Kayumba Nyamwasa aragira icyo avuga ku cyifuzo cya Karugarama cy'uko yasaba imbabazi akagarurwa mu gihugu !
Mu makuru ya gahuzamiryango yatangajwe na Jacques Niyitegeka uyu munsi taliki ya 5 Kanama 2011, twumvise Kayumba Nyamwasa asubiza ibyo ministre Karugarama yavuze ku mbabazi yasaba akazihabwa.
Umva Kayumba Nyamwasa :
«ibyo bintu bimaze umwaka, tukigera na hano bagiye bavuga ko bagomba kudusubiza mu Rwanda, biba aho kugeza igihee, tubona n'ubuhungiro babanje kohereza hano inzandiko zisaba ko badusubiza mu Rwanda, iza mbere zari zasinywe n'umusilikare wo muri auditorat, bigeze hano barabyanga, ba Ngoga bohereza ibindi. Maze rero (aseka), ntabwo abantu babafata gusa ngo babasubize aho babashaka ndibwira ko Karugarama amategeko yarayize, kandi aho yayize na twe ni ho twayize, expedition ubwayo ni prosesi ijya mu rukiko bakiga bakareba umuntu niba agomba gusubira aho ng'aho aho bamushaka. Kuba twe rero twarahawe ubuhunzi, ni ikigaraza ko muli South Africa, babona ko dufite impamvu yo twahunze. Ibyo rero igihe bibaye, ntabwo bongera ngo bagusubize mu gihugu noneho, icyo wahunzemo, kandi bakaba baraguhaye ubuhunzi, ahubwo bakubuza gusubiza gusubira muri icyo gihugu, kugira ngo ntuzagisubiremo »
Niyitegeka yibutsa Kayumba iby'imbabazi yahabwa aramutse atashye. Kayumba asubiza ko «kuva mu mwaka w'2003, mu Rwanda hari campagne yo kunyangisha abanyarwanda, habayeho umugambi wo gushaka kumpitana mu Rwanda no kugira ngo bandase, ndabizi n'abashakaga kubikora turavugana, ndabizi neza ndabifite, igihe nikigera na byo nzabitangaza. Nageze hano, ibyambayeho murabizi, muzi ko narashwe, maze kuraswa, hali ababihakana alikoo, muzi neza koo bavuze mu nzego za leta ya South Africa, ko abagiye kunyica bakoreraga igihugu. Igiye ubyumva koko, wumva nali ngiye kuraswa mbese n'igihugu, ese ni Kamerunii, ese ni Kambodia yanshakaga, wumva ali nde washakaga kubikora ? Ubwo izo mbabazi, z'umuntu washatse kukwicira mu Rwanda, ukajya hanze ukanamuhunga, akagukurikirana akajya kukwicirayo, izo mbabazi zizaba zishingiye ku ki muli iyi myaka yose ? Ubu se ubundi umwaka wose maze hano, amagambo birirwa bamvuga mu Rwanda n'ibyo birirwa bigisha abanyarwanda ko baba babyumva,ubwo byo n'uko uzajya kubana na nde ? Harya ba bandi bakubwiraga ngo wapfushije umubyeyi wawe ngo ntibaza kugushyingura ngo ubyumva ute, ubwo ng'ubwo ni bo nkwiye gusaba imbabazi cyangwa ni bo bakwiye kuzinsaba ? Iyo babona umuryango wanjye wirirwa wangara, abandi barafunzwe ntituzi n'aho bagiye, ukambwira ngo ninsubire mu Rwanda, ubu se abo nasize mu Rwanda bo babayeho bate ?»
Bamubwiye ko Ntashamaje we izo mbabazi yazisabye akazihabwa ndetse agasubira mu Rwanda, Kayumba Nyamwasa asubiza ko « njyewe ndakubwira impamvu zanjyanye, iza Ntashamaje we avuga ko nta zo, ubwo se umuntu wagiye avuga ko nta cyo yarazi kimujyanye, ahuye na njye wavuye mu Rwanda bali bagiye kwica ? » Ku birebana n'ibyo Karugarama yavuze ko Kayumba yitwaza ubuhunzi agakora politiki, Kayumba asubiza ko « politiki se dukora ni iyihe uretse ko tuvuga ibitagenda ? Ubu ninzandika mu kinyamakuru nkavuga abajura, biba mu Rwanda, nkavuga abica abantu, nkavuga abaniga demokarasi ibyo bazabimbuza?»
Hanyuma Niyitegeka abwira Kayumba ko ibyo amubaza birebana n'umutwe wa RNC. Faustin Kayumba Nyamwasa aramusubiza ngo « uhun, none se RNC ni umutwe wa politiki? RNC ni ihuriro ry'abanyarwanda. RNC ni ihuriro nta bwo ali umutwe wa politiki, umutwe wa politiki se byanditse he ? Uretse na twe, n'izindi organasition nka za HRW, AI …zirabivuga !
Mushobora kumva icyo kiganiro hasi aha mu majwi ya Kayumba:
source:www.bbc.co.uk/greatlaeks.com, taliki ya 5 Kanama 2011