DUSANGIRIJAMBO: Baritimewo haguruka wigendere, "UKWEMERA kwawe kwagukijije"!(leprophete.fr)

Publié le par veritas

Umuhanuzi lepr

                                                 Ukwemera ni ko konyine gukora ibitangaza!

 

 

Amasomo ya Liturjiya yo kuri iki cyumweru ni aya akurikira:


*Yeremiya 31,7-9

*Zaburi 125(126),

*Abahebureyi 5,1-6

*Mariko 10,46-52


1. Mu isomo rya mbere Umuhanuzi Yeremiya aragerageza kugarurira icyizere umuryango w’Imana wajyanywe bunyago i Babiloni. Icyo agamije ni ukubumvisha ko amarira yo mu buhungiro n'akaga gakomeye barimo muri iki gihe bidakwiye kubibagiza ko Imana ikibakunda kandi ko ntacyo itazakora ngo basubire mu gihugu cyabo mu byishimo. Koko rero iri ni ibanga ridahinduka: Imana ntabwo ijya yibagirwa abana bayo, cyane cyane iyo bari mu kaga gakomeye. Ahubwo iyo bagezweho nibwo bahabwa amaso yo kubona  urukundo rwayo bakunze kwirengagiza mu gihe cy’umurengwe !


2. Mu ibaruwa yandikiwe Abahebureyihaributswa umurimo w’abaherezabitambo cyangwa abasaseridoti.


Icyo dukwiye gufata mu mutwe ni uko:


(1)Umusaseridoti wese atorwa mu bantu

(2)Ni umuntu nk’abandi,si umumalayika, si ikigirwamana

(3)Ni umunyantege nke nk’abandi, ngo bikaba byagombye gutuma yumva abandi banyantege nke bitavuze ko agomba kubakingira ikibaba ,ngo abashyigikire mu mafuti!

(4)Ntiyiha icyo cyubahiro ku mbaraga ze bwite ahubwo abitorerwa n’Imana

(5) Ubutumwa ashinzwe ni uguhuza abantu n’Imana no kubunga na bagenzi babo.

 

Mbere ya Yezu ,Abaherezabitambo bakomokaga mu muryango wa Levi gusa. Ndetse Umuherezabitambo mukuru we yagombaga guturuka mu bakomoka kuri Aroni. Gutorwa n’Imana rero byavugaga kuvuka muri uwo muryango !

 

Gusa aho Yezu aziye, byaragaragaye ko we ntaho yari ahuriye n’umuryango wa Levi ahubwo we akaba yakomokaga ku mwami Dawudi. Byumvikane rero koatashoboraga gufatwa nk’umuherezabitambo wemewe n’amategeko ! Nyamara abakristu ba mbere barabyitegereje basanga mu kwigira umuntu kwe, Yezu yaratumwe guhuza abantu n’Imana ku buryo butambutse kure mu cyubahiro ubw’abaherezabitambo bo mu kiragano cya kera ! Kugira ngo bashobore kubona igisubizo cy'iryo hurizo, byabasabye guhindura imyumvire(mentalité) , bunguka igitekerezo cy’uko Imana yigenga bihebuje mu guhamagara uwo ishatse ! Ndetse niho iri somo rihera ryererekana ko mbere ya Levi hariho indi nzira ishoboka yo kuba umuherezabitambo , mbese nka Melkisedeki wo mu gihe cya Aburahamu nyamara akaba yemerwa nk’umuherezabitambo w’Uhoraho( reba Zaburi 109/110, 4).

 

Aya magambo make ahishe ukuri kwinshi ku byaranze amateka y'ubutumwa bw’abapadiri b’Abanyarwanda !


Mu Rwanda, kuba umusaserdoti wa kiliziya gatolika byigeze kugirwa umwihariko w’ubwoko ! Ariko nyuma byaje kugaragara ko koko Imana yitorera abo yishakiye, Hutu na Tutsi, wampaye inka ! Umupadiri w’umutwa wabayeho mu Rwanda ngo yaba ari Musenyeri Wenceslas KALIBUSHI(Nyundo) wenyine kuko yari Umusyete !!Niba abavandimwe bacu b'Abatwa nabo bagera ku cyubahiro cy’Ubwepiskopi se murumva koko Imana idatora uko yishakiye ?!  

 

Ni uko rero ,Abapadiri bo mu Rwanda baturuka mu moko yacu uko ari atatu, uhakana ko atabaho yiyahure!  Ubutumwa bashinzwe ni bumwe, n’ubwo kubusohoza bishobora kunyura mu nzira ziziguye kuri bamwe, bitewe n’ibihe igihugu cyacu kirimo.

 

Kwamagana akarengane kagiriwe abakene, kurwanya ivangura ribangamiye igice kimwe cy'abenegihugu, guhanurira abategetsi bashaka kwigira ibigirwamana , kuvuga ukuri gusaba abantu kugarukira Imana no kwiyunga na bagenzi babo, gukomeza mu kwemera abatotezwa…. byigeze korohera abapadiri b’Abatutsi, ku ngoma ya Cyami. Ndetse umwe muri abo bapadiri ari we Musenyeri Alegisi Kagame yahawe icyubahiro cyo kuba UMWIRU mukuru w’i Bwami(ni nka Premier Ministre), mu by’ukuri ni we wategekaga igihugu kugeza n’ubwo agena umusimbura w'umwami Rudahigwa ! Icyo gihe abapadiri b’Abatutsi bakoresheje bate ayo mahoro bari bafite , hagamijwe ineza ya rubanda ? Ryabara uwariraye !

 

Kuri repubulika ya mbere n’iya kabiri, bamwe mu bapadiri  b ‘Abahutu bari bafite ijambo rikomeye cyane. Aho bashoboye gukoresha ako gahenge bari bahawe hagambiriwe kugirira umuryango wose akamaro ? Baratinyutse barahanura hagamijwe kurinda igihugu akaga ? Uko byagenze ibara umupfu !

 

Ku ngoma y’Agatsiko k’Abassajya, aka  kasogongeye ubutegetsi kabanje gukindagura Abasenyeri n’abapadiri batagira ingano….sinzi neza uko abapadiri babyitwaramo ! Abafite ijambo barikoresha iki ? Ko ntajya mbumva bavugira rubanda rurengana, uretse iyo bagiye gushishikariza Abakirisitu gushyira utwabomu Kigaga cy’Agaciro k’abambuzi ? Ikizwi neza ni uko abapadiri b’Abahutu nta jambo bafite, nugize icyo avuga cyumvikana afatwa nk’ufite ingengabitekerezo ya jenoside cyangwa ubangamiye gahunda za Leta ! Agakubitwa ikiboko , agafungwa cyangwa akameneshwa !  Benshi bahisemo kuruca bararumira kuko barimo abemera ko  burya kubabara biruta gupfa !


Nanjye ndi umwe mu bagize ibyago byo guhabwa ubutumwa ku Ngoma idasanzwe (1999 !), Paul Mbangurunuka we yita "INGOMA NYANGOMA"! Ubundi muri kamere yanjye nari nsanzwe ndi umuntu witurije, uharanira ko abantu bose bagira amahoro, bagakemura amakimbirane banyuze mu nzira ya Non-violence gusa!  Nyamara akarengane kagirirwa rubanda niboneye n'amaso yanjye, ukwishongora kw'Agatsiko n'abafana bako nahagazeho ubwanjye, iterabwoba nabayemo... byanzengurukije umutwe (Erega Abanyarwanda benshi bakwiye kuvurizwa i Ndera !), mpinduka undi muntu ! Kubera ko gukomeza kwigira IMPUMYI no kuba IKIRAGI imbere y’akarengane gakabije mbona kagirirwa rubanda ntari ngishoboye kubyihanganira ,  jyewe nahisemo kujya ahabona, nkamagana imikorere y’Agatsiko k’Iterabwoba mu nzira inshobokeye,  ariko nanjye niho bingeze ! Uko byamera kose, sinteganya guhagarara kereka igihe ibintu byahindutse mu Rwanda cyangwa umunsi nasinziriye ubudakanguka ! Njyewe numva umutimanama wanjye umbwira ko ibyo nkora mbikora nk’ubutumwa bukwiye umuherezabitambo wiyemeje kuba umuhanuzi ! Utabyumva nkanjye yihangane basi .

 

3. Mu ivanjiri y’uyu munsi Yezu arahishura ibanga rikomeye rijyanye n’ubutumwa bw’abapadiri : Nibumvishe abantu ko Ukwemera ari ko gukiza!!(Sola Fide!)


Mu by’ukuri Yezu nta muntu n’umwe yigeze abwira ngo « genda ndagukijije »ahubwo ntiyahwemye kubahumura amaso ababwira ko UKWEMERA kwabo ariko konyine gushobora kubakiza. Bishatse kuvuga ko uwasanze Yezu amwemera nk’ushobora kumukiza, ni we wenyine washoboye gukira, abandi bose barabutashye !

 

Abapadiri batumwa kuba abatoza b’ukwemera Imana, bakereka abantu uko batagomba guheranwa n’ukwiheba kuko Imana nyine yabaremye itajya ibakuraho amaboko ! Batumwa kandi kwigisha abantu kwemera UMUNTU waremwe mu ishusho ry’Imana….Abapadiri b’Abanyarwanda batumwa guhumura abaturage no kubafasha kumenya neza ko Kiremwa-muntu atagomba gufatwa nk’igisimba, nk’umucakara, nk’utagira uburenganzira mu gihugu. Kwemera umuntu bibanziriza kwemera Imana, cyangwa se reka tuvuge ko bidatana ! Uvuga ko yemera Imana akirengagiza umuntu urengana, usuzugurwa, wicwa urubozo…ni umunyakinyoma n’umunyabipindi  !

 

4. Rwose  mu rwanda harabura UKWEMERA!


Tugomba kumenya neza  ko tubyemeye, tukabyiyemeza kariya Gatsiko kimakaje politiki ya “ZANA BWANGU “igiye gusiga abaturage iheruheru dushobora kugasezerera nko mu kanya ko guhumbya ijisho. Kukarasa amasasu si ngombwa dore ko tutanayakarusha ,kurekera aho kukumvira byonyine byagahitana !Nta yandi maboko kagira uretse ayo tugatiza, nitwe tugaha imbaraga gakoresha kaduterera ku munigo !Mwigira icyo mugatwara ariko murekere aho kugira icyo mugaha maze mwirebere ngo karananguka izuba riva!


Tugomba kwemera ko Paul Kagame n’abicanyi be atari kamara mu Rwanda! Batariho u Rwanda rwatembera neza cyane ndetse nta n’iterabwoba rirurangwamo, iterambere rikagera kuri buri wese ! Uwabafungirana mu nzu yagenewe abicanyi n’abajura, isi yakomeza ikazenguruka, Imana ikarushaho gasengwa no gusingizwa, ku isi no mu ijuru.


Gusa ibyo kwikiza Agatsiko nitwe dukwiye kubikora, si abazungu bonyine bazakadukiza, si Iyomwijuru izabidukorera. Ibyo dushoboye kwigezaho Imana ntibyivangamo.


Banyarwanda , Banyarwandakazi, niba mwumva koko  muri impumyi, nimutere hejuru, musakuze cyane, musenge nka Baritimewo muti”mpa kubona”! Nimufungure AMASO mubone,  nimutinyuke murebe uko igihugu cyacu kigeze aho umwana arira nyina ntiyumve, kubera politiki mbi y’AGATSIKO.


Nimukenyere twihingemo UKWEMERA kutajegajega, kumwe gushyigura imisozi, twemere ko Imana idukunda, kandi natwe twiyemere nk’abantu bashobora kwiyubakira igihugu kitari mu maboko y’abajura n’abafite uburambe mu gusogota abaturage!

 

Ngaho nimuhaguruke  twamamaze ukwemera kwacu:


R/Nyongerera ukwemera Nyagasani,

Mana yanjye n’Umwami wanjye.


1. Ndemera Imana Data yaremye muntu ikamwishushyanya.

2. Ndemera…..

 

Icyumweru cyiza kubanze gukomeza kuba impumyi nka Baritimewo ,bakaba bareba neza uko Urwanda rwatabarwa n’Abanyarwanda bakagangahurwa !


 

Uwanyu Padiri Thomas.


 

 

Pour être informé des derniers articles, inscrivez vous :
Commenter cet article