RDC/Rwanda : Abacongomani mubategetse iki bana ba Adamu ?
Abacongomani bahunga umujyi wa Goma mbere y'uko ufatwa na M23
Abanyarwanda bajya baca umugani ngo: "umugabo...aseka imbohe" bagaca n'undi ngo "Inkoni ikubise mukeba uyirenza urugo".
Nitegereje amashusho y'Abanyekongo bafunze utwangushye , barimo bahunga imirwano nibuka Umunyekongo wari utaramenya ko iby'isi ari gatebe gatoki, uko yishongoye ku banyarwanda.
Mu mwaka w'1994, Umunyekongo yafashe ijambo muri bisi yuzuye abagenzi muri Kongo ati: Nta munyarwanda uri muri iyi bisi? Arakomeza ati:"Abanyarwanda baaba ibicucu! Ati: "Mutusi ave muri Uganda abarwanye, abatsinde, abirukane, banamusigire igihugu biruke? Umwe mu bari muri bisi aramusubiza ati: "Namwe muzamubona". Noneho uwo Munyekongo abona umuntu wari ufite utwana tw'ihene tubiri, aradufata, araterura ati: Abanyarwanda bose barushwa ubwenge n'utu twana tw'ihene tubiri".
Iyo mvugo y'ubwishongozi irababaje, ariko niba ubu akiriho akaba areba ibiba, yibutse iri vogonyo rye ryamutera isoni… Twe rero, turenge kuri mwene aya magambo, tureke kwishimira akaga k'abandi, ahubwo tubasabire. Kuko ubuzima barimo kubaho hari benshi muri mwe/ muri twe babuciyemo ndetse basimbuka ibibiruta. Nakibutsa buri wese ukunze kuvuga ati: Narokotse ku bw'Imana akaba yayifasha agatanga urugero mu kurokora abandi no kubabarira abamuhekuye.
Ubu bubaye incuro ya gatatu u Rwanda rufata umujyi wa Goma
Abacongomani bacyuriraga abanyarwanda ngo ntabwenge bagira ngo kuko bananiwe kurwana n'abatutsi ahubwo bakica abana n'abagore , batangiye kubona ko burya "utabusya abwita ubumera" , nta bana n'abagore b'abatutsi abacongomani bishe ariko se bamaze kwirukanswa n'ingabo z'abatutsi bo mu Rwanda incuro zingahe ? Ubu noneho n'ikirushijeho gutangaza ni uko birutse bata umujyi wa Goma bawusigira abo batutsi barinzwe n'ingabo za Loni zari zabijeje kuzabarwanaho !
1.Urwanda rwafashe bwa mbere umujyi wa Goma mu mwaka w'1996 mu izina rya AFDL.
2.Urwanda rwafashe Goma ubwa kabiri mu mwaka w'1998 mu izina rya RCD.
3.Urwanda rwongeye gufata Goma bwa gatatu 2012 mu izina rya M23.
Abishimira ko u Rwanda rutahanye intsinzi babanze basubize amaso inyuma barebe ibyo basaruye mu ifatwa rya Goma ndetse n'indi mijyi ya Congo mu bihe byashize icyo bungutse, naho ubundi ejo wazasanga abo bari kubyina intsinzi nabo babwirwa amagambo n'abakongomani cyangwa amahanga nkayo barimo babwira abacongomani ubu! Gatebe gatoki yo mu Rwanda yimukiye mu karere k'ibiyaga bigari kandi nyirabayazana akaba ari abanyarwanda icyo bizatuzanira tuzagifatisha amaboko abiri !
Aha murabona uko Monusco yarwanaga na M23, ingabo za Congo n'abaturage bari kwiruka i Goma!
Inkuru ya Sarubo yujujwe na veritasinfo