Ambasade y’uRwanda mu Bubiligi iratungwa agatoki kuba inyuma y’abashatse kurasa Umunyamabanga wa RNC mu Bubiligi

Publié le par veritas

063-Maneko-copie-1.pngAmakuru agera ku kinyamakuru Umuvugizi aturutse mu Bubiligi, aremeza ko ambasade y’u Rwanda muri icyo gihugu, ariyo yaraye ishatse kwivugana umunyamabanga wa RNC mu Bubiligi, Mathius Bwayihuku. Ahagana mu ma saha ya sa mbiri n’igice za n’ijoro, itariki ya 04/08/2011, nibwo umunyarwanda uzwi ku izina rya David, wari utwaye imodoka nomero HGG 103 ,yakuyemo imbunda yo mu bwoko bwa Pistol agashaka kumurasa. Yakijijwe n’imodoka yahise ihanyura uwo mwishi agishaka kumurasa rwihishwa. Byatumye abona umwanya wo kugwa hasi no gukururuka munsi y’imodoka kugeza aho yaboneye inzira agacyizwa n’amaguru.

Ibi byaraye bibereye mu mujyi wa Brussel ahitwa Ixelle. Byaje bikurikira ibimaze iminsi bikorwa n’ umunyamabanga w’ ambasade Joseph Uwamungu, wari amaze iminsi amwirukankaho, amusaba kwitandukanya na RNC. Yari yanamusabye kuburizamo inama iherutse kuhabera mu mpera z’ukwa karindwi. Umushoferi w’ ambasaderi witwa Kamanzi Florien alias Rukundo uherutse kuva mu mahugurwa y’intore I Kigali, hamwe na mugenzi we uzwi ku izina rya Gahigi Abou alias Tani wahoze ari mu basirikare barinda Jeannette Kagame, bombi bari bamaze iminsi nabo bamwirukankaho guhera kuwa mbere kugeza kuwa gatatu by’icyi cyemweru. Bamusabaga kwitandukanya na RNC iminsi micye mbere y’uko bashatse kumwicisha urufaya rw’amasasu.

Twashoboye kumenya ko uwashatse kumurasa yitwa David irindi zina rye ry’iripagani ntitwarimenye. Gusa ntiyageze ku mugambi mubisha we, yacyijijwe n’amaguru mbere yo kurata kumurasa. Ariko na none nyuma yaho, yahamagaye ny’iri iyo pariking witwa Jean Pierre, icyo gikorwa cyabereyemo. Yamusabye ko yamuhuza n’uwo yashatse kurasa mbere y’uko bigera kuri Polisi y’u Bubiligi.

Twavuganye na Joseph Uwamungu maneko w’ ambasaderi y’u Rwanda mu Bubiligi. Twamuhamagaye kuri telefoni ye igendanwa kugirango adutangarize neza icyo abivugaho. Yagize ati “Reka sha barambeshyera nanjye mbyumvishe mu kanya ”. Arangije akupa terefoni ntiyongera kutwitaba .

Mu gihe twasohoraga iyi nkuru twari tutaravugana na polisi y’u Bubiligi. Ariko amakuru dufite ni uko amafoto y’uwashatse kurasa Mathius witwa David, Camera zayafashe kandi Polisi ikaba ikirimo gukora iperereza . Mathius yadutangarije ko nta wundi acyeka uretse ambasade y’u Rwanda mu Bubiligi, imaze iminsi imwirukankaho imusaba kwitandukanya na RNC, akanajya kuyamagana ku maradiyo bakabimuhembera.

Johnson, Europe (umuvugizi)

Pour être informé des derniers articles, inscrivez vous :
Commenter cet article
S

Hahahaaaaa!

Qui est manipulé et par qui? Est-ce Ruhumuza Mbonyumutwa qui raporte simplement l'incident, ou bien la victime Bwayihungu qui aussitôt fut mis sous fortes
pressions par l'ambassade du Rwanda, les militants du FPR en Belgique, les amis de l'agresseurs...pour qu'il retire sa plainte et qui maintenant fait des déclarations dictées par les agents de
Kigali à partir de Kigali(ORINFOR!)  ou alors l'opinion publique qui assiste à ces manoeuvres?

Ngo ubwenge bwari bwiza...

Répondre
K

bano bana bandika mu gihe.com biga itangazamakuru urabona ahubwo barimo biga kubeshya, reba nk'iyi nteruro banditse kubanyarwanda bahohoterwa mu bwongereza:

"Birakurikina n’ibyigeze kuvugwa ko abandi Banyarwanda babiri bahatuye nabo ngo baba
barahohotewe n’u Rwanda. Ibyo ariko ntibiremezwa na polisi z’aho batuye kuko bisa n’aho ari ibigamije guhindanya isura y’u Rwanda nk’uko byasobanuwe na Ambasaderi w’u Rwanda mu
Bwongereza."

Aka ni akaga! ni abo gukorera leta y'abidishyi koko!

Répondre
K

FPR igeze ahalindimuka ubwo isigaye yumva ko nta wundi muti ku bibazo by'u Rwanda uretse kumara abanyarwanda bayavuga rumwa nayo. Aliko ngo ibijya gucika bica amarenga, ni ikimenyetso
cy'amarembere yayo. Byonyine kuba abo isigaye ishaka kwica bise ibahusha, yagombye kumva icyo bivuga.

Répondre
K

Yooooooo! VERITASINFO yababivuze ko aho bukera FPR izaba Al quaida!! Ubu se ibona izarasa abanyarwanda bashoboye kuyicika bagakwira isi yose bahu!! Noneho igitangaje cyane ni uko ishaka kurimbura
umututsi wese wayicitse kuko yizeraga ko yabashyize ku kagozi !

Niba FPR itararangije abahutu, ikaba noneho yadukiriye n'abatutsi, ikaba ishaka no guhungabanya umutekano ku isi yose isigaye he?

Répondre