Agatha Habyarimana yiteguye kuregera indishyi zihwanye n’amadolar miliyoni 350 .

Publié le par veritas

Agatha.pngUmufasha w’uwahoze ari perezida w’u Rwanda Agathe Kanziga Habyarimana yongeye gutangiza igikorwa cyo kurega perezida w’u Rwanda Paul Kagame aho avuga ko ariwe watanze itegeko ry’uko indege yarimo umugabo we iraswa.


Mu cyumweru gishize nibwo umunyamategeko w’umunyamerika Prof Peter Erlinder wunganira Agathe Habyarimana naSylvana Ntaryamira umufasha w’uwahoze ari perezida w’u Burundi Cyprien Ntaryamira nawe wari mu ndege yarasiwemo Habyarimana,yatanze impapuro z’ubujurire mu rukiko rwa Oklahoma muri Leta zunze ubumwe za Amerika ku cyemezo cy’uko perezida Kagame ari umwere ku bijyanye n’ihanurwa ry’indege yarimo Habyarimana na Ntaryamiramw’ijoro ryo ku wa 6 mata 1994.

Uru rukiko rukaba rwari rwatesheje agaciro ibi birego ruvuga ko nta burenganzira rufite bwo gukurikirana perezida kagame kubera afite ubudahangarwa.

Umwe mu bunganira perezida Kagame yabwiye ikinyamakuru The Chronicles ko aba02-Peter-Erlinder.png bamurega ntagishya kirenze ibyo bari bavuze mbere ubwo batsindwaga mu rubanza rwa mbere. Peter Erlinder yabwiye bimwe mu bitangazamakuru byo muri Amerika ko yiteguye gukomeza iki kirego kugeza no mu rukiko rw’ikirenga rwa Leta zunze ubumwe za Amerika .


Nk’uko bitangazwa n’inzobere mu by’amategeko aba barega perezida Kagame bananiwe ku mushyikiriza impapuro zimuhamagaza mu rukiko kandi bigenwa n’amategeko yo muri Leta zunze ubumwe za Amerika,bityo bikaba bitazaborohera gukomeza ikirego cyabo.

 


Inkuru ya Robert Musafiri (Umuryango)

Pour être informé des derniers articles, inscrivez vous :
Commenter cet article