Dore ibyo Kagame n'ingabo ze zitwa M23 bari gukorera abaturage i Goma : UN BAIN DE SANG ! (leprophete.fr)

Publié le par veritas

http://u.jimdo.com/www27/o/sab82ff30b53993fb/img/i906c209616cd95e3/1353710396/std/un-bain-de-sang-a-goma-kagame-en-est-le-seul-responsable.jpg

                       Un BAIN DE SANG A GOMA . Kagame en est le seul Responsable.

 

Umutwe w'abicanyi wiyise M23 tuzi neza ko waremwe na Paul Kagame kandi akaba ari we ubwe uwuyobora abifashijwemo n'abasore batagira umutimanama ,bazobereye mu byo kwica abantu b'inzirakarengane nta marangamutima ! N'ubwo Dipolomasi y'u Rwanda izwiho kuba yubakiye ku kinyoma idahwema gushuka abazungu ngo ntabwo u Rwanda rufasha M23, LONI yashyize ahagaragara raporo igaragaza ko Kagame ari we Boss wa M23, yirirwa ikindagura abaturage badafite intwaro mu mugi wa Goma no mu nkengero zawo.

 

Iyo uganiriye n'abategetsi bayobora ibihugu by'Ubulayi na Amerika ukababaza icyo bakora ngo bakureho bariya bategetsi b'u Rwanda bakurikiranyweho ubwicanyi ndengakamera n'ubutabera mpuzamahanga baragusubiza ngo "mwebwe abaturage bo mu Rwanda na Kongo mwabuze iki ngo mwikemurire iki kibazo cy'abategetsi banyu b'abicanyi. Nimubafate mubakosore maze murebe ko hari ugira icyo ababaza ! Ngo Amerika , Ubufaransa, Ubwongereza....ntibashinzwe gukuraho abategetsi b'ibindi bihugu ! Ngo ikibazo gikwiye gukemurwa n'Abanyarwanda ubwabo kuko u Rwanda ari rwo rukomeje kuba nyirabayazana w'aka kaga gatagangaje Afurika y'ibiyaga bigari.

 

Twibaze impamvu 

 

(1)Ariko se wa mugani ubu abantu twese tuzakomeza kwituramira turebera Kagame n'abicanyi be kugera ryari ?

 

(2)Ubu se aba baturage ba Goma bari gukindagurwa nk'ibisimba bacumuye iki koko ? Ko batigeze bashotora u Rwanda ngo tuvuge ko rubateye rwitabara, aya mahano abantu bakwiye gukomeza kuyaceceka no kuyashyigikira ? Za Kiliziya, murakomeje muricecekeye ? Nta muhanuzi n'umwe ukiba mu Rwanda ? Nta munyabwenge ushyira mu gaciro ukibaho ? Abanyapolitiki ba Opozisiyo ko bicecekeye , bisobanuye ko bashima ibiriho bikorerwa Abanyekongo ?

 

(3)Ngewe rero ndareba nkabona ibi bintu birenze urugero. Ubu koko nta kuntu abantu bahaguruka bagakemura iki kibazo ku buryo kitazongera kubaho ?

 

(4)Ubu koko abitwa Ingabo z'u Rwanda bashyira mu gaciro( niba babaho !) ntacyo badufasha uyu mugabo n'agatsiko ke bagafungiranwa ahantu bakareka gukomeza gutsemba inzirakarengane ?

 

Ni ukuri , ukurikije ibiri gukorerwa inzirakarengane i Goma ,wagira ngo uyu mugi wafashwe n'amashitani yitwikiriye uruhu rw'abantu, kandi ibikorwa by'urukozasoni barimo birabigaragaza !Ntabwo ibikorwa nk'ibi, ari iby'abantu bafite ubwonko n'umutima wa kimuntu !

 

Kera U Rwanda rwigeze kuyoborwa n'Umwami witwa Yuhi Mazimpaka waje gufatwa n'indwara y'ibisazi abantu bajya kubimenya yaraciye ibintu ! Si mu Rwanda rwa kera gusa byabaye !

 

Umwami w'Abami wa ROMA witwa Neroni cyangwa IMPERATOR NERO CLAUDIUS CAESAR AUGUSTUS GERMANICUS wavutse yitwa Lucius Domitius Ahenobarbus (37-68) nawe yarwaye mu mutwe , ingabo ze zibimenya ari uko ashyize inkongi y'umuriro ku mugi wa Roma ngo kugira ngo abone uko yiyubakira undi mugi mushya ! N'ubwo icyo cyaha cyo gutwika Roma yakigeretse ku bayoboke b'idini rishya ry'abakirisitu maze agashimishwa no kubashumurira intare ngo zibanconshomere bunguri  ari bazima, hakozwe anketi maze icyaha gifata Neroni kandi atahurwaho indwara y'ibisazi, nuko ikibazo cye bakirangiza bwangu ! Yarishwe, abaturage barahumeka; hanyuma agirwa ruvumwa , izina rye ribuzwa kongera kuvugwa , kuva mu gisekuruza kugera mu kindi !

 

Umwanzuro

 

Ibya Kagame n'utu dutsiko twe tw'abicanyi dukerera abaturage nk'amatungo birarambiranye kandi birayoberanye. Abaganga bakwiye kubisuzuma neza wasanga mu mutwe byarivanze kera Abanyarwanda bo bagakomeza kwishuka ngo bafite umuyobozi !!! Ingabo z'igihugu dukwiye kuziha uku kwezi kw'Ukuboza ngo zibe zadukemuriye ikibazo cy'Aka Gatsiko k'abasogosi ! Nibibananira abaturage ubwacu dukwiye kureba uko twakwisuganya iki kibazo tukakirangiza naho ubundi umuvumo aba bayobozi bafite ibiganza bijejeta amaraso y'inzirakarengane bazadukururira uzasiga woretse u Rwanda !


 

John Mahirwe

Kigali /Rwanda.

  

 

Reba iyo video y'uko abaturage ba Goma bari Kwicwa !

 

 

 

 

Pour être informé des derniers articles, inscrivez vous :
Commenter cet article