Angola: Imyanzuro y'inama y'abakuru b'ibihugu bya CIRGL kuri M23 na FDLR

Publié le par veritas

http://ikazeiwacu.fr/files/2014/03/13402402814_820b7742f2_c.jpg

Kagame yasuhuzanyije na Jacob Zuma, uretse ko ntacyo bavuganye kumubano w'ibihugu byombi

 

Kuri uyu wa kabiri taliki ya 25/03/2014 hashyizwe ahagaragara imyanzuro y’inamana yari ihuje abakuru b’ibihugu 7 barebwa cyane n’ikibazo cy’umutekano mu karere k’ibiyaga bigari. Mu byemezo byihutirwa iyo nama yafashe hakaba hari igisaba ko abarwanyi b’umutwe wa M23 bagomba guhita basubizwa mu gihugu cyabo cya Congo no gushishikariza FDLR gushyira intwaro hasi kubushake igasubira mu Rwanda.

 

Nk’uko amakuru veritasinfo ikesha ikinyamakuru « Angop » abivuga, abakuru b’ibihugu bigize umuryango mpuzamahanga w’ibihugu byo mu karere k’ibiyaga bigari CIRGL  bashimiye umukuru w’igihugu cya Angola José Edouardo Dos Santos kubera ubwitange akomeje kugaragaza bwo gukemura ikibazo cy’umutekano muke mu karere k’ibiyaga bigari binyuze mu nzira y’ibiganiro.

 

Hashyizwe ahagaragara itangazo risoza inama yari ihuguje abakuru b’ibihugu  6 aribo : José Edouardo Dos Santos (Angola), Yoweli Museveni (Uganda) Paul Kagame (Rwanda) Joseph Kabila (RD Congo),Jacob Zuma Afurika y’epfo) na Denis Sassou Nguesso ( Congo Brazza), igihugu cya Tanzaniya cyari gihagarariwe.

 

Abakuru b’ibihugu biyemeje gufata ibyemezo rusange bifasha mu guca intege imitwe yitwaje intwaro iri mu burasirazuba bwa Congo, babuza abarwanyi bayigize gukomeza gukora ibikorwa byo gucukura amabuye y’agaciro no gukora ubucuruzi butemewe bw’ayo mabuye mu rwego rwo kubona amafaranga yo gukomeza gukora ibikorwa byabo. Iyo mitwe igafatirwa ibyemezo bya politiki ndetse n’umutungo u gihe yaba itaretse ibyo bikorwa.

 

http://www.lavdc.net/portail/wp-content/uploads/2013/03/m23-au-Rwanda.jpgAbari mu nama biyemeje ko bagiye gufatanya n’umuryango w’abibumbye ONU mu gikorwa cyo gucyura mu maguru mashya abahoze ari abarwanyi b’umutwe wa M23 bahungiye mu gihugu cy’u Rwanda na Uganda bitewe ni uko abo barwanyi bakomeje kubera umuzigo uremereye ibihugu byabakiriye.

 

Abakuru b’ibihugu bari muri iyo nama bishimiye icyemezo cya leta  ya Congo cyo gutanga imbabazi rusange kubarwanyi ba M23 n’ishyirwa mu bikorwa ry’amasezerano y’ibyemezo byavuye mu biganiro n’umutwe wa M23 nk’uko byagaragaye mu itangazo ryashyiriweho umukono i Nairobi ryasozaga ibiganiro hagati y’impande zombi.

 

Leta y’igihugu cya Congo yashimiwe ibikorwa yakomeje gukora byo kurwanya FDLR. Nyuma yo kumva ijambo rya Paul Kagame w’u Rwanda ryakurikiwe n’irya Denis Sassou Nguesso wa Congo Brazza kubyerekeranye na FDLR ; abakuru b’ibihugu bafashe umwanzuro w’uko hakomeza ibikorwa byo gushishikariza FDLR gushyira intwaro hasi kubushake, no gutaha mu mahoro  mu Rwanda kandi hagafatwa ibyemezo ku batazubahiriza iki cyemezo.

 

Abakuru b’ibihugu batangaje ko bahangayikishijwe n’ibibazo by’umutekano muke muri Afurika y’ibiyaga bigari n’iyamajyepfo muri rusange kandi icyo kibazo kikaba kigomba gufatirwa ibyemezo bikwiye.

 

Ubwanditsi

 

 

 

 

 

  

Pour être informé des derniers articles, inscrivez vous :
Commenter cet article