Amarira y'impfubyi n'abapfakazi ntacyo abwiye Paul Kagame. Nzabandora Piyo.(www.leprophete.fr)

Publié le par veritas

Umuhanuzi Izayasi yarihoreye ati « Iyobokamana ry’ukuri ni ukurenganura imfubyi no gufasha umupfakazi… »(Iz. 1,13-17), ibindi ni ugutebya !. Paul Kagame na we ni umukirisitu , yabatirijwe i Kabgayi akiri umwana muto. Akunze kujya mu biterane byo gusenga, ndetse abavugabutumwa batari bake bakava hirya no hino mu bihugu by’abazungu baje kumusengera.Iri jambo ry’umuhanuzi agomba kuba atariyobewe. Nyamara n’ubwo agaragaza ubushake bwo kwiyegereza Imana,ingiro ye isa n’ikinyuranyo cy’iri jambo ryiza riduhatira kurenganura imfubyi no gufasha umupfakazi. Ahubwo bisa nk’aho, mu mutwe wa Paul Kagame, gukora politiki neza ariukwifashisha imfubyi n’umupfakazi, byaba ngombwa ukongera umubare wabo ! Ahasigaye ukabakanda kugira ngo ubambure utwabo, kugera no ku buzima bwabo. Uretse kuba Paul Kagame afite uruhare rukomeye muri jenoside yakorewe Abatutsi,nk’uko byakomeje kugaragazwa n’ubuhamya bw’abo bafatanije urugamba ndetse na raporo mpuzamahanga zinyuranye, ni na we utarahwemye gutsembatsemba Abahutu ahereye ku wari ubakuriye Yuvenali Habyarimana. Ubu igihugu cyuzuye imfubyi n’abapfakazi agaraguza agati uko yishakiye. Urugero ruteye nk’indorerwamo ni urwa Agata Kanziga, madamu wa Jenerari , nk’uko twabiririmbaga kera.

A. Ni nde wapfakaje Agata Kanziga ?

Indege ya Habyarimana yahanuwe le 6/4/1994.Paul Kagame ni we wahaye abasilikari be itegeko ryo kuyirasa.

Koko rero, nk’uko twakomeje kubyumvana ba nyirubwite bivuga ibigwi ko aribo bahitanye Perezida HABYARIMANA Yuvenali n’abo bari kumwe mu ndege, bikavugwa mu bitabo by’abahoze ari abasilikari b’Inkotanyi nka Abdul Joshua RUZIBIZA n’abandi…, bikavugwa muri anketi zakozwe n’abajuji babimenyereye, uwo mu Bufaransa ndetse n’uwo muri Esipanye, nta washidikanya ko uyu Mudamu Agata yapfakajwe na Pahulo Kagame warashe indege yari itwaye Perezida Habyarimana n’uw’Uburundi Sipiriyani Ntaryamira n’abo bari kumwe bose, ntihagira urokoka. Paul Kagame yarashe iyo ndege agamije kwica Perezida w’Urwanda kugira ngo abone uko yifatira ubutegetsi. Paul Kagame yarashe iriya ndege yarangije kubara neza ingaruka z’ubwo bwicanyi : yari azi neza ko imvururu ziri bukurikire iyicwa rya Habyarimana ari zo zonyine zishobora guca ingabo z’igihugu intege maze akabona uko azigabaho igitero simusiga akifatira Kigali bitaruhanije. Yifuzaga ko Inzirabwoba( FAR) zarangazwa no kujya mu byo kwica Abatutsi no gusahura maze amahanga akazita abicanyi bityo zigahabwa cya gihano bita embargo, zikabura aho zigura intwaro ibyazo bikarangira.

Uko Kagame yari yabipanze, ni ko byagenze. Nyuma yo kwica Habyarimana, ubutegetsi yari yararwaniye imyaka 4 yose bukamunanira kubufata, yabufashe mu mezi atatu yonyine(Mata-Nyakanga 1994).

Nyuma yo gufata igihugu ,kugira ngo abone imfashanyo z’amahanga, yakomeje gushyira imfubyi n’abapfakazi imbere, akerekana ko ari bo afitiye impuhwe, nyamara menshi mu mafaranga yahawe yo gusana igihugu yayishyiriye mu mufuka we , ubu akaba afite imitungo myinshi cyane ituma abarirwa mu baherwe bo ku isi.

B. Amarira y’imfubyi n’abapfakazi ntacyo abwiye Paul Kagame.

Iyo ndebye ukuntu abarokotse jenoside baba biruka inyuma ya Paul Kagame, bakamupfukamira,bakamurata ,bakamusenga, bakamusingiza ngo yarabarokoye, sinzi aho amarira aturuka, ngaturika nkaboroga, imikori ikandenga. Mba nibaza nti, ese buriya babiterwa n’iki? Kuki batamubwira bati genda , tuve mu maso wa mwicanyi we, waduhekuye ! Ni uko se batazi ko ari we wabapfakaje, mu gihe yakoraga uko ashoboye ngo Abanyarwanda basubiranemo, jenoside ibe maze abone uko yifatira ubutegetsi ? Baba se bayobewe ko Paul Kagame akiri inyeshyamba yabwiye abanyamakuru ngo “Umututsi ni uwo turi kumwe hano ku Murindi”…akongera ngo ”Abo bitwa Abatutsi bari mu Rwanda, ni ngombwa ko baba ibitambo, ariko nkagera ku butegetsi nshaka”. Niba Abarokotse jenoside bazi neza ko ari we wabapfakaje, akabagira incike, akabahindura imfubyi, nyamara bagakomeza kumushimagiza, baba se babiterwa no kwanga Abahutu , noneho bagatekereza bati n’ubwo yatugirira nabi ntacyo bitwaye ni mwenewacu w’Umututsi? Babiterwa se n’amaburakindi, bati ko nta wundi muyobozi dufite twabigenza dute? Ibi bibazo nabyibajije igihe kirekire.

Muri iyi minsi nagize amahirwe yo kuganira na bamwe bamwe mu barokotse jenoside bagerageza kubura amaso bagatekereza, nuko bampa igisobanuro cyantunguye bikomeye! Barambwiye bati” Kagame tuzi rwose ko ari umwicanyi ruharwa, ni we waduhekuye. Kumushimagiza no kumusimbagiza tubiterwa no kumutinya ngo natwe atatumara. Gusa tumuteze iminsi kuko ubwicanyi yakoze buzamugaruka byanze bikunze, we n’urubyaro rwe”.Ubu turamusimbagiza kuko ari hejuru, ku ntebe, najya hasi tuzashishikara tumutsindagire”. Ngayo ng’uko! Ngo Kagame nta ncuti agira, yewe ari n’izo mfubyi zarokotse ntizimushishikaje, ariko bipfa kuruta. Iyo ageze ku bo yita interahamwe, bo avuga ko atari n’Abanyarwanda. Ahari urwo rwango afitiye Abahutu yahereye kera yita "Ibigoryi" ni rwo rumuhuma amaso rukamutera gukora amahano adakwiye umukuru w’igihugu.

Ibyo Kagame akorera Madamu Agata Habyarimana ni kimwe muri ayo mahano atabura kudutera kwibaza. Ni kose badisi mwe, amwicire umugabo, narangiza amwirukeho, amuhangayikishe, amutagangaze amusanga no mu mahanga aho yamuhungiye? Nyamara iyo ushishoje neza usanga Kagame afite impamvu zifitanye isano n’agafaranga, dore ko agakunda kurusha abazima n'abapfuye,  zimutera gukora ayo mahano. Dore zimwe muri zo:

1. Kagame aramuhora amafaranga:

Perezida Habyarimana n'umufasha we Agata .

Ngira ngo mwumvise ko amasosiyeti y’ubwishingizi yo mu Bulaya yishyuye amafaranga menshi y’impozamarira yari agenewe umuryango wa Yuvenali Habyarimana n’imiryango y’abatakaje ababo muri iriya ndege yarashwe. Ayo mafaranga yose Paul Kagame yarayafashe ayishyirira mu mufuka we, ubanza ahari ariyo yahereyeho yigurira za ngede ebyiri, ze bwite. Imiryango y'ababuze ababo muri iyo ndege, babuze byose nk'ingata imennye! Koko amarira y’imfubyi n’abapfakazi ntacyo abwiye Paul Kagame, icyo ashyira iteka imbere ni inyungu ze gusa n'umuryango we. Gusa Kagame azi neza ko atari afite uburenganzira bwo gufatira ayo mafaranga ndetse n’imitungo ya Habyarimana. Impamvu ni uko,uretse ibigambo by’ibihuha FPR yazobereyemo, Habyarimana Yuvenal nta cyaha kimubarwaho, kuko nta rukiko rwigeze rumucira urubanza ngo rumuhamye icyaha kandi rumugenere igihano. Ibye byafatirwa bite, mu buryo bunyuze mu mategeko? Iyo Kagame yiruka kuri Agata, aba ajijisha kugira ngo arangaze abantu , iminsi ibe yicuma, yenda uriya mupfakazi azavemo umwuka atabonye akanya ko gutuza ngo yicare atekereze, maze afate icyemezo cyo kujyana umwicanyi Kagame mu nkiko.

2. Agata Kanziga ni Umwere

Twese tuzi ukuntu Kagame yashyirishyije Agata Kanziga kuri lisiti ya mbere ya ba ruharwa bateguye jenoside y’Abatutsi bakayishyira no mu bikorwa. Benshi mubari kuri iyo lisiti barafashwe bashyikirizwa inkiko zo mu Rwanda , maze Gacaca si ukubahana, igera ku buvivi n'ubuvivure. Abari barahunze Urwanda barafashwe bashyikirizwa Urukiko mpuzamahanga mpanabyaha rwa Arusha, ubu baracirwa imanza. Abatarafatwa barashakiswa mu buryo bwose. Hari n’abo umutwe wabo washyizwe ku isoko ngo uzerekana aho bihisha azahembwa za miliyoni z’amadolari. Agata Kanziga we ntiyigeze yihisha na rimwe, nta we utazi aho atuye, n’ushatse kujya ku musuhuza wese, uwo mubyeyi amwakirana urugwiro. Nta basilikari agira bamurinda, nta n’imitungo yigirira kuko Paul Kagame yayimwambuye yose. Nta zindi ngufu zidasanzwe yishingikirijeho zitambutse iz’umukecuru w’umunyarwandakazi , w’umupfakazi , usanzwe!

Ikibazo : None se ni kuki Urukiko rwa Arusha rutamufashe ngo rumufunge, acirwe urubanza nk’abandi niba koko ari umwicanyi ruharwa nk’uko Kagame n’abambari be batahwemye kubiririmba?

Igisubizo: Urukiko rwa Arusha rwasanze nta kimenyetso na kimwe gifatika cyatuma Agata kanzinga akurikiranwa n'ubutabera, niyo mpamvu rutigeze rumufata. Icyerekana ko Agata ari umwere , ni uko n’Inkiko zo mu Rwanda ubwazo zitigeze zimucira urubanza ngo bigaragare! Nyamara hari abandi Kagame yaciriye imanza badahari !! Kumukorera mandat yo kumufata ngo yohererezwe inkiko zo mu Rwanda, ni ubundi buryo bugaragaza ububisha burenze urugero bwuzuye umutima wa Kagame, kuko icyo yifuza nta kindi kitari ugushobora gufata Agata mpiri kugira ngo na we amwice nabi nk'uko yagize umugabo we Habyarimana, maze azimanganye ibinyetso byose. Nibyumvikane neza rero, ko kugeza ubu, Agata ari umwere imbere y’amategeko y’Urwanda n’imbere y'amategeko mpuzamahanga.

Nyamara ibyo ntibibuza Paul Kagame gukomeza gukwiza impuha zidafite aho zihuriye n’ubutabera, zigamije kubuza uwo mukecuru amahwemo iyo yibereye mu buhungiro. Paul Kagame nta kindi aba agamije uretse kurindagiza Abanyarwanda n’amahanga kugira ngo batabonako ari we ufite icyaha  cyo kumara kwivugana Habyarimana , agakurikizaho icyo kurya utw’umupfakazi n’imfubyi! Inda ziba nyinshi, iyi yo ni inda ntindi!

3. Agashinyaguro

Gusa muri ubwo busahuzi bwa Paul Kagame, hari aho agera akarenza urugero. Yabonye ntacyo yashinja Agata Kanziga kigaragara, ahimba igihuha cyo kuvuga ngo Agata Kanziga ni we watanze itegeko ryo guhanura indege yarimo umufasha we Perezida Habyarimana, ngo kugira ngo jenoside yakorewe Abatutsi ikunde ishyirwe mu bikorwa. Semuhanuka wari warazobereye mu kubeshya akagerekaho no kubitoza umuhungu we ngo ni umuwuga ukiza, na we yageze aho atwama uwo umuhungu we wari umubeshye ngo arinanuye akoza umutwe ku ijuru ati, shahu reka nkubwire,"ujye ubeshya ikindi bene icyo kiranyagisha" ! Paul Kagame na we yabeshye byinshi, ariko gukabya bikora kuri nyirabyo ! Erega ubwo , mu mezi ashize abanyamakuru baganiriye na Kagame baherutse kubaza Agata niba koko ari we watanze iryo tegeko ryo kwica umugabo we! Yarabarebye gusa, ntiyagira icyo abasubiza. Umunyapolitiki w’inararibonye Faustin Twagiramungu uzwiho kuba ataravugaga rumwe na Habyarimana Yuvenali na we ubwe yanze kuripfana, agira icyo abivugaho. Faustin Twagiramungu alias RUKOKOMA, uyu uherutse gushinga Ishyaka ryitwa RDI-Rwanda Rwiza, ngo asanga ibyo Paul Kagame akora, ashinja Agata kwiyicira umugabo we, ari agashinyaguro n’agahomamunwa.Yaragize ati Uriya ni umunyarwandakazi wuzuye, uzi neza umwanzi we uwo ariwe. Ati: rero kuri kiriya kibazo, birasa nk’aho yabasubirishije (abanyamakuru) indoro ye….yanze kwiha amenyo y’abasetsi. Ni umubyeyi Abanyarwanda bakundaga, akaba yizeye neza ko Abanyarwanda bose bashobora kukimusubiriza.

C. Janeti Kagame abyumva kimwe n’umugabo we?

Madame Janeti, umufasha wa Paul Kagame

Hari benshi bifuza kumenya rwose icyo Janeti Kagame atekereza kuri iki kibazo cyo kujujubya umupfakazi Agata Habyarimana. Ubundi Abanyarwanda batari bake usanga bemeza ko Janeti Kagame ari umubyeyi ujijutse kandi ushyira mu gaciro. Ubona basa n'abamugirira icyizere gikomeye, ko ari umutegarugori utagira ubugome, wifuza kugirira Abanyarwanda neza, mu buryo bunyuranye. Muri rusange , uwabaha ijambo bamubaza utu tubazo dutatu dukurikira:

(1)Janeti mubyeyi, nawe uremeza ko umupfakazi w’umukuru w’igihugu akwiye gufatwa nabi nk’uko umugabo wawe afashe Agata Habyarimana n’imfubyi ze ?

(2)Witeguye ko, biramutse bikubayeho nawe ugapfakazwa, wateragizwa, abana bawe bagacibwa mu gihugu, mugahindurwa ruvumwa, muzira gusa ko Perezida w’igihugu yari umufasha wawe?

(3) Uremera ko, nk’umugore wa perezida wa repubulika, ukwiye kuzaryozwa ibyaha Paul Kagame yakoreye Abanyarwanda n’ibyo akomeje kubakorera ubungubu nk’aho mwabifatanyije?

Niba igisubizo utanga kuri ibi bibazo byose ari OYA, ibuka hakiri kare ko ikinyarwanda kigira kiti “inkoni ikubise mukeba uyirenza urugo”. Bitabaye ibyo, ruriye abandi rutakwibagiwe. Hatagize igikorwa, akarengane kagirirwa uriya mupfakazi wa Jenerari, gashobora guhinduka umurage w’abapfakazi bose b’abajenerari. Harya ubwo wowe ntibikureba? Ndi nkawe, nabitekerezaho neza, umunsi umwe nkazafata indege, nkajya gusura uriya mupfakazi usa n’aho ari mukuru wanjye akagerekaho no kungana na mama umbyara, ngatega amatwi akababaro ke. Ntacyo byagabanye ku buhangange n’ikuzo by’umutware wawe. Yenda ahubwo, igisubizo cy’ibibazo bitari bike cyaba gitangiye kuboneka. Erega Ubumwe n’ubwiyunge si amagambo masa aberanye n'indirimbo, bwubakwa n’ibikorwa by’umwimerere, nk’iki tuvuze, tukaba twizeye ko kitarenze imbaraga zawe.

Niba igisubizo utanze kuri biriya bibazo ari YEGO, nta cyo nakongeraho, uretse kwibaza mbabaye nti bishoboka bite ko abantu bakwitwa Ababyeyi b’igihugu, nyamara bagakomeza kwibera ba nyamwigendaho nk’abashonji, aba b’abatindi, bo mu nzu mbi?

Umusozo

Ubucamanza bw’Ubufaransa burenda gusoza anketi kw’ihanurwa ry’iriya ndege ya Habyarimana ikomeje gufatwa n’ubutabera mpuzamahanga nk’imbarutso ya jenoside yarimbuye Abatutsi mu 1994. Imyanzuro y’iyo anketi irategerejwe mu minsi ya vuba aha. Nibiramuka bibaye impamo ko Pahulo KAGAME ariwe wahanuye iriya ndege, ibintu byinshi bizahinduka mu myumvire mpuzamahanga no muri politiki y’Urwanda ndetse n’amateka ya jenoside yakorewe Abatutsi ashobora kwandikwa bundi bushya. Paul Kagame si injiji, ntayobewe ko uyu Mukecuru Agata HABYARIMANA ashobora kuzaba umuhamya ukomeye w’akaga Paul Kagame ubwe yateje Urwanda n’Abanyarwanda, kuko azi byinshi bishobora kuzafasha politiki nshya izayobora Urwanda ejo hazaza. Ni yo mpamvu Kagame yihaye gahunda yo kumubuza amahwemo, kumutesha umutwe, biragaragara ko abonye n’uko amwambura ubuzima ntiyabitinya, kugira ngo amuve mu maso.

Icyo Abanyarwanda benshi bataribagirwa ni uko Nyakubahwa Yuvenali Habyarimana yatuyoboye imyaka isaga makumyabiri. N’ubwo ntabyera ngo de, Habyarimana yatanze amahoro n’ituze, abaturage bakarya duke ariko bakaryama bagasinzira. Habyarimana yageze n’aho agabira benshi barimo n’ababiboneyemo inzira ituje yo gutegura uko bari kuzamwivugana. Abo yari yarashyize ku ibere se sibo bamunekaga, bakanamugambanira? Urubanza ni urw’Imana kandi ngo aheza ni mu ijuru…Tuzahurirayo !

Uko byamera kose, umupfakazi we, Agata Kanziga, n’impfubyi ze, ntidukwiye kubatererana mu gihe Paul Kagame w’umwicanyi ruharwa arimo kubagaraguza agati. Murabona bidakwiye ko twahaguruka tukabarengera, mu buryo ubwo ari bwo bwose?

Nzabandora Piyo

Musanze-Rwanda

Publicité
Pour être informé des derniers articles, inscrivez vous :
Commenter cet article
P

Kagame ni Hitler wa Afurika, ni we wishe Habyarimana n'abandi baperzida nka Ntaryamira, Ndadaye, Kabila pere,..Yashatse no kwica perezida wa Amerika Obama umugambi mubisha we utahurwa
mbere: Uyu na wo ni umwe mu misaraba yikoreye. Niba hari ubihakana azamubaze impamvu adashobora kwakirwa cyangwa kubonana na Obama byibura n'umunota umwe! Obama ntashobora no kumusuhuza,
yewe ntiyifuza no kumubona hafi ye! Ibi byose ni ibirego bimutegereje mu minsi iri imbere kandi na we arabizi usibye ko ashaka injijinzihwiragira zimwizirikaho zikomeze kumutera morali ngo
bazapfane. Kuibera ubugome ndengakamere afite ni uwo guhabwa akato no kwamaganwa na buri wese.
Nimugire amahoro !

Répondre
M

Ubuse koko mubona Agatha ariwe mupfakazi ubabaye kuruta abapfakazi ba genocide
yakorewe abatutsi? Abaye iki se yirirwa iburayi n’abana be ko bameze neza mubera. Aho gutekereza kubo yahekuye, mwe murazana ibya mama wararaye. Niba nawe Kinani yasize amwibiye
amafaranga azamubeshaho. Nka bariya baturagekazi se bari barabujijwe amahwemo n'ingoma y'ivanguramoko ya Habyarimana ibaziza ko ari abatutsi leprophete na Veritas se n’umuvugizi  bizabavugira ryari ra? Nimureke umurengwe! niba Kagame yarabarushije ubwenge akabasha kubaka igihugu nyuma yaho akibamburiye murababazwa niki ko cyari
cyabananiye burundu.

Uretse kuba mwari mwarujujemo ivanguramoko har’ikindi mwari
mwaramariye Abanyarwanda.  Ibyaba kuri Agatha byose ni ingaruka z'urwango yagiriye abanyarwanda bagenzi be abahora ko ari abatutsi, kugeza ubwo
ashinze umutwe w'abagizi ba nabi bitwa Impuzamugambi C. D. R. ngo zitere inkunga Interahamwe maze bice abatutsi Imana yaremye itamugishije inama.

Mujye mureka guhagira ku bantu n’ubujajwa, ibyabaye byose mwabikoze
izuba riva, Kagame mumufashe hasi siwe wabatumye kwica abatutsi. Si nawe wabashyizemo ubugome bakoraga bica abantu. Kandi ntimuzamumenyere kubera ko aho yakuye Abanyarwanda turahazi neza.
Azabayobora niba mwarababaye muramaze.

Répondre
N

Propaganda z’izi ngirwa bapadiri zirakabije. Ikibazo mufite muli
iyi nyandiko si uko Agathe Kanziga afite dossiye mu Rukiko I Paris. Ubu se ni ho mukibyibuka ? Kuki Agathe Kanziga atagomba kugira icyo abazwa n’ubutabera bw’Ubufaransa kubyo yakoze? Ikibazo
mufite muli iyi minsi ahubwo ni reportage igiye kuzamukorwaho. Ngiyo ahubwo ibibahangayikishije. Ibi rero ni propaganda ijyanye niyo reportage. Mwigira ibindi mubeshyabeshya. Iby’iyo reportage
nabyo biri mu butabera.

Ikibazo cya Agathe Kanziga kili mu Butabera. Ubutabera nibabureke bukore akazi kabwo nta muntu n’umwe uli hejuru y’amategeko. Kuki Agathe Kanziga adashobora gukulikiranwa, kubera iki mwunva
ko ibikoresho bye byose bikaba aribyo byonyine bihanwa. Niba afite ubudahangarwa aziregure abisobanure.Na ba perezida barisobanura

Ariko murashekeje cyane ngo Agathe Kanziga nta politike yakoraga ?
Agathe Kanziga yabaga afite abaministres be nshinganwa muli Gouvernement. Kandi yari no mu kazu kabateguraga imigambi minbisha yo kwica abatutsi. Muzabeshye Abahinde, abanyarwanda mubareke. Ibyo
yashakaga kwivangamo byose yabyivangangamo nkumugore wa Gen Major. Iyo se si politike ? Gushyirishaho abaministres be.

Ibyo muvuga byose, muribeshya kubera ko gukulikiranwa ni ngombwa
iyo hali ibirego. Agomba gusobanura ibye n’abandi bakoranaga, Ibyo babagamo n’impamvu bakoze ibyo bakoze. Kandi Ntituri abacamanza. Ntituzi byose ! Ubutabera buzabicukumbura
tuu!

Agathe Kanziga siwe Munyarwandakazi uri mu bibazo bikomeye. Ariko namwe koko kubona akurikiranwa se yibereye iwe i Paris, bihwanye se shahu n’abanyarwanda kazi biciwe, basahuwe bagizwe
abakene, sha mbona we ntacyo abaye kabisa, Abana be ni Abafaransa, ahubwo jye narinzi ko nawe ar’umufaransa kazi. Ubwo se ishyano ryaguye ni irihe?
Agathe
Kanziga nta mpuhwe agira kandi ntanumuntu ukwiriye kumugirira impuhwe kubera ko nta munyarwandakazi ndetse n’abanyarwanda yigeze azigirira uhereye no k’umugabo we. Ese mwamubajije igihe Verediana
Mukagatare Mukakayibanda apfa urw’agashinyaguro, hari impuhwe yamugiriye? Igihe bica Grégoire Kayibanda? Kuki atabazwa amalira y’abapfakazi n’impfubyi z’abanyenduga umugabo we yahekuye icyo yaba
yarakoze ngo ahanure uwo mwicanyi we. Amarira ya Mukakanyarengwe. Ntiyamuguye mu maso? N’abandi n’abandi: Nyiramutarambirwa, ….! Niba Abanyarwanda ntacyo ababwiye ni uko yababazwaga n’Akazu kabo
gusa. Agathe Kanziga mu gihe cye yalishe arakiza. Birazwi. Ahasigaye niyitonde! Akebo yapimiyemo abandi nawe disi bakamupimiremo(Kula Kulipa) Umuntu yishyura ibyo yariye.

Répondre
M

Perezida Kagame na FPR yari ayoboye bahagaritse genocide yo muri 1994 bamaze gufata leta yunga abanyarwanda afasha abapfakazi hamwe n'impfubyi za genocide none uti yateguye genocide nkaho ariwe
waguze imihoro akayishyira muri sitoke igamije gukora genocide yari yateguwe na leta yicyo gihe. Cyokora yiba utarakoze genocide cyangwa ngo uyishyigikire nabwo wakwandika ibinyoma nkibi ubeshya
abantu ubwo se n'ukugira ngo abayikoze bareke kuburanishwa n'ogukurikiranwa ubagirira impuhwe kubera amahano bakoze.

Répondre
M

Biteye agahinda koko gusanga abantu birengagiza ibyiza bakabigira bibi? Ese Perezida Kagame niba amarira y'abapfakazi n'impfubyi nacyo abwiye Kagame ninde abibwiye koko mutabeshye? Abapfakazi
n'impfubyi za genocide bose mwibaza ko bafashwa nande atari Kagame na FPR, nakintu ahubwo kitabwaho nko gufasha impfubyi n'abapfakazi mu Rwanda barubakiwe, impfubyi ziriga, bashyizwe muma
shyirahamwe aho bakora ibikorwa bitandukanye byo kwiteza imbere none ukavuga ngo nabwo bitaweho icyo nikinyoma cyambaye ubusa ushake abo ubeshya atari abanyarwanda rwose pee.

Répondre