Rwanda: Muri Angola Kagame Paul yashyizwe muri Gacaca y'abakuru b'ibihugu !
Uko abakuru b'ibihugu bari bicaye mu nama y'umwiherero iri nka Gacaca muri Angola
Veritasinfo yabagejejeho incamake y’ibikubiye mu itangazo risoza inama y’abakuru b’ibihugu 6 birebwa kuburyo bw’umwihariko n’ikibazo cy’umutekano muke mukarere k’ibiyaga bigari.Umunyamakuru wa radiyo mpuzamahanga RFI wakurikiranye iyo nama avuga ko iyo nama yari ifite ingingo 2 gusa yagombaga gusuzuma. Ingingo ya mbere akaba ari ugusuzuma ikibazo cy’umwuka mubi uri mu mubano w’igihugu cy’Afurika y’epfo n’u Rwanda naho ingingo ya kabiri akaba ari ugusuzuma aho ikibazo cyo kurwanya imitwe yitwaje intwaro mu burasirazuba bwa Congo igeze.
Ku kibazo cy’umubano w’Afurika y’epfo n’u Rwanda, perezida w’icyo gihugu Jacob Zuma akaba yaramenyesheje bagenzi be intandaro y’ubwumvikane buke bw’u Rwanda n’Afurika y’epfo ; yasobanuriye abandi bakuru b’ibihugu bari muri iyo nama na Kagame arimo ko nta gihugu na kimwe gishobora gukora mu jisho ry’Afurika y’epfo kandi ari igihugu gifite imbaraga mu karere maze ngo bicire aho ntihagire ibihano bifatwa ! Aha Jacob Zuma akaba yarashakaga kuvuga ibikorwa by’igihugu cy’u Rwanda byo guhiga abatavuga rumwe na Paul Kagame bahungiye muri Afurika y’epfo, gusuzuma iki kibazo cy’umubano w’u Rwanda n’Afurika yepfo umuntu akaba yabifata nka Gacaca y’abakuru b’ibihugu yashakaga gukebura Kagame Paul mu guhindura imyitwarire yo kumena amaraso no gukora ibikorwa by’iterabwoba ku butaka bw’ibindi bihugu! Perezida w’Afurika y’epfo yongeye kwibutsa Paul Kagame ko igihugu cye gifite uburenganzira busesuye bwo guha umunyarwanda wese ubuhungiro nk’uko amategeko mpuzamahanga abyemera kandi bakabona umutekano usesuye !
Muri iyo nama Perezida w'Afurika y'epfo Jacob Zuma yatangaje ko igihugu cye cyamaze gufata icyemezo cyo kugumisha ingazo zacyo ziri muri Congo mu mutwe w'ingabo za ONU FIB mu rwego rwo kugarura amahoro mu burasirazuba bw'icyo gihugu kugeza ku italiki ya 31/03/2015 kugira ngo ibyagezweho mu kurandura umutwe wa M23 bidasubira inyuma, ibi bikaba bitangazwa na AFP.
Ku ngingo yerekeranye no ku rwanya imitwe yitwaje intwaro muri Congo y’uburasirazuba ntihavuzwe byinshi ; abari mu nama bamaganye imitwe yitwaje intwaro iri muburasirazuba bwa Congo; bakaba barumwikanye ko ibihugu bigomba gufatira ibyemezo hamwe mu gushaka umuti wo kugarura amahoro muri icyo gihugu hakaba hashobora no kwitabazwa imbaraga za gisilikare igihe bibaye ngombwa! Kuri iyo ngingo yo kurwanya imitwe yitwaje intwaro na FDLR irimo nta cyemezo gisobanutse cyafashwe cyo kwemeza niba hari ibitero bya gisilikare bigomba kugabwa kuri iyo mitwe; ahubwo hashimangiwe uburyo bwo gushishikariza iyo mitwe gushyira intwaro hasi ikajya mu buzima busanzwe ! Amakuru veritasinfo itarabonera gihamya ni ayemeza ko Paul Kagame na Museveni basohotse mu nama nk’abivumbuye bitewe ni uko abakuru b’ibihugu bari muri iyo nama bumvikanishije ko imbaraga za gisilikare zidashobora gukemura ikibazo cya FDLR ko amaherezo icyo kibazo kizakemurwa n’ibyemezo bya politiki !
Hasi aha murasoma iyo nkuru ya RFI mururimi rw’igifaransa kuburyo burambuye!
Un sommet restreint de chefs d'Etat de la région des Grands Lacs s'est tenu mardi 25 mars à Luanda en Angola. Parmi les sujets en discussion : la lutte contre les groupes armés et notamment les Ougandais des ADF-NALU et les Rwandais des FDLR, deux groupes qui sévissent à l'est du Congo-Kinshasa. Mais la lutte contre ces groupes armés n'était pas le seul sujet à l'ordre du jour. La crise diplomatique entre le Rwanda et l'Afrique du Sud a été aussi largement abordée par les chefs d'Etat présents.
Cinq présidents de la Conférence internationale pour les Grands Lacs étaient présents à Luanda, hier, mardi 25 mars : l'hôte et président en exercice de la CIRGL, l'Angolais José Eduardo Dos Santos, le Rwandais Paul Kagame, les Congolais Joseph Kabila et Denis Sassou Nguesso, l'Ougandais Yoweri Museveni, auxquels est venu s'ajouter le président sud-africain Jacob Zuma. Le Tanzanien Jakaya Kikwete, invité lui aussi, ne s'est finalement pas joint aux discussions.
Après la rencontre entre les chefs d'état-major et une réunion des chefs d'Etat élargis à certains membres des délégations, s’est tenu un sommet à huis clos plus restreint. Pendant un peu plus d'une heure, les six présidents sont restés seuls dans la salle de réunion. « Un huis clos, c'est l'opportunité d'une discussion franche et honnête de nature à aplanir les différends », explique une source au sein de la CIRGL. Le différend en question, c'est bien sûr la montée de tension entre l'Afrique du Sud et le Rwanda.
Offensive diplomatique
Selon plusieurs sources, c'est Pretoria qui aurait demandé à l'Angola de convoquer un sommet de chef d'Etats, alors que deux mois après le précédent sommet, un simple point étape avec les chefs d'état-major de la région aurait pu suffire à évoquer les avancées ou non dans les opérations militaires en cours dans l'est de la RDC.
Depuis deux semaines, l'Afrique du Sud s'est lancé dans une offensive diplomatique auprès de sept capitales clés de la région. L'objectif est d’expliquer les raisons de son différend avec Kigali, les attaques contre des opposants rwandais sur son sol mais aussi préparer ce sommet restreint. L'Afrique du Sud a-t-elle réglé ses comptes devant témoins ? C'est ce qu'avancent en tout cas certaines sources. Pretoria aurait souhaité montrer qu'on ne s'attaquait pas à la puissance continentale impunément. D'autres se contentent de dire que le Rwanda est allé à Luanda à reculons, craignant une certaine hostilité. D'autres encore s'interrogent sur l'absence du président Kikwete accusé par Kigali d'être proche des FDLR. Joseph Kabila aurait quant à lui hésité jusqu'à la dernière minute à venir. Il devait ouvrir lundi une conférence à Goma sur les mines.
Pas d'avancée significative sur le dossier du Nord-Kivu
Les pays des Grands Lacs, réunis en mini-sommet, ont condamné les mouvements rebelles qui sévissent dans le Nord-Kivu et appelé à une action commune, militaire si nécessaire. Mais il n'y a pas eu d'annonce concrète. Le secrétaire exécutif de la Conférence des Grands Lacs, le Congolais Ntumba Luaba, fait le bilan de la conférence.
RFI