutaro!!

Répondre
M

Burya koko ngo ntawushimwa nabose ntabwo yabeshye nagato, ese nkawe kowahisemo guhunga igihugu waretse abashaka kucyubaka bagaharanira iryo shema.Wahunze amanyanga yawe, none ubu urashaka
kubeshyabeshya abanyarwanda ngo mufite Gahunda imwe, nkubaze Rudasi... ufite ubwenge kurusha million 10 ziri ubu murwanda? ntibagira ubwenge ni wowe ubagira inama ibyo bagomba gukora, none se
ibyo urwanda rumaze kugeraho koko ubifitemo kangahe nibura kw'ijana ni nothing kabisa, reka gutesha abantu umutwe ureke abakora bakore naho wowe urarwanira inda yawe gusa twarakumenye na RNC
bazagutahura bakwigizeyo kuko uravanga pe. Munsi bahararutswe ibinyoma byawe bazakumenya nkuko twarangije kukumenya gahunda zawe maze ubundi simbizi ibizakubaho.

Abo urimo uririra uzi ko aribo baza kureba ibyiza twigejejeho, ubwo se ntibimenyera ukuri naho wowe ngo abanyarwanda bibungabungire umutekano wabo,,, ni wowe se wabatanze muburayi kuburyo ari
wowe security advisor wabo ahaa, nabo uzabace udufaranga wibonere welfare. acha mchezo abanyarwanda twarakanuye ntiwatuvangira hapana kabisa amahoro abane namwe mwese mushaka amahoro mukanga
amateshwa. Ciao

Répondre
M

Yemwe bantu musoma inkuru kur'uru rubuga, koko murabona ibyo Tito Rutaremara yavuze ko Rudasingwa ari umusazi, atararebye kure?

Nyumvira nawe umuntu ugera aho avuga ko abantu binjizwa mu itorero ry'igihugu ko bigishwa ubwicanyi, ibi wabibaza umwana wese warangije umwaka wagatandatu cg umuntu wese wanyuze mungando
z'igihugu kwemeza uburyo ibyo bintu ko byigishwayo koko.

sha rudasingwa abanyarwanda nta muntu numwe wabeshya, ibyo uvuga byose n'ibinyoma kandi ukuri kuzanesha. saba akagati neza reka gusabisha ibinyoma

Répondre
R

Ariko Rudasi, ugirango abanyarwanda twibagiwe ubwirasi bwawe na mukuru wawe Gahima ? Amafaranga wibye ukri Dircab muri Présidence amaze kugushiraho none ubaye interahamwe butwi ngo abazungu
baguhe iposho. Wibagiwe kandi ukuntu wafungiye umuntu muri containeur muri USA Kagame yarakugize ambassadeur yarakwibeshyeho ngo mwarakuranyen'ukuntu wasuzuguraga abantu uri Segeral wa FPR wowe
na mukuru wawe mutoteza abantu batavuye i Bugande. Tubazi kuva kera di

Répondre
B

Mbanje kubasuhuza mwese Muraho? Nshuti dusangiye amahoro n'urukundo rw'uru Rwanda. Umuntu witwa Rudasingwa amaze kugera aho ayobya abanyarwanda muburyo bwo kwitondera. Aho yakoreye hose baramuzi
ibyo yakoze, ibirego bye birasobanutse, ahubwo ukuntu arimo akomeza gusebya Urwanda n'umuyobozi warwo nibwo amahanga yose akomeza kumenya ko afite ikibazo cyo gushaka amaronko ye kugiti cye ariko
akabyitirira politiki irwanya iya Perezida Paul Kagame ngo abone akagati abeho.

1. Amajyambere ari murwanda tuyagezeho bitewe n'ubwitange bw'abanyarwanda ibyo turabizi ntihakagira umuntu ujijisha abanayarwanda

2. Politiki yo Rudasingwa anenga niyo itugejeje aho turi aha.ibyo dushaka turabizi inyigisho ze nazihe abatazi icyo bashaka.

3. Amaraso arimo ashaka kumena nta numwe keretse ufite akabazo ko mumutwe wakwemeranya nawe.

4. Ibikorwa byiza byo Nyakubahwa Paul Kagame perezida w'abanyarwanda amaze kutugezaho nta utazi ubwitange bwe, umurava we, urukundo afitiye Igihugu cyacu n'abanyarwanda muri Rusange.

Ngayo amashuri, Ubuzima, ubuhinzi n'ubworozi,imibanire n'amahanga,ubucuruzi,ibikorwa remezo n'ibindi byinshi muzi ntarondoye birahari pe.

Rudasingwa yaba yarakoze iki nibura abanyarwanda bamwibukiraho kugirango ibyo avuga babihe agaciro, ese kutubahiriza inshingano ze nibwo butwari arimo aratira abanyarwanda baba hanze, abasuzugura
abita abicanyi ngo baba muri Diaspora, ngo gukorera mukwaha... ibyo byose n'ibitutsi atuka abanyarwanda ntekereza ko bafite ubwenge bwabo bakoresha bubabeshejeho buri munsi.

Mbere yo kugirira imbabazi abanyarwanda batabimusabye abita ko bahumye, ibyo twigejejeho adahari yaratangiye kubeshya amahanga yaba yarabigizemo uruhare? waaaapi n'ukubura icyo avuga ati reka
mpimbe ibi mbeshye ibi, niyitirire ibi, n'ibindi byose. Atangiye no kubesha abantu ngo birindire umutekano, ubundi se imyaka babaye hanze y'urwanda niwe wabarindiraga umutekano cyangwase niwe
ubibutsa ibyo bagomba gukora, ahubwo rero nimukanure kuko akorana n'abantu bashakishwa na ICC kuburyo uzifatanya nawe yazisanga yaguye mubintu atazi. Nimwibereho neza aho muri hose muri
abanyarwanda mureke gutega amatwi abantu bashaka kubayobya. Abo bazungu se murimo muririra mwaba muzi ko babakunda kuburyo nimuharabika Urwanda bazabatonesha, igihe kirageze ahubwo cyo kwiyemeza
gukora ibyiza birenze ibiriho ubu mukareka umuntu urota kumanywa y'ihangu akikomereza inzozi ze, namenya ko yarotaga ari kumanywa azahitamo gukomeza ibikwiye areke ibidafite icyo bimariye
abanyarwanda baba mugihugu cyangwa se hanze yacyo.

Mbifurije kugira umurava wo kwiteza imbere mushyigikira ibikorwa byiza Perezida Kagame arimo kugeza kubanyarwanda, ntituyobewe aho twari turi, aho turi ubu ndetse naho dushaka  kugera.

Nimugire amahoro, amajyambere n'intumbero nziza izatugeza kuri byinshi.

Répondre
R

Heeee! Ntangare impamvu njya numva ngo i burayi ng iyo Kagame agiyeyo haboneka abantu baza kwigaragambya ko bamwishimiye! Ariko ko ubundi umuntu yigaragambya avuga akababaro ke , hari ahandi
mwumvise abantu bajya mu muhanda ngo bishimiye runaka! Ese abo ni impunzi cyangwa ni abagiyeyo gukorera ifaranga!! ayo niyo abarimu baba bahembwa ahabwa abajya kwamamaza nyiringoma kwa RUGIGANA!!
Mana y'i Rwanda

Répondre