Ari ubucamanza bw’u Rwanda n’Urukiko mpuzamahanga mpanabyaha (ICC) ni nde uvanga politiki n’ubutabera?

Publié le par veritas

Rwarakabije.pngLeta ya perezida Kagame iherutse gusohora inyandiko zitandukanye, inyandiko zishinja urukiko mpuzamahanga mpanabyaha (ICC) kuba ruvanga politiki n’ubutabera, kubera ko ruherutse kurekura Callixte Mbarushimana, umwe mu bayobozi b’umutwe wa FDLR, nyuma yo kubura gihamya zigaragara ku bijyanye n’ibyaha yashinjwaga.

 
 
Igitangaje muri ibi byose ni uko, ubwo Leta ya Kagame yateraga imijugujugu uru rukiko mpuzamahanga kubera kurekura Mbarushimana, itigeze itekereza uburyo yagombye gukoresha Gen Rwarakabije kugirango abe ari we usebya urwo rukiko, mu gihe Leta ya Kagame izi neza ko uyu Gen Rwarakabije yakabaye afunzwe kubera ubwicanyi butandukanye yagiye akorera abanyarwanda ndetse n’abanyekongo, ubwo yayoboraga umutwe w’abarwanyi ba FDLR.
 
Kuba Leta ya Kagame itarafata umuntu nka Gen Paul Rwarakabije, wari umuyobozi w’ibikorwa bya gisirikare muri FDLR mu bihe bikomeye uyu mutwe wiciyemo abantu batabarika, yaba muri Kongo cyangwa mu bice bimwe byo mu Rwanda, ubu Rwarakabije akaba ari we perezida Kagame yibonamo kugeza n’aho amuha umwanya mu bitangazamakuru bye kugirango asebye inkiko mpuzamahanga, ni ikimenyetso gifatika ko Leta ya Kagame idashishikajwe no gutanga ubutabera, dore ko abo yakabaye yarahannye barimo uyu Gen Rwarakabije, inafitiye ibimenyetso simusiga, yageze n’aho imukingira ikibaba mu nkiko za gacaca abaturage bamuregagamo ubwicanyi yabakoreye igihe cya jenoside,
 
Ikindi kimenyetso gifatika cy’uko Kagame avanga ubutabera bwe n’impamvu za politiki, ni uko na none adashishikajwe no gufata Col Ninja wishe abana b’abanyeshuri bo mu kigo cy’amashuri cy’i Nyange, abana bagizwe intwari kubera kwanga kwiyitirira amoko, bakanga kwitandukanya na bagebzi babo, bakagera n’aho bicwa. Nk’aho Leta ya perezida Kagame yagafashe uwo musirikare mukuru wari uyoboye icyo gitero cya FDLR cyahitanye abo bana, ahubwo yinjijwe mu ngabo z’u Rwanda, Kagame amuhemba kumuzamura mu ntera, aho yakuwe ku ipeti rya Major akagirwa Colonel, mu gihe gito cyane. Ibi perezida Kagame akaba yarabikoze mu gihe yirirwa abeshya ababyeyi b’abo bana ngo arabunamira, iyo igihe cyo kwizihiza umunsi w’intwari cyageze.
 
Col Ninja ni umwe mu batoni ba Kagame bafasha urwego rw’iperereza rwa gisirikare (DMI) gukorana n’umutwe wa FDLR, haba mu bikorwa by’ubutasi cyangwa mu gufatanya na yo mu gucururiza perezida Kagame amabuye y’agaciro acukurwa muri Kongo. Ibi bikorwa byo gufasha DMI na Kagame akaba ari byo byatumye Ninja azamurwa mu ntera, anahabwa inshingano zikomeye mu ngabo z’u Rwanda, ugereranyije na bagenzi be bavanye muri uyu mutwe wa FDLR.
 
Abakurikiranira hafi politiki y’u Rwanda bemeza ko bitakiri ibanga ko Leta ya Kagame ivanga politiki n’ubutabera, dore ko na Kagame ubwe yigeze kubyivugira mu biganiro yagiranaga n’abanyamakuru mu mwaka wa 2008, ubwo yabazwaga impamvu atoherezaga Gen Gatsinzi Marcel kujya kwitaba urukiko mpanabyaha rwa Arusha (TPIR), agatanga ibisobanuro mu rubanza rwa Col Theoneste Bagosora. Mu magambo ye bwite, perezida Kagame akaba yarivugiye ko urukiko mpuzamahanga rwa Arusha rudakwiriye kwigereranya n’ubucamanza bwe iyo bushaka gutanga ubutabera, kubera ko ngo ubucamanza bwa perezida Kagame mbere yo gutanga ubutabera, bushingira mbere na mbere ku mpamvu za politiki.

 

 
Kagabo, London (Umuvugizi).

Pour être informé des derniers articles, inscrivez vous :
Commenter cet article