Amateka ya jenoside mu Rwanda agomba kwandikwa bundi bushya kuko ibivugwa ubu ari ibinyoma gusa !
Benard Lugan, umushakashatsi akaba n’impuguke m’urukiko mpuzamahanga ku Rwanda ruri Arusha (TPIR) arasobanura ibikubiye mu gitabo yasohoye vuba aha yise : «Rwanda,un génocide en questions» kubyerekeranye n’ubushakashatsi yakoze kuri jenoside mu Rwanda. Nkuko igitabo cye kibisobanura tugenekereje : « Urwanda, jenoside irimo ibibazo » arasanga uko ubutegetsi buriho mu Rwanda buvuga jenoside yahabaye harimo ibinyoma byinshi byo kugira ngo iyo jenoside bukomeze kuyifata nk’igikoresho cyo kwiharira ubutegetsi no guhonyora demokarasi !
Bernard Lugan avuga ko yahaye igitabo cye izina risobanura ko jenoside yo mu Rwanda irimo ibibazo bikomeye bitewe ni uko amateka y’iyo jenoside yanditswe n’abategetsi bayobora u Rwanda ubu yuzuyemo ibinyoma byinshi kuburyo nyuma y’imyaka 20 ukuri nyako kumaze kujya ahagaragara. Bernard Lugan avuga ko abategetsi b’u Rwanda bavuga ko jenoside yo mu Rwanda yateguwe n’intagondwa z’abahutu zishe perezida wazo Habyarimana Juvénal kugira ngo zibone uburyo zica abatutsi noneho zigumane ubutegetsi zari zifite bwose .
Bernard Lugan aremeza ko akurikije umwanya w’ubushakashatsi afite m’urukiko mpuzamahanga rw’Arusha yashoboye kubona ko ibyo u Rwanda ruvuga byose ari ibinyoma kuko urukiko rutashoboye kubona ibimenyetso bigaragaza ko jenoside mu Rwanda yateguwe. Bernard Lugan avuga ko urukiko rwageze igihe cyo gushaka impamvu ya jenoside y’u Rwanda ndetse abashinjwe gukora iperereza bakaba bari bamaze kubona ibimenyetso bifatika by’uko ihanurwa ry’indege yari itwaye Habyarimana Juvénal ryabaye imbarutso ya jenoside y’u Rwanda ; iyo ndege ikaba yarahanuwe na FPR-Inkotanyi ku itegeko rya Paul Kagame ubu uyobora u Rwanda ; ibyo bimenyetso bimaze kugaragara nibyo igihugu cya leta Zunze Ubumwe z’Amerika (USA) ndetse n’ubwongereza byahise bishyira igitugu kurukiko bibuza anketi zari zatangiye gukomeza umurimo wazo ariko dosiye y’uko indege yahanuwe n’uko byagenze yararangije gukorwa , iyo dosiye niyo umucamanza w’Ubufaransa Jean Louis Bruguière yateruye maze ahita atanga inzandiko zifata abagize uruhare muri icyo gikorwa !
Ubu rero aho ibintu bigeze ni uko jenoside yabaye mu Rwanda uko wayita kose : yaba jenoside yo mu Rwanda, yaba itsembabwoko n’itsembatsemba , yaba jenoside y’abatutsi gusa , yaba jenoside y’abatutsi n’abahutu … izina ryose wayiha ni uko iyo jenoside igomba kwandikwa bundi bushya ibinyoma birimo bikavamo kandi iyo jenoside ikaba itarateguwe ahubwo nyirabayazana wayo wakomye imbarutso akaba ari FPR- Inkotanyi ku itegeko n’amabwiriza yahawe na Paul Kagame !
Kanda aha wumve kuburyo burambuye uko Bernard Lugan abisobanura
Ubwanditsi