Itangazo ry'inama yahuje amashyaka i Buruseli kuwa 01/02/2014

Publié le par veritas

http://bruxelles.ecolo.be/wp-content/themes/ecolo-bxl-ville/images/banner1.pngNk’uko byari biteganyijwe, kuri uyu wa gatandatu tariki ya 01/02/2014, i Buruseli mu Bubiligi hateraniye inama y’amashyaka atavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Perezida Paul Kagame.Ku mashyaka icumi yari yatumiwe, ayabonetse mu nama ni atandatu (60%), ari yo :

1. Forces Démocratiques Unifiées (FDU-Inkingi) ;

2. Forces Démocratiques de Libération du Rwanda (FDLR) ;

3. Pacte Démocratique du Peuple (PDP-Imanzi) ;

4. Parti pour la Démocratie au Rwanda (PDR-Ihumure) ;

5. Parti Social (PS-Imberakuri) ;

6. Rwandan Dream Initiative (RDI-Rwanda Rwiza).

Ihuriro FCLR - Ubumwe naryo ryari rihagarariwe muri iyo nama.

Mu gutangira inama, abayijemo batoye umuyobozi wayo. Bamaze gusuzuma no kwemeza umurongo w’ibyigwa, bemeje ko muri iki gihe, ubufatanye  bw’amashyaka ya opposition ari ngombwa cyane  kugira ngo abaharanira impinduka mu Rwanda bahuze imbaraga mu gukemura ibibazo byihutirwa byugarije Abanyarwanda, ari abari imbere mu gihugu, ari n’impunzi. Basanze  kandi ibiganiro bagiranye ari ingirakamaro, biyemeza ko bazongera guhura mu minsi ya vuba, kugira ngo hafatwe ingamba zidakuka zo gushyira mu bikorwa ibyo bumvikanyeho.

Abari mu nama basabye uwayitumije, ko yakomeza imishyikirano n’amashyaka yamumenyesheje ko atabonye igihe gihagije cyo kwitegura uwo mubonano, kugira ngo noneho azashobore kuza kwifatanya n’andi muri icyo gikorwa ngobokagihugu, himirijwe imbere inyungu z’Abanyarwanda,  kurusha iz’amashyaka cyangwa iz’abantu ku giti cyabo.

Bikorewe i Buruseli, tariki ya 02/02/2014.

Umuyobozi w’Inama,

Twagiramungu Faustin (sé).

Pour être informé des derniers articles, inscrivez vous :
Commenter cet article
G

Bite MIHIGO ! Njye nari ntegereje ko utubwira ko wari muri iyo nama noneho ukavuga ko ntacyo yagezeho , naho kubona itangazo gusa utari uhari ukavuga ko ntacyo inama yagezeho waba utubeshye kandi
nyine iryo tangazo ryo riyishima ! Twemere ibyande ? ibyawe kandi utari muri iyo nama cyangwa twemezre ibyo itangazo ry'abari muri iyo nama bavuga? None se kugira ngo ubyemere ni uko itangazo
ryari gusohokaho imikono y'abantu 20 bari bayirimo?

Répondre
M

Ndabona iri tangazo nta substance rifite. Mubyukuri inama ntacyo yagezeho, cyane ko nta common declaration isinywe nabayijemo yakozwe. hakaba harabanayijemo ari indorerezi gusa. Mais comme il
fallait kubwira rubanda ko inama yabaye.... Ubundi ngo yagombaga kumara iminsi ibiri igasozwa na press conference. Ayiweeee....

Répondre
B

Iyi myanzuro yafashwe ni iyo gushimwa ndetse nogushimira abashoboye kujya muri iriya nama.Kuko biragara ko bashoboye kugira umutimanama bakibaza bakareba ko batahita bafata ibyemezo kandi hari
abandi bavandimwe babo batitabiriye inama soit biturutse kuba bataratumiwe cg abatumiwe batabonetse kubera impamvu zitandukanye.Aha bihe umwanya abateguye inama ko ubutaha ndavuga Muzehe Faustin
yajya abanza agacengera abanyamashyaka akumva impumeko yabo.

Répondre